Abanyarwanda baba mu Burusiya bizihije umunsi w’intwari, urubyiruko ruhabwa umukoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gashyantare 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Burusiya biganjemo abatuye mu mujyi wa Moscow n’inshuti zabo, ku cyicaro cy’Ambasade y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2020 bizihije umunsi w’Intwari

Ni umuhango wabaye mu gihe Abanyarwanda hirya no hino bifatanyaga mu kwibuka Intwari z’igihugu, no gukomeza kuzirikana akamaro k’ubutwari mu iterambere ry’igihugu.

Colonel Gashaija Emmanuel, wari uhagarariye Ambasaderi muri uyu muhango, yashimiye abitabiriye umunsi w’Intwari, anabashimira uburyo bitabira ibikorwa byose by’Ambasade.

Yatanze ikiganiro cyibanze ahanini ku mpamvu uwo munsi ngarukamwaka wizihizwa, ku butwari mu mateka y’u Rwanda, ku ndangagaciro y’ubutwari, ku cyo intwari ari cyo, ku ntwari z’u Rwanda no ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyiraho uyu munsi ngarukamwaka w’Intwari kuko ari inshingano z’igihugu kuzirikana Intwari zacyo kandi ni umuco mwiza wo gushima Abanyarwanda n’abanyamahanga bagaragaje ibikorwa n’ibitekerezo bifitiye u Rwanda akamaro.”

Yakomeje agira ati “ Kuzirikana Intwari z’Igihugu kandi bituma Abanyarwanda bakomeza umuco wo gukunda Igihugu, kunga ubumwe, kubana neza no guharanira icyateza u Rwanda imbere. Kuzirikana Intwari z’u Rwanda ni uburyo kandi bwo gushimangira ibyiza byagezweho mu mibereho n’imibanire myiza by’Abanyarwanda, hashyirwa imbere ibyubaka umuryango wacu nk’Abenegihugu, abanyafurika n’abatuye isi muri rusange.”

Col Gashaija umunsi w’intwari ari n’umwanya wo kuzirikana no gushimira abana b’u Rwanda bitanze bakabohora u Rwanda ingoyi y’ubutegetsi bw’igitugu bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Hazirikanywe kandi abagize ibindi bikorwa by’ubutwari nk’abakomeye ku bunyarwanda n’abarwanyiie akarengane ako ari ko kose.

Colonel Gashaija Emmanuel kandi yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, avuga ko ari umukoro ku rubyiruko wo gukomeza gusigasira ibyagezweho.

Ati “Ni insanganyamatsiko yatoranyijwe kugira ngo ikangurire Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko guharanira ubutwari mu byo bakora byose hagamijwe kwihesha agaciro no kwigira, bijyana no guharanira iterambere ry’abenegihugu bose, bikanajyana no kurangwa n’umuco wo gukora cyane, guhanga udushya no gukunda iby’iwacu.”

Umunsi w’Intwari wizihijwe kuri uyu wa 1 Gashyantare wabanjirijwe n’icyumweru cy’Ubutwari cyatangiye ku wa 24 Mutarama 2020 gisozwa ku wa 31 Mutarama.

Cyaranzwe n’imikino itandukanye n’ibiganiro byabereye mu bigo bya Leta, ibyigenga no muri za kaminuza n’amashuri makuru no hirya no hino ku Isi ahari abanyarwanda.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.

Col. Gashaija Emmanuel atanga ikiganiro ku ntwari z’igihugu
Mu bitabiriye Umunsi w’Intwari, harimo na bamwe mu nshuti z’abanyarwanda
Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade y'u Rwanda mu Burusiya akurikirana ikiganiro ku ntwari z’igihugu
Abitabiriye Umunsi w’Intwari bafashe n’ifoto y’urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza