00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuka France igiye gusuzuma raporo nshya ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 27 Werurwe 2021 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishami rikorerera mu Bufaransa, watangaje ko wakiriye ibyavuye mu bushakashatsi bushya ku ruhare rw’icyo gihugu mu mateka mabi y’u Rwanda ndetse ko uzagira icyo ubivugaho nyuma yo kubisuzuma.

Ku wa 26 Werurwe 2021 nibwo hasohowe iyo raporo yakozwe n’abashakashatsi bayobowe na Prof Vincent Duclert bashyizweho na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Ibuka France yavuze ko ishimira ibyakozwe n’abashakashatsi, abanyamateka n’abanyamakuru batandukanye mu kugaragaza amakuru n’ubumenyi bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 27 ishize.

Yavuze ko ubushakashatsi ku mateka ari ikintu kidapfa gushyirwaho akadomo n’umwanzuro wa politiki, bityo ko “yifatanyije n’abazakomeza kwandika no gukuraho urujijo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ibuka France yakomeje iti “Iki ni ikintu gikomeye cyane kizadufasha kugera ku zindi ntego zacu zirimo ubutabera no gushyigikira abarokotse Jenoside.”

Uwo muryango watangaje ko nyuma y’uko imyanzuro y’iyo raporo ishyizwe ahagaragara, ugiye kuyisuzuma ukazagire icyo uyivugaho.

U Bufaransa bwashinjwe kenshi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukingira ikibaba abayigizemo uruhare ntibakurikiranywe n’ubutabera, ahanini bishingiye ku mubano icyo gihugu cyari gifitanye n’ubutegetsi bw’u Rwanda mu gihe yabaga.

Perezida Emmanuel Macron yashyikirijwe iyi raporo ku manywa yo ku wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .