00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwizeye Jean Claude yegukanye agace ka kabiri ka Rwanda Cycling Cup

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 May 2017 saa 05:13
Yasuwe :

Agace ka kabiri ka Rwanda Cycling Cup 2017 ka Kigali -Nyagatare, kegukanywe na Uwizeyimana Jean Claude wa Les Amis Sportif akoresheje amasaha atatu iminota 41 n’amasegoda 46 ku ntera ya kirometero 152 na ho abakinnyi bakomeye ba Benediction Club barimo Nsengimana na Uwizeyimana Bonaventure basoza inyuma.

Agace ka mbere k’iri rushanwa kakinwe tariki ya 1 Mata, kavaga i Kigali kugera i Huye kegukanye na Nsengimana Jean Bosco wa Benediction.

Byatumye Les Amis Sportif y’i Rwamagana zihora zihanganye ihiga kwegukana agace ka kabiri kakinwe kuri uyu wa Gatandatu kuva i Kigali kugera Nyagatare nk’uko Uwizeyimana Jean Claude wakegukanye yabitangaje.

Abasiganwa 40 mu cyiciro cy’abakuru bahagurutse kuri stade Amahoro gusa ibihe nitangira kubarwa bageze kuri 12.

Kugera aho, bari bakiri mu itsinda rimwe gusa baje gutangira gucikana basatira kugera i Rwamagana aho abakinnyi ba Les Amis Sportif bakiniraga mu mihanda y’iwabo bakoreramo imyitozo ari bo bari imbere.

Aba baje gusatirwa na Hakuzimana Camera wa Cycling Club for All na Didier Munyaneza wa Benediction banajya imbere mu bice bya Kayonza.

Bamaze kugenda ibirometero 70, Uwiyemana yafashe icyemezo na we aragenda, akurikirwa na Patrick Byukusenge wa Benediction na Twizerane Mathieu wa CCA baragenda kugeza bafashe ba Camera na Didier bari imbere.

Aba uko ari batanu nibo bakomeje gusimburana ku kuyobora gusa ubuhanga bwa Uwizeyimana mu gutambika bukora itandukaniro yegukana aka gace akoreaheje amasaha atatu iminota 41 n’amasegonda 46 akurikiwe na Byukusenge Patrick wa Benediction Club, Hakuzimana Camera na Twizerimana Mathieu bombi bakinira ikipe y’i Huye ya CCA bakoresheje ibihe bimwe.

Icyatunguranye uyu munsi ni ukutitwara neza kwa Nsengimana Jean Bosco utaje mu bakinnyi 15 ba mbere kimwe na mugenzi we Uwizeyimana Bonaventure usanzwe azi gutambika ariko ntiyabasha guhatana.

Mu bagore nk’uko biba byitezwe, Girubuntu Jeanne D’Arc niwe wabaye uwa mbere akurikirwa na Ingabire Beatha nahp Nirere Xaverine, mushiki wa Ndayisenga Valens aza ku mwanya wa gatatu bose bakinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Abakuru (152 km)

1. Uwizeye Jean Claude 3h41’46”

2.Byukusenge Patrick 3h41’46”

3.Hakuzimana Camera 3h41’46”

4.Twizerane Mathiew 3h41’46”

5. Munyaneza Didier 3h41’46”

Abakobwa (88 km)

1.Girubuntu Jeanne 2h42’31”

2.Ingabire Beatha 2h42’31”

3.Nirere Xaverine 2h42’31”

Ingimbi (88 km)

1.Mbarushimana Jimmy 2h17’29”

2.Manizabayo Eric 2h17’29”

3.Habimana Jean Eric 2h17’29”

Bahagurutse kuri Stade Amahoro
Nsengimana Jean Bosco ni we wari uyoboye itsinda ryasizwe n'irya Uwizeye
Nsengimana Jean Bosco watwaye agace gaheruka uyu munsi yagowe n'imihanda itambika ya Rwamagana-Nyagatare
Nsengimana na Gasore Hategeka ba Benediction Club
I Kayonza bari benshi baje kureba amagare
Binjira mu Karere ka Nyagatare
Ukiniwabo Jean Paul wari witezwho gufasha Uwizeye ntabwo byamworoheye
Uwizeye Jean Claude ageze ku murongo ari uwa mbere
Uwizeye Jean Claude ni we wari wakomeje kwitwara neza
Batanu bari bayoboye abandi mbere gato yo kurangiza harimo Uwizeye, Twizerane, Byukusenge ,Hakuzimana na Munyaneza
Hakuzimana Camera wahoze akinira Benediction y'i Rubavu ubu ni we uyoboye muri Cycling Club for all y'i Huye
Munyaneza Didier wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23
Girubuntu Jeanne d'Arc wabaye uwa mbere mu bakobwa ashyikirizwa igihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages