Amb. Kirabo Kacyira yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Ghana

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 27 Mutarama 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira yashyikirije Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Dr. Aissa Kirabo yashyikirije Perezida Nana Addo izo mpapuro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mutarama 2020 mu Ngoro ye iherereye mu Murwa Mukuru Accra.

Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yijeje Abanyarwanda n’Abanya-Ghana kuzarushaho kunoza inshingano yahawe ndetse anashimira Perezida Paul Kagame, wamugiriye icyizere cyo guhagararira u Rwanda muri Ghana.

Mbere yo guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Ghana, Dr Aissa Kirabo Kacyira yakoraga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe imiturire.

Inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Ghana yazihawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, tariki ya 15 Nyakanga 2019, ubwo hashyirwagaho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga.

Dr Aissa Kirabo Kacyira afite izina rizwi mu bijyanye na politiki mu Rwanda. Yayoboye Umujyi wa Kigali hagati ya 2006 na 2011, icyo gihe yari asimbuye Mutsindashyaka Théoneste. Uwo mwanya yawugezeho avuye no mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho yari Intumwa ya rubanda.

Ghana yahawe guhagarariramo inyungu z’u Rwanda ni igihugu gisanganywe umubano mwiza narwo. Stanislas Kamanzi ni we wari Ambasaderi warwo kuva ku wa 2 Kamena 2017.

Ambasade y’u Rwanda muri Ghana yafunguwe nk’umusaruro w’ibiganiro Perezida Kagame yagiye agirana na mugenzi we w’icyo gihugu, Nana Akufo-Addo.

Muri gahunda yo kwihutisha iterambere no kuvugurura imibereho myiza y’abaturage (NST1) inajyanye n’iya guverinoma y’imyaka irindwi, igaragaza ko ishoramari ry’abanyamahanga ari imwe mu nzira izafasha mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku mubano u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu.

Ghana n’u Rwanda bifitanye umubano wihariye ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage babyo.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yatumye kuva ku wa 2 Kamena 2013, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir itangira ingendo zigana mu Mujyi wa Accra.

Ingendo za RwandAir zoroheje ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, zinazamura imigenderanire mu bacuruzi n’abashoramari babiturukamo cyane ko mu 2014 Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwasinyanye n’Urwego rushinzwe Ubucuruzi muri Ghana amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ishoramari mu buhinzi bwa kijyambere, ubukerarugendo, inganda zikora imyenda, ishoramari mu bwubatsi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira ashyikiriza Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .