Iyo wazengurukaga ahari kubera imurikabikorwa ryateguwe na RDB ku nsanganyamatsiko igendeye ku iterambere rizira ihungabana ry’ibidukikije, ibijyanye n’ibicanwa byagabanya ikoreshwa ry’amashyamba byari byiganjemo ku bwinshi.
Aha hari higanjemo abakora ibindi bicanwa bisimbura inkwi, ngo harengerwe amashyamba ari nayo abamo ingagi zizitwa amazina kuri uyu wa Gatandatu. Ibi koko ubona ko hari aho bihuriye no kurinda ibidukikije, nyamara umuntu ashobora no kugira amatsiko yo kumenya bamwe mu bagira uruhare mu gufata neza aya mashyamba inyungu baba bakuramo yihariye.
Mu rwego rwo kumara amatsiko uwaba yibaza atya, IGIHE yegereye Cecile Nabahutu, umwe mu bakora igicanwa kitangiza ibidukikije kizwi ku izina rya “Brikete” ukomoka mu Ntara y’Amajyaruguru tumubaza ikindi yaba avana muri uyu mwuga akora usibye kurengera ibidukikije.
Yatangiye atubwira ko kuva yaterwa inkunga n’umushinga Arts of Conservation, ukamwigisha gukora brikete yazamutse mu bukungu ngo kuko ubu abasha gutunga umuryango w’abantu 11 akanazigama agera ku bihumbi 30,000 buri kwezi abikuye muri brikete akora.
Bitewe no gukora Brikete kandi ngo yabashije kujya mu mamurikagurisha akomeye kuko yuriye n’indege akerekeza Tanzaniya kubera uyu mwuga. Yitabira imurikagurisha mpuzamahanga ryabereye i Gikondo nk’umwe mu bagize urugaga rw’abakora brikete muri Afurika, yagiye no mu imurikagurisha ryabereye mu Ruhengeri none akaba yagaragaye mu imurikabikorwa ryateguwe na RDB, i Kigali.
Ngo si ibi gusa byamugejejeho kuko rimwe na rimwe ajya akoresha abakozi bamufasha muri uyu mwuga kandi abasha no kwishyura ibikoresho byose akoresha muri uyu mwuga.
Burya kurengera ibidukikije buri muntu yabyifuza cyane cyane iyo bibyara inyungu nk’ibi, IGIHE cyegereye uwari uhagarariye uyu mushinga Arts of Conservation kimubaza niba uyu mushinga ukorera no mu tundi duce.
Yavuze ko iyi mishinga itaragira ingufu nyinshi ndetse bakaba badafite n’abaterankunga benshi, gusa ngo bakorana na RDB ngo igicanwa cya brikete kigere ku baturiye pariki y’ibirunga, ngo amashyamba ingajyi zibamo abashe gusigasirwa.
ECOMAKE, uru narwo ni uruganda rukora brikete rubarizwa muri Nyarugenge, twegereye uwari uruhagarariye mu imurikabikorwa Daphine Abijuru tumubaza aho brikete zaba zihuriye no kubungabunga ibidukikije, maze atubwira ko izi brikete mu rwego rwo kubungabunga ishyamba ryo mu birunga, iyo abakerarugendo bashatse guteka bari mu birunga bakoresha ibicanwa bitangiza amashyamba harimo n’izi brikete bakora.
Gusa Cecile avuga ko n’ubwo hari aho gukora brikete byamugejeje, ngo amasoko ntaraba menshi, nta n’ubushobozi afite kandi ashaka kwigisha abandi bantu gukora.
TANGA IGITEKEREZO