00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Mukangira yatanze impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Nepal

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 December 2021 saa 01:29
Yasuwe :

Ambasaderi Jacqueline Mukangira yagejeje kuri Perezida wa Nepal impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Tariki ya 10 Ukuboza 2021, nibwo Ambasaderi Mukangira usanzwe uhagarariye u Rwanda mu Buhinde, yashyikirije Perezida wa Nepal, Madamu Bivya Devi Bhandari, impapuro zimuha ububasha bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Muri uwo muhango, Perezida wa Nepal yahaye ikaze Ambasaderi w’u Rwanda muri Nepal, anamushimira kuba ari we ubaye Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri icyo gihugu, ufite icyicaro hanze ya Nepal.

Yamwijeje ko umubano w’u Rwanda na Nepal uzakomeza gutera imbere.

Perezida wa Nepal yahaye indamukanyo mugenzi w’u Rwanda Paul Kagame, anashima Iterambere yagejeje k’ u Rwanda.

Yashimye kandi uruhare rw’u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro ku Isi, anashima uburyo u Rwanda rwateje imbere abari n’abategarugori rubashyira mu miyoborere y’Igihugu.

Ambasaderi Mukangira yashyikirije Perezida wa Nepal indamukanyo ya mugenzi w’u Rwanda, anagaragaza ishema atewe no guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Nepal.

Ambasaderi Mukangira kandi yavuze ko afite intego yo guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse ukagera ku rwego rwo hejuru.

Ambasaderi kandi yavuze ko u Rwanda na Nepal bisangiye intego nyamukuru yo kurengera umutekano w’abasivili, yibutsa ko tariki 15 Mata 2017 Nepal yasinye ku masezerano ya Kigali (Kigali Principles) arebana no kurengera umutekano w’abasivili.

Ambasaderi Mukangira yatangaje kandi ko u Rwanda rugira uruhare rukomeye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kugarura amahoro ku Isi.

Mukangira yagize umwanya wo kuganira na Perezida wa Nepal, ku bizibindwaho mu gutsura umubano w’ibihugu byombi, harimo n’amasezerano atandukanye azasingwa hagati y’u Rwanda na Nepal.

Nyuma y’uwo muhango wo gutanga impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Nepal, Ambasaderi Jacqueline Mukangira yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu murwa mukuru Kathmandu, barimo Minisitiri w’Umuco, Ubukerarugendo n’Ubwikorezi bw’Indege za Gisivili, Prem Bahadur Ale, Perezida w’Ihuriro ry’Ingaga z’Ubucuruzi n’Inganda muri Nepali (Federation of Nepalese Chambers of Commerce and Industry), Umunyamabanga w’Ububanyi n’Amahanga (Foreign Secretary) n’Umuyobozi w’Ishami ry’Aziya yo hagati n’iy’Iburengerazuba ndetse n’Afurika (Joint Secretary for Central Asia, West Asia & Africa Division) muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nepal.

Ubwo Ambasaderi Jacqueline Mukangira yagezaga kuri Perezida wa Nepal impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Perezida wa Nepal yashimye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ku buyobozi bwa Perezida Paul Kagame
Ambasaderi Mukangira yiyemeje guteza imbere umubano w'u Rwanda na Nepal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .