00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yasabye amahanga kutaba icumbi ry’abahakana n’abapfobya Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mata 2021 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Burusiya Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yasabye ibihugu bicumbikiye abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kubageza mu butabera kugira ngo harandurwe icyasubiza isi mu icuraburindi rya Jenoside.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Mata 2021, ubwo abanyarwanda, zimwe mu ntumwa zihagarariye ibihugu byazo mu Burusiya n’inshuti z’u Rwanda bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yahitanye abarenga miliyoni.

Ni umuhango watangijwe no gucana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko abanyarwanda bavuye mu mwijima bakajya mu mucyo. Hakurikiyeho gufata umunota wo kwibuka inzirakarengane zambuwe ubuzima mu Rwanda muri 1994.

Abafashe ijambo muri uwo muhango harimo Umuyobozi wa Diaspora nyarwanda mu Burusiya, Alexis Ruhinda, Umuyobozi wa ihuriro ry’inshuti z’u Rwanda mu Burusiya Pastor Pavel Kolesnikov, Ambasaderi wa Repubulika y’Abadominikani Frank Hans Dannenberg Castellanos, Umuyobozi muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya Vsevolod Igorevich Tkachenko na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Lt. Gen Frank Mushyo Kamanzi.

Umuyobozi wa Diaspora y’abanyarwanda baba mu Burusiya, Alexis Ruhinda, yahamagariye urubyiruko ruherereye mu Burusiya, rugizwe ahanini n’abanyeshuri, gukoresha neza amahirwe ruhabwa na leta y’u Rwanda, bakandika amateka mashya y’igihugu bagasiba amabi yanditswe n’injijuke za kera zoretse igihugu kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Vsevolod Igorevich Tkachenko wari uhagarariye Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abanyarwanda muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi izahora yibukwa nk’icuraburindi mu mateka y’inyokomuntu”.

Ambasaderi Frank Hans Dannenberg Castellanos, uhagarariye Repubulika y’Abadominikani mu Burusiya, na Pastor Pavel Kolesnikov, ukuriye umuryango w’Inshuti z’u Rwanda mu Burusiya, bombi bagarutse ku mahano yabaye mu Rwanda, bashimira intambwe ishimishije igihugu kimaze gutera mu myaka 27 ishize, haba mu kunga abanyarwanda, mu miyoborere myiza, mu ikoranabuhanga no mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda. Bose intero yari imwe, ni uko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba, haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, yashimiye byimazeyo abitabiriye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27, ababwira ko Kwibuka ku nshuro ya 27 ari umwanya ku Banyarwanda bari mu gihugu, abari mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda ku isi hose, wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zirenga miliyoni; abagabo, abagore n’abana bishwe mu buryo bwa kinyamaswa.

Yagize ati“Iki ni igihe dushimira abarokotse Jenoside, k’ubwo kwihangana kwabo no gutanga imbabazi ku babiciye ababo, kuko byafashije muri gahunda z’igihugu zo kwiyubaka no kugera ku bumwe n’ubwiyunge”.

Yongeyeho ko “ari igihe kandi cyo kuzirikana abantu babaye intwari, bakitanga kugira ngo bahagarike Jenoside n’abarengeye abahigwaga. Uyu munsi turibuka, mu gihe abahakana bakanapfobya Jenoside muri za kaminuza no mu itangazamakuru ryifashisha ikoranabuhanga, babikora ntacyo bikanga, bakanakwirakwiza ubutumwa bwo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abasize bahekuye u Rwanda baridegembya mu bihugu byinshi byo ku isi”.

Ambasaderi Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, yasabye ko bene abo bantu batagomba guhabwa urubuga rwo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Yibukije ibyo Guverinoma y’u Rwanda idahwema gusaba ibihugu byose ko byakubahiriza amategeko mpuzamahanga bigashyikiriza inkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside bagacirwa imanza mu Rwanda cyangwa mu nkiko zo mu bihugu baherereyemo.

Ambasaderi Kamanzi yasabye abantu bose gutekereza ku mahano yagwiriye u Rwanda muri 1994 no kuzirikana ku barokotse Jenoside hanyuma bagafata ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayihakana.

Yijeje ko abanyarwanda barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bazakomeza gusigasira no kubakira ku byo twagezeho nk’igihugu, anasaba urubyiruko gukomera ku gaciro kacu no gutegura ejo hazaza heza h’igihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yasabye ibihugu by'amahanga kutaba icumbi ry'abakoze Jenoside n'abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n'abantu batandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .