Iri siganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda mu gutegura abakinnyi b’imbere mu gihugu bazitabira amasiganwa atandukanye arimo na “Tour du Rwanda” ryakinwaga ku munsi wa gatatu mu gace kavaga mu Ruhango kerekeza i Karongi kitiriwe kwibuka Abatutsi bazize Jenoside by’umwihariko abari abayobozi, abakinnyi n’abakunzi b’uyu mukino.
Abakinnyi 42 mu bakuru n’abatarengeje imyaka 23, bahagurutse saa 10h30” bagendera mu itsinda rimwe n’abagerageje gucika bagenzi babo bagahita babagarura.
Bageze i Muhanga, Ephraim Tuyishimire wa Les Amis Sportif na Hakizimana Jean Damascene wa Cycling Club for All bacomotse bagenzi babo bajya imbere babaha n’umwitangirizwa.
Irindi tsinda ryarimo Jean Claude Uwizeye wa Les Amis Sportif, Nsengimana Jean Bosco na Patrick Byukusenge ba Benediction Club, Hakiruwizeye Samuel na Twizerane Mathieu ba CCA ryabakurikiye ntiryabasha kubafata barenga ku rutare rwa Ndaba bakiri imbere harimo hafi iminota itanu.
Barenze i Rubengera gato ba bakinnyi bari imbere baje gufatwa n’itsinda ryari ryabakurikiye ndetse ribasiga mu nzira riyoborwa na Nsengimana na Munyaneza Didier bakinana muri Benediction Club, Ephreim Tuyishimire wa Les Amis Sportif na Hakiruwizeye Samuel wa Cycling club for All ,bari hafi kugera mu Mujyi wa Karongi bafatwa na Uwizeyimana.
Bazengurutse inshuro ya mbere Uwizeyimana wahoze akinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yabigize umwuga ari imbere hamwe na Tuyishimire ariko basizeho abandi hafi amasegonda 45.
Uko bakomezaga kuzeguruka mu rugendo bagombaga gukora inshuro 10, ni ko ikinyuranyo cyagendaga cyiyongera aho byageze ku nshuro ya gatanu Uwizeyimana na Tuyishimire bamaze gusiga ababakurikiye hafi iminota ine.
Muri uko kuzenguruka byagoye cyane Nsengimana Jean Bosco wegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup 2017 kavaga i Kigali kajya Huye, kuri uyu munsi wari watangiye isiganwa arwaye byaje no gutuma avamo ku nshuro ya gatandatu.
Bazenguruka ku nshuro ya karindwi Uwizeyimana yari akiri kumwe na Tuyishimire gusa ku nshuro ya munani aza yamusizeho amasegonda 30 na ho uyu we yasize Uwizeyimana Jean Claude wari uwa gatatu iminota itatu n’amasegonda arindwi.
Isiganwa ryaje kwegukanwa na Uwizeyimana Bonaventure akoresheje amasaha 4h17’22” akurikiwe na Uwizeye Jean Claude wasizwe umunota 1’28”, Byukusenge Patrick aba uwa gatatu na ho Tuyishimire Ephrem aba uwa kane muri rusange n’uwa mbere mu batarengeje imyaka 23.
Mu basiganwa bari batangiye ari 42 bamwe bagiye basigara mu nzira hasoza 12 gusa.
Uko bakurikiranye
Abakuru na U23: Ruhango-Karongi+10 kuzenguruka (155.6km)
Bonaventure Uwizeyimana (Club Benediction) 4h:17’:22”
Jean Claude Uwizeye (Les Amis Sportifs) 4h:18’:50”
Patrick Byukusenge (Club Benediction) 4h:19’:54”
Ephrem Tuyishime (Les Amis Sportifs) 4h:20’:59”
Ingimbi: Muhanga-Ruhango+2 laps (92.5km)
Eric Manizabayo (Club Benediction) 2h:33’:41”
Yves Nkurunziza (Club Benediction) 2h:36’:11”
Jean Eric habimana (Fly) 2h:36’:12”
Jimmy Mbarushimana (Club Benediction) 2h:40’:43”
Abakobwa: Muhanga-Karongi (82.5km)
Jean d’Arc Girubuntu (Les Amis Sportifs) 2h:51’:35”
Beatha Ingabire (Les Amis Sportifs) 2h:57’:44”
Xaverine Nirere (Les Amis Sportifs) 2h: 57’:45”
Samantha Dushimiyimana (Les Amis Sportifs) 3h:02’:36”



















TANGA IGITEKEREZO