Amb Masozera yasabye Abanyarwanda gukomeza kuba intwari kugira ngo bagere ku cyerecyezo 2050

Yanditswe na Habimana James
Kuya 2 Gashyantare 2020 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr Richard Masozera, yavuze ko umunsi mukuru w’intwari ari umunsi ukomeye ku banyarwanda aho bari hose, kuko ubafasha kwibuka abakoze ibikorwa bidasanzwe, ari nabyo bizafasha mu kugera ku cyerecyezo gishya, 2050.

Ambasaderi Masozera yabigarutseho kuri uyu wa 1 Gashyantare 2020, ubwo Abanyarwanda baba muri Kenya n’inshuti zabo, bizihizaga umunsi w’Intwari.

Uyu ni umuhango wabaye mu gihe Abanyarwanda hirya no hino bifatanyaga mu kwibuka Intwari z’igihugu, no gukomeza kuzirikana akamaro k’ubutwari mu iterambere ry’igihugu.

Mu butumwa yatanze, Ambasaderi Dr Mosozera yibukije abari bitabiriye iki gikorwa ko mu gutangira uyu mwaka, ubutumwa umukuru w’igihugu yatanze, yabwiye Abanyarwanda ko umwaka wa 2019 warangiye neza, akabasaba gukora ngo umwaka mushya uzabe mwiza kurushaho.

Yagize ati “Perezida wa Repubulika yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho kandi tugomba kubyishimira, harimo umutekano wakomeje kugaragara mu gihugu, ubukungu bwiyongereye, imibereho y’Abanyarwanda yateye imbere nubwo mu bice bimwe na bimwe habaye ibibazo biturutse ku ngaruka y’ibiza, ibi byose bikaba byarakozwe kubera ubufatanye bw’Abanyarwanda.”

Masozera yavuze ko umunsi w’ intwari ufasha abanyarwanda kwibuka abakoze ibikorwa bidasanzwe kugira ngo u Rwanda rube igihugu gikomeye kandi kirangwa n’indangagaciro, ubumwe, gukora cyane kandi ugakora akazi kanoze, gukunda igihugu no kuba indakemwa.

Yavuze ko izi ndangagaciro ari ngombwa ko zivugwa zikanasubirwamo kenshi, cyane cyane kugira ngo hibutswe urubyiruko kutazigera ruzibagirwa kuko arizo zatumye u Rwanda rugera aho rugeze uyu munsi.

Ati “Uyu munsi urubahirizwa aho abanyarwanda bari hose kugira ngo intwari zacu tuzubahe, tuzihe agaciro ariko na none dushimire ibyiza biri mu gihugu tunarebe imbere. U Rwanda dufite uyu munsi ni ukubera izi ntwari, ubu igihugu kimaze gutera imbere mu buryo bugaragarira Isi.”

Yavuze ko uyu mwaka abanyarwanda batangiye, bari bafite icyerekezo 2020 kandi hari byinshi byakozwemo.

Yagize ati “Yego ntabwo byose byagezweho ariko ibyinshi byateganyagwa byagezweho. Uyu munsi turavuga icyerekezo 2050, kugira ngo u Rwanda ruzakigereho ni uko indangagaciro z’intwari zigomba gukomeza gushyirwa imbere.”

Yavuze ko urubyiruko arirwo rusabwa cyane kugira uruhare muri iki cyerekezo.

Ati “Intwari zivuka buri munsi kandi ubutwari bugaragarira kuva mu bikorwa bito kugera ku bikomeye harimo nk’abasirakare batanga cyangwa batanze ubuzima bwabo ku rugamba, tugomba kuzirikana ko intwari zatubanjirije zitanze kugira ngo buri munyarwanda yaba umugore, umwana cyangwa umugabo agire uburenganzira busesuye mu gihugu cye.”

Yavuze ko mu gihe abantu bibuka intwari, batagomba kwibagirwa intwari zitazwi ziri mu bikorwa bitandukanye by’ingirakamaro mu gihugu harimo abarimu, abaganga, abasirikare, ababyeyi n’abandi.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.

Bahuriye hamwe bibutswa uko bakwiye kwitwara bakanagendera mu kirenge cy'intwari
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bahuriye bamwe mu kwibuka intwari zitangiye igihugu
Umunsi w'intwari muri Kenya waritabiriwe cyane
Abanyarwandakazi baba muri Kenya bagaragaje umuco nyarwanda
Intore zasusurukije abitabiriye
Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, Dr Richard Masozera, yavuze ko abanyarwanda bakwiye gufatira urugero ku ntwari zitangiye igihugu
Gen Maj Charles Rudakubana niwe watanze ikiganiro kivuga ku butwari mu banyarwanda
Gen Maj Charles Rudakubana niwe watanze ikiganiro kivuga ku butwari mu banyarwanda
Uyu munsi witabiriwe n'Abanyarwanda barenga 500
Uyu munsi witabiriwe n'Abanyarwanda barenga 500

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza