Babitangaje kuri uyu wa 7 Mata 2021, mu muhango wo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu butumwa yatanze, Faki Mahamat yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari yo nkuru ya mbere ibabaje yabereye ku Mugabane wa Afurika, nyuma y’ubucuruzi bw’abacakara n’ubukoloni.
Ati “Abarenga miliyoni bishwe mu buryo bw’indengakamere, hakoreshejwe imihoro, amashoka n’ubuhiri. Mu minsi irenga 100, abagabo, abagore, abana, abakuze yewe n’impinja bakorewe ibiteye ubwoba no kubivuga, bazira kuba barisanze ari Abatutsi gusa.”
Yavuze ko hazamara igihe kirekire hibazwa impamvu yatumye “ibyo bikorwa by’ubugome bugoye kubwiyumvisha” biba ku bantu bari bamaze ibinyejana basangiye ururimi, iyobokamana ndetse baturanye.
Ambasaderi Hope Tumukunde yibukije abitabiriye uwo muhango ko Jenoside itatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal nk’uko abenshi mu bayihakana n’abayipfobya bakunze kubikwirakwiza ahubwo “yamaze igihe kirekire itegurwa na guverinoma.”
Yagize ati “Ntabwo yatangijwe n’ihanurwa ry’indege cyangwa urwo rupfu, ahubwo byatangiranye n’ingengabitekerezo y’urwango, gucamo abantu ibice, ivangura, guheza bamwe muri gahunda runaka, kugabanya umubare w’abitabira ibikorwa ibi n’ibi no kwitandukanya na bo.”
“[Hari] ingengabitekerezo y’ubwoko yo gusobanura Abatutsi no kubatandukanya n’abatari bo, imvugo zihembera urwango, kubambura ubumuntu, kuvuga ko bagomba kwicwa n’ibindi.”
Tumukunde yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye gukwirakwizwa mu Banyarwanda kuva mu 1957 humvikanishwa ko Abatutsi nta burenganzira bafite bwo kubaho.
Nyuma y’iyo myaka Guverinoma zagiye zijyaho zakomeje gushyigikira urwo rwango rw’Abatutsi, bimwa uburenganzira bwo kwiga, bagenda bicwa abandi barahunga bata Urwababyaye kugeza mu 1994 ubwo “bishwe hagamijwe kubamaraho.”
Ni cyo gihe ngo Afurika Yunze Ubumwe ihangane n’ibikorwa byaganisha kuri Jenoside
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye amahanga arebera, ibihugu byitwa ko ari ibihangange n’imiryango mpuzamahanga ntibyagira icyo bikora ngo biyihagarike; kugeza ubwo FPR Inkotanyi yabohoje igihugu ku wa 4 Nyakanga uwo mwaka ikarokora abari basigaye.
Ambasaderi Tumukunde yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika Yunze Ubumwe ikumire ibyaha by’urwango na Jenoside byaba cyangwa bigasubira ahari ho hose kuri uyu mugabane mbere y’uko biba.
Yakomeje ati “AU ikwiye kugira uruhare mu kurwanya ivangura, gushyirwa mu moko, gutandukanya abantu no kubasumbanya hashingiwe ku moko, kuko ari byo bifumbirira ibyaha by’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside bigakomeza gukura.”
Yavuze ko kwibuka kwa AU muri uyu mwaka ari amahirwe yo kurushaho kongera imbaraga mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu nzego z’igihugu, akarere no ku mugabane; hakanabaho guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya abayihakana himakazwa ubutabera no kurwanya umuco wo kudahana.
Ibyo bikubiyemo no kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside, abayipfobya n’abayihakana bihishahisha hirya no hino mu bihugu bya Afurika, cyane ko abenshi banashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi.
Faki Mahamat yatangaje ko ibyabaye ku Rwanda mu myaka 27 ishize byagatumye Afurika irushaho kwirinda ko byazasubira ukundi, hirindwa iby’amoko.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rushimirwa intambwe rwateye rwiyubaka nyuma y’amahano yarubayemo, ubu rukaba ari intangarugero mu nzego zitandukanye nk’ umutekano, guteza imbere abagore, kuzamura ubukungu n’ibindi.
Ni ibintu byabagariwe no kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yomoye ibikomere by’abarokotse ndetse bakababarira ababiciye, bagahuriza ku mugambi wo guteza imbere igihugu cyabo.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wifatanya n’u Rwanda kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 2010.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!