Diaspora mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus: Icyifuzo cy’Umunyarwanda uba muri Canada

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Werurwe 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

John B. Kijuli uba muri Canada yatanze icyifuzo cy’uko Abanyarwanda baba muri diaspora, bakwishyira hamwe bagakusanya inkunga yo kugoboka abazagirwaho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus, mu Rwanda cyane cyane abazasonza kuko batabashije kujya mu kazi kabatunze.

Kugeza ubu mu Rwanda abagera kuri 19 ni bo bimaze kwemezwa ko banduye icyorezo cya COVID-19, giterwa na Coronavirus. Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nyinshi, aho kuri uyu wa Gatandatu yashyizeho izindi nshya.

Ingamba nshya zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus zatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, zategetse ko abakozi ba leta bose n’abikorera basabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi.

Mu kiganiro na IGIHE, Kijuli yavuze ko izi ngamba ari ingenzi cyane kandi zizatanga umusaruro, akifuza ko Abanyarwanda baba muri diaspora bahabwa igisa nk’impuruza bakwishyira hamwe bakazagoboka abazagirwaho ingaruka n’izi ngamba cyane cyane abaryaga kuko bakoze uwo munsi ‘nyakabyizi’.

Ati “Nkaba numva mfite igitekerezo cy’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yakorana vuba na za ambasade zacu aho ziri hose zigashishikariza Abanyarwanda twese dutuye muri bino bihugu [nubwo nabo icyorezo cyabagezeho], bisa n’aho bifite amikoro tukibumbira hamwe tugafasha abavandimwe bacu bazahura n’ikibazo cy’inzara.”

Akomeza avuga ko abantu bagenda batanga nk’amadolari 100$, 50$, 10$ gukomeza ariko icyo kintu cyo ‘gutabara abavandimwe bacu kuko twese tuzi amikoro y’ibihugu byacu byo muri Afurika’.

Kijuli wigeze kuba Perezida wa Diaspora muri Edmonton na Visi Perezida ku rwego rw’Intara ya Canada, ahumuriza Abanyarwanda agira ati “Tukaba tugira ngo tubakomeze ngo mushikame kandi nta kabuza iki cyorezo abanyarwanda tuzagitsinda.”

Mu zindi ngamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe zirimo ko ‘ubu imipaka yose irafunze, keretse ku Banyarwanda bataha n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri ahantu hateganyijwe’.

‘Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda burakomeza mu gihe ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zitemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa’.

Nyuma y’izi ngamba, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yagarutse ku bantu barya kuko bakoze uwo munsi, abasaba gutekereza icyaba baramutse bagiye gushaka ayo mafaranga ariko ntibazabashe kuyabona kubera uburwayi; ahubwo abasaba gusaranganya na bagenzi babo muri bike bafite.

Minisitiri Prof Shyaka yatangaje ko Leta igiye kwishakamo ibisubizo bizafasha abantu barya ari uko bakoze ku munsi n’abandi bafite amikoro make kugira ngo mu gihe cyo kwirinda Coronavirus batazicwa n’inzara.

Ati "Hari ibizasaba nk’igihugu ko abantu baba magirirane, niba hari urugo runaka rudafite icyo gusamura, tugomba kwishakamo ubushobozi ku buryo urwo rugo turwunganira kugira ngo abarurimo tutabarinda Coronavirus ariko bakicwa n’inzara.’’

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

John Kijuli yitabiriye Umushyikirano wa 2019. Yatanze igitekerezo ko Abanyarwanda bari mu mahanga bakwishakamo ubushobozi bwo gufasha abadashobora kubona amafunguro mu gihe cy'ibyumweru bibiri byo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .