00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwizeyimana Bonaventure yegukanye “Race to Remember”

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 20 May 2017 saa 05:49
Yasuwe :

Uwizeyimana Bonavebture ukinira Benediction Club yegukanye agace ka gatatu ka Rwanda Cycling Cup 2017 ka Ruhango –Karongi ku ntera ya kirometero 155 akoresheje amasaha 4h17’22” na ho Nsengimana Jean Bosco ntiyoroherwa kubera uburwayi yakinanye.

Iri siganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda mu gutegura abakinnyi b’imbere mu gihugu bazitabira amasiganwa atandukanye arimo na “Tour du Rwanda” ryakinwaga ku munsi wa gatatu mu gace kavaga mu Ruhango kerekeza i Karongi kitiriwe kwibuka Abatutsi bazize Jenoside by’umwihariko abari abayobozi, abakinnyi n’abakunzi b’uyu mukino.

Abakinnyi 42 mu bakuru n’abatarengeje imyaka 23, bahagurutse saa 10h30” bagendera mu itsinda rimwe n’abagerageje gucika bagenzi babo bagahita babagarura.

Bageze i Muhanga, Ephraim Tuyishimire wa Les Amis Sportif na Hakizimana Jean Damascene wa Cycling Club for All bacomotse bagenzi babo bajya imbere babaha n’umwitangirizwa.

Irindi tsinda ryarimo Jean Claude Uwizeye wa Les Amis Sportif, Nsengimana Jean Bosco na Patrick Byukusenge ba Benediction Club, Hakiruwizeye Samuel na Twizerane Mathieu ba CCA ryabakurikiye ntiryabasha kubafata barenga ku rutare rwa Ndaba bakiri imbere harimo hafi iminota itanu.

Barenze i Rubengera gato ba bakinnyi bari imbere baje gufatwa n’itsinda ryari ryabakurikiye ndetse ribasiga mu nzira riyoborwa na Nsengimana na Munyaneza Didier bakinana muri Benediction Club, Ephreim Tuyishimire wa Les Amis Sportif na Hakiruwizeye Samuel wa Cycling club for All ,bari hafi kugera mu Mujyi wa Karongi bafatwa na Uwizeyimana.

Bazengurutse inshuro ya mbere Uwizeyimana wahoze akinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yabigize umwuga ari imbere hamwe na Tuyishimire ariko basizeho abandi hafi amasegonda 45.

Uko bakomezaga kuzeguruka mu rugendo bagombaga gukora inshuro 10, ni ko ikinyuranyo cyagendaga cyiyongera aho byageze ku nshuro ya gatanu Uwizeyimana na Tuyishimire bamaze gusiga ababakurikiye hafi iminota ine.

Muri uko kuzenguruka byagoye cyane Nsengimana Jean Bosco wegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup 2017 kavaga i Kigali kajya Huye, kuri uyu munsi wari watangiye isiganwa arwaye byaje no gutuma avamo ku nshuro ya gatandatu.

Bazenguruka ku nshuro ya karindwi Uwizeyimana yari akiri kumwe na Tuyishimire gusa ku nshuro ya munani aza yamusizeho amasegonda 30 na ho uyu we yasize Uwizeyimana Jean Claude wari uwa gatatu iminota itatu n’amasegonda arindwi.

Isiganwa ryaje kwegukanwa na Uwizeyimana Bonaventure akoresheje amasaha 4h17’22” akurikiwe na Uwizeye Jean Claude wasizwe umunota 1’28”, Byukusenge Patrick aba uwa gatatu na ho Tuyishimire Ephrem aba uwa kane muri rusange n’uwa mbere mu batarengeje imyaka 23.

Mu basiganwa bari batangiye ari 42 bamwe bagiye basigara mu nzira hasoza 12 gusa.

Uko bakurikiranye

Abakuru na U23: Ruhango-Karongi+10 kuzenguruka (155.6km)

Bonaventure Uwizeyimana (Club Benediction) 4h:17’:22”
Jean Claude Uwizeye (Les Amis Sportifs) 4h:18’:50”
Patrick Byukusenge (Club Benediction) 4h:19’:54”
Ephrem Tuyishime (Les Amis Sportifs) 4h:20’:59”

Ingimbi: Muhanga-Ruhango+2 laps (92.5km)

Eric Manizabayo (Club Benediction) 2h:33’:41”
Yves Nkurunziza (Club Benediction) 2h:36’:11”
Jean Eric habimana (Fly) 2h:36’:12”
Jimmy Mbarushimana (Club Benediction) 2h:40’:43”

Abakobwa: Muhanga-Karongi (82.5km)

Jean d’Arc Girubuntu (Les Amis Sportifs) 2h:51’:35”
Beatha Ingabire (Les Amis Sportifs) 2h:57’:44”
Xaverine Nirere (Les Amis Sportifs) 2h: 57’:45”
Samantha Dushimiyimana (Les Amis Sportifs) 3h:02’:36”

Mbere yo guhaguruka babanje gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside mu 1994
Bahagurutse mu Ruhango
Umutekano uba ucunzwe neza na Polisi y'igihugu
Abafana bamwe bari buriye amagorofa kugira ngo barebe neza amagare
Abakinnyi b'ikipe ya CCA y'i Huye nibo bari bayoboye itsinda rya kabiri ubwo bazengurukaga mu Mujyi wa Karongi
Bari hafi kugera i Karongi Nsengimana, Munyaneza, hakiruwizeye na Tuyishimire nibo bari imbere baza gufatwa na Uwizeyimana
Batatu babaye aba mbere, Uwizeyimana(iburyo), Uwizeye (iburyo) na Byukusenge (imbere) baganira ku rugendo bakoze
Ikipe ya Nyabihu Cycling Club yitabiriye irushanwa bwa mbere ntabwo yorohewe
Mu kuzenguruka mu Mujyi wa Karongi, isiganwa ryari riyobowe na Tuyishimire Ephrem wa Les Amis Sportif
Nsengimana Jean Bosco ashimira mugenzi we Uwizeyimana wegukanye isiganwa
I Karongi aho basoreje hari abafana b'ingeri zose
Girubuntu Jeanne d'Arc wabaye uwa mbere mu bakobwa yahawe ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda
Uwizeyimana Bonaventure(hagati) na mbere y'isiganwa yari yifitiye icyizere
Tuyishimire Ephreim wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages