Abanyarwanda baba mu Bufaransa bamaganye ikiganiro cyatambutse kuri France Inter gipfobya Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mata 2020 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’abanyarwanda barokotse Jenoside baba mu Bufaransa (Ibuka France) n’uw’abanyarwanda batuye mu Bufaransa muri rusange, Communauté Rwandaise de France bamaganye ikiganiro giherutse kunyura kuri radiyo France Inter gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

France Inter ni imwe mu mashami ya radiyo ya Leta mu Bufaransa, Radio France. Kuwa Kabiri tariki 7 Mata 2020, yacishijeho ikiganiro gisetsa (Sketch) bise ‘Journée mondiale de réflexion sur le genocide au Rwanda’. Ni ikiganiro cyatambutse ku munsi u Rwanda n’Isi bibukaga ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri icyo kiganiro gito cyamaze iminota itatu, umunyarwenya wagikoze yavuzemo abantu ‘bahoze babana neza imyaka n’imyaka ariko nyuma bakaza gusubiranamo bagatemana.’

Yongeyeho ko ufashe ibyo byabaye wabigereranya nk’umukino wo gukirana ukunze gukinwa n’abana (Bataille de polochons).

Iki kiganiro cyarakaje Abanyarwanda cyane cyane ababa mu Bufaransa, biyemeza kwandikira France Inter bayisaba gusaba imbabazi cyangwa hagafatwa izindi ngamba.

Bimwe mu byo bamagana muri icyo kiganiro ni inyito y’ikiganiro ubwayo, aho bavuga ko ari Jenoside yo mu Rwanda kandi Umuryango w’Abibumbye waremeje ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi ni ugufata Jenoside bakayigereranya no gukirana hagati y’abana, no kwerekana ko hari impande ebyiri zasubiranyemo, mu gihe bizwi ko abahigwaga ari Abatutsi.

Umuyobozi wa Ibuka France, Etienne Nsanzimana yabwiye IGIHE ko mu gihe France Inter yaba idasabye imbabazi, byafata indi ntera.

Yagize ati “Twakoze ibaruwa ibyiyama turindiriye ko bazasaba imbabazi ejo naho ubundi ntabwo tuzahagararira aho niba bakomeje kutagira icyo bakora. Si ubwa mbere babikoze kuko n’umwaka ushize habaye ikibazo turabahamagara, batwandikira ibaruwa isaba imbabazi ko batazongera.”

Abanyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga nabo bagaragaje ko ibyakozwe na France Inter bidakwiriye.

Umuyobozi wa Communauté Rwandaise de France, Angélique Ingabire yavuze ko ibyakozwe na France Inter ari igitutsi kuri miliyoni y’abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ati “France Inter, amagambo y’umunyarwenya wanyu ntabwo asekeje ahubwo ni igitutsi ku nzirakarengane zisaga miliyoni za Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Emile Rwamasirabo abinyujije kuri Twitter yanditse ati “Kubona radiyo ya Leta ikinira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyerekana ivangura riri mu nzego za Leta. Ntabwo bikwiriye kwemerwa na gato.”

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa bikunze kwandika inkuru zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikihanangirizwa cyane n’Abanyarwanda.

Tariki 12 Mata 2019, Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyasohoye igishushanyo (cartoon) gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Cyari igishushanyo hejuru cyanditseho ‘Rwanda’ kigaragaza abagabo babiri bafite imihoro ariko amajosi yabo nta mitwe iriho, ahubwo imitwe yatakaye hasi, umutwe umwe ubwira mugenzi wawo ngo ‘Twakwiyunze?’

Tariki 30 Werurwe 2016, ikinyamakuru gishushanyije Charlie Hebdo cyasohoye nimero yacyo ya 1236. Hifashishijwe inkuru y’umuhanzi w’umunyarwanda uba mu Bubiligi Stromae n’urupfu rwa Papa we Rutare Pierre wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igishushanyo cya Charlie Hebdo cyagaragazaga Stromae yibaza ngo “Papa où t’es?” (Papa uri he) hirya hari amaguru n’amaboko bicitse n’ijisho ryavuyemo bivuga ngo ‘Ndi hano, na hariya.” Ibyo byakozwe byashenguye Stromae dore ko n’ubu umubiri w’umubyeyi we utaraboneka ngo ushyingurwe mu cyubahiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .