Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio ku wa 29 Kamena 2021, Ambasaderi Mukantabana yavuze ko buri Munyarwanda agomba kumva ko aho ari ahagarariye igihugu cye akakirwanira ishyaka, baba bagize amahirwe bakahahurira ari benshi bagafatanya.
Ati “Aho uri hose uri Ambasaderi waho ntabwo uri wenyine. Uzi ko uri kumwe n’abandi, [guhangana n’abasebya u Rwanda] n’iyo utanashaka kubikora wenyine wabikorana n’abandi muri leta zose barahari. Kuki umuntu yaza agatoba amateka yica igihugu […] kandi muzi neza ko atari byo?”
Yagaragaje ko isura nziza u Rwanda rwubatse mu ruhando mpuzamahanga ari yo ituma bagera hanze bakubahwa, bityo ko bagomba kuyirinda kugira ngo icyubahiro bahabwa kigumeho.
Ati “Igihugu cyanyu cyaragiye kibashyira mu mwanya abantu bose babubaha aho muri hose kubera ibyo gikora. Icyo washobora kugikorera ni uko batazajya baza ngo bagitere amabuye kuko iyo bamaze kwica iryo zina cyubatse nawe ntusigara uhagaze neza.”
Yakomoje ku bihugu n’abanyamahanga bakunda kwifashisha itangazamakuru baharabika u Rwanda.
Ati “Uzajya aza abeshya, muzi ko abeshya; amakuru arahari, ibihamya birahari, ni ukugenda mugahangana nabyo mukabivuga kandi ntabwo bizaba ari bibi ni ugukiza igihugu kizaba icy’abana banyu.”
Abanditsi, abanyamakuru n’abanyepolitiki bo mu Burengerazuba bw’Isi bakunze kumvikana baharabika u Rwanda, akenshi bakabivuga mu rwego rw’ubutabera.
Ambasaderi Mukantabana yabwiye Abanyarwanda ko “ntawe ubarusha kwandika” bityo ko niba abo banditse nabo bagomba kwandika babanyomoza kuko abenshi baba banabivuga batabisobanukiwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!