Uwo mugabo wishwe yari afite imyaka 56 y’amavuko; yabanaga n’uwo mukobwa we mu Mudugudu wa Gakenyeri B mu Kagari ka Nyanza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko uwo mukobwa yakubise Se umuhini biturutse ku makimbirane ashingiye ku businzi.
Ati “Bombi bari basinze bageze mu rugo bararwana ni bwo umukobwa yamukubise umuhini mu mutwe arakomereka ajyanywa ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza basanga ameze nabi, bahita bamwohereza kuri CHUB. Byabaye ejo ariko uwo mugabo yapfuye uyu munsi.”
Uwo mukobwa yabanaga na Se mu rugo bonyine kuko nta nyina yari afite. Akimara kumukubita umuhini yahise atabwa muri yombi na RIB; afungiye kuri Sitasiyo ya Ngoma mu Karere ka Huye.
Bizimana yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n’amakimbirane kuko bigira ingaruka mbi.



















TANGA IGITEKEREZO