00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama nkuru y’ubucamanza mu Rwanda yahannye abacamanza n’abanditsi bitwaye nabi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 1 December 2015 saa 08:14
Yasuwe :

Inama Nkuru y’Ubucamanza mu Rwanda yirukanye bamwe mu bakozi bitwaye nabi mu kazi, abitwaye neza mu igerageza bahabwa akazi.

Ubwo yateranaga ku wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2015, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, iyo nama isanzwe yahannye Kamanzi Drous, umucamanza mu rukiko rukuru, wahanishijwe kugawa bikandikwa muri dosiye kubera amakosa yakoze mu kazi.

Yasezereye nta mpaka abanditsi b’inkiko zitandukanye barimo Uzamukunda Clemence, Mufanzara Yves, Kabano Jean, Hitimana Jean na Munyandindi Jean Paul, kubera guta akazi.

Yemereye kandi abacamanza n’abanditsi b’inkiko babisabye guhagarika akazi.

Abitwaye neza mu igerageza bahawe akazi

Iyo nama Nkuru y’ Ubucamanza mu Rwanda yashyize Rusanganywa Eugene ku mwanya w’Umujyanama wa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, naho Uwamariya Daphrose agirwa umucamanza mu Rukiko Rukuru, mu gihe Mutajiri Theoneste yagizwe umucamanza mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Iyo nama kandi yashyize mu kazi abacamanza n’abanditsi barangije igihe cy’igerageza.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages