Ubwo yateranaga ku wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2015, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, iyo nama isanzwe yahannye Kamanzi Drous, umucamanza mu rukiko rukuru, wahanishijwe kugawa bikandikwa muri dosiye kubera amakosa yakoze mu kazi.
Yasezereye nta mpaka abanditsi b’inkiko zitandukanye barimo Uzamukunda Clemence, Mufanzara Yves, Kabano Jean, Hitimana Jean na Munyandindi Jean Paul, kubera guta akazi.
Yemereye kandi abacamanza n’abanditsi b’inkiko babisabye guhagarika akazi.
Abitwaye neza mu igerageza bahawe akazi
Iyo nama Nkuru y’ Ubucamanza mu Rwanda yashyize Rusanganywa Eugene ku mwanya w’Umujyanama wa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, naho Uwamariya Daphrose agirwa umucamanza mu Rukiko Rukuru, mu gihe Mutajiri Theoneste yagizwe umucamanza mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Iyo nama kandi yashyize mu kazi abacamanza n’abanditsi barangije igihe cy’igerageza.



















TANGA IGITEKEREZO