Agace ka mbere k’iri rushanwa kakinwe tariki ya 1 Mata, kavaga i Kigali kugera i Huye kegukanye na Nsengimana Jean Bosco wa Benediction.
Byatumye Les Amis Sportif y’i Rwamagana zihora zihanganye ihiga kwegukana agace ka kabiri kakinwe kuri uyu wa Gatandatu kuva i Kigali kugera Nyagatare nk’uko Uwizeyimana Jean Claude wakegukanye yabitangaje.
Abasiganwa 40 mu cyiciro cy’abakuru bahagurutse kuri stade Amahoro gusa ibihe nitangira kubarwa bageze kuri 12.
Kugera aho, bari bakiri mu itsinda rimwe gusa baje gutangira gucikana basatira kugera i Rwamagana aho abakinnyi ba Les Amis Sportif bakiniraga mu mihanda y’iwabo bakoreramo imyitozo ari bo bari imbere.
Aba baje gusatirwa na Hakuzimana Camera wa Cycling Club for All na Didier Munyaneza wa Benediction banajya imbere mu bice bya Kayonza.
Bamaze kugenda ibirometero 70, Uwiyemana yafashe icyemezo na we aragenda, akurikirwa na Patrick Byukusenge wa Benediction na Twizerane Mathieu wa CCA baragenda kugeza bafashe ba Camera na Didier bari imbere.
Aba uko ari batanu nibo bakomeje gusimburana ku kuyobora gusa ubuhanga bwa Uwizeyimana mu gutambika bukora itandukaniro yegukana aka gace akoreaheje amasaha atatu iminota 41 n’amasegonda 46 akurikiwe na Byukusenge Patrick wa Benediction Club, Hakuzimana Camera na Twizerimana Mathieu bombi bakinira ikipe y’i Huye ya CCA bakoresheje ibihe bimwe.
Icyatunguranye uyu munsi ni ukutitwara neza kwa Nsengimana Jean Bosco utaje mu bakinnyi 15 ba mbere kimwe na mugenzi we Uwizeyimana Bonaventure usanzwe azi gutambika ariko ntiyabasha guhatana.
Mu bagore nk’uko biba byitezwe, Girubuntu Jeanne D’Arc niwe wabaye uwa mbere akurikirwa na Ingabire Beatha nahp Nirere Xaverine, mushiki wa Ndayisenga Valens aza ku mwanya wa gatatu bose bakinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.
Abakuru (152 km)
1. Uwizeye Jean Claude 3h41’46”
2.Byukusenge Patrick 3h41’46”
3.Hakuzimana Camera 3h41’46”
4.Twizerane Mathiew 3h41’46”
5. Munyaneza Didier 3h41’46”
Abakobwa (88 km)
1.Girubuntu Jeanne 2h42’31”
2.Ingabire Beatha 2h42’31”
3.Nirere Xaverine 2h42’31”
Ingimbi (88 km)
1.Mbarushimana Jimmy 2h17’29”
2.Manizabayo Eric 2h17’29”
3.Habimana Jean Eric 2h17’29”



















TANGA IGITEKEREZO