Abanyarwanda batuye mu Bufaransa basabye Sena kwitandukanya n’ibiganiro by’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Werurwe 2020 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa (Communauté Rwandaise de France, CRF), ndetse na Ibuka France, basabye Sena y’iki gihugu kwitandukanya n’inama igamije guha urubuga abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubusabe bw’aba banyarwanda bwo kwamagana iyi nama, bugaragariza Perezida wa Sena y’u Bufaransa, Gérard Larcher n’abasenateri muri rusange, ko batewe impungenge n’inama iteganyijwe ku wa 9 Werurwe 2020 izabera mu ngoro ya Sena, ikaba iziga kuri bimwe mu bibazo biri mu karere k’ibiyaga bigari.

Nk’uko bigaragara kuri gahunda y’ibizakorwa, iyi nama biteganyijwe ko izaha rugari abenshi mu bafite ubushakashatsi bwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bibutsa ko ibyo bikorwa bihanwa n’ingingo ya 24 y’itegeko ryo ku wa 29 Nyakanga 1881, ku birebana n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Bati “Ntabwo bikwiye ku rwego rwa leta rwubashywe nka sena byongeye rugomba kuba icyitegererezo mu kubahiriza itegeko, ko rwaba urubuga rwo gukwirakwiza ibiganiro bigamije konona amategeko y’ikindi gihugu ndetse no gutesha agaciro kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, igihugu nk’u Bufaransa kirimo kwitegura kwibuka mu mezi abiri ari imbere nk’uko biri mu iteka n° 2019-435 ryo kuwa 13 Gicurasi 2019”.

Bukomeza bugira buti “Turabasaba Nyakubahwa Perezida kugira icyo mukora mu kwirinda ko urwego rwanyu rwakwifatanya n’ibikorwa nka biriya, turasaba kandi abasenateri kwitandukanya mu buryo bweruye na bariya bantu n’ubushakashatsi bwabo”.

Ubu busabe bumaze gusinywa n’abagera ku 2,693 mu 5000 bakenewe, burakurikira abantu batandukanye ku mbuga nkorambaga, bakomeje kwamagana iyi nama yateguwe na Sena y’u Bufaransa.

Igikomeje kubabaza benshi ni uburyo iyi nama izitabirwa n’abantu bazwiho mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Charles Onana, Judi Rever na Hubert Vedrine, Vincent Hervouët.

Vedrine yahoze ari umunyamabanga mukuru wa Perezida Mitterand mu Bufaransa, Leta izwiho kuba yarashyigikiye abakoze Jenoside mu Rwanda. Judi Rever ni umunyamakuru wo muri Canada akaba n’umwanditsi w’ibitabo bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe na Charles Onana, naho Vincent Hervouet ni umunyamakuru wa Televiziyo y’Abafaransa LCI y’Ishyirahamwe TF1 ukunze guha rugari abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi biganiro biteganyijwe ko bizabera muri Sena y'u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .