Igisobanuro cyo Kwibohora mu mboni z’urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga mu mahanga

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 Nyakanga 2020 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Tariki 4 Nyakanga buri mwaka, Abanyarwanda bari mu bice bitandukanye by’Isi bifatanya n’inshuti zabo mu kwizihiza isabukuru yo kwibohora kw’igihugu, cyavanywe mu icuraburindi ubwo Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umunsi hibukwa igihe igihugu cyahawe icyerekezo gishya, hakanahagarikwa Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abasaga miliyoni imwe.

Mu minsi ishize IGIHE yaganiriye na bamwe mu rubyiruko rwiga mu Burayi bagaragaza ibitekerezo byabo ku buryo bafata Umunsi wo Kwibohora.

Iki kiganiro cyatumiwemo Umutoni Habimana Pascaline w’imyaka 23 y’amavuko, wize muri Kaminuza yitwa Vistula iri mu Murwa Mukuru Varsovie muri Pologne mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga; David Sharangabo w’imyaka 29 y’amavuko wiga ibijyanye n’Ubukungu n’Ubucuruzi Mpuzamahanga, muri University of Economy WSG, iri mu Mujyi wa Bydgoszcz muri Pologne na Grace Ubaruta w’imyaka 27, wiga Ubukungu, Politiki n’Amategeko mu Cyiciro cya Mbere Kaminuza yitwa Leuphana University mu Budage.

Ubaruta yavuze ko Kwibohora abifata nk’urugendo rwo kuva ku ngoyi y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bakimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati ‘‘Kwibohora kandi bivuze igihugu gifite icyerekezo, umutekano n’iterambere rirambye, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage. Iyo bavuze kwibohora nibyo bya mbere numva.’’

‘‘Kwibohora njye mbibonamo guca cya kigozi cyari kituziritse mu macakubiri, aho Abanyarwanda wasangaga bagabanyijemo ibice byinshi mu turere n’amoko nyuma bakaza kwanga ibyo bintu. Ubu u Rwanda rw’uyu munsi twe urubyiruko tubamo rukaba ari igihugu giha buri wese amahirwe.’’

Sharangabo David yunzemo ko Kwibohora ari urugendo rukomeza rwagereranywa n’intambara idashira igomba kujyana no guhindura imitekerereze no kwiyubaka mu by’ubukungu.

Yagize ati ‘‘Nk’urubyiruko nkomoje ku byo Perezida Paul Kagame ajya atubwira, ni ukugira inshingano ukazikora ukanazibazwa kuko ntaho waba utandukanye n’uwashatse kugisenya utabikoze. Niba ndi muri Pologne nkatekereza naho nturuka, nabo tubana nkabereka nkanabumvisha ko mfite aho nturuka kandi nkunda nitaho, amahirwe yose mbonye nkayaganisha mu Rwanda.’’

Yakomeje avuga ko ku rubyiruko igikorwa cyo Kwibohora kidakwiye guharirwa FPR Inkotanyi kuko yo yamaze guharura inzira.

Ati ‘‘Hari igihe urubyiruko dushobora kumva ko tuje gutanga umusanzu ariko iki ni igikorwa cyacu kitureba, iyo umuntu agushyiriyeho umusingi akakubwira ngo usakare, inzu iba ari iyawe nawe. Nifuza ko igihugu dufite twagikorera tukazagisigira abazaduturukaho, ibi rero biradusaba ko twubakisha ubumwe. Twibohore duteza imbere ubumwe cyangwa se tubuharanira.’’

Yashimangiye ko umunsi wa none ikigomba kwimakazwa ari uguhuza imikoranire iganisha igihugu mu cyerekezo cyihaye.

-  Uko urubyiruko rusobanura uruhare rw’umugore mu rugamba rwo Kwibohora

Mu rugamba rwo kubohoza igihugu, abakobwa n’abagore bafashe iya mbere mu gutanga umusanzu wabo ndetse kugeza uyu munsi wa none bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Umutoni Habimana Pascaline yavuze ko ibyakozwe n’abagore bikwiye gusiga isomo ko gusigasira ibyakozwe.

Ati ‘‘Urugamba rwo kwibohora rwamaze imyaka ine ariko ibisigaye bizadufata igihe kinini, byatangiye guhera umunsi babohoraga u Rwanda bizarangira igihe Isi izarangirira kuko bizaba uruhererekane rw’imiryango Nyarwanda uko izagenda isimburana.’’

‘‘Uyu munsi dufite inshingano ikomeye kuko tuzi, twabonye ibyabaye muri ayo mateka tugomba gusigasira. Turi tayari rero, ibi ni ibintu twiyemeje nk’urubyiruko rwinshi tubiganiraho, turifuza kuzatera ikirenge mu cy’abatubanjirije dushima cyane urugero baduhaye.’’

Ubaruta yongeyeho ko gusigasira ibyagezweho bigomba kujyana no kuzirikana ko hakenewe imbaraga mu gukomeza guteza imbere igihugu kuko kitaragera aho cyifuza.

Ati ‘‘Turi mu gihugu cyageze ku majyambere kuko dufite aho duhera, ndifuza ko u Rwanda rukomeza kuza imbere mu bihugu byagize iterambere, ibihugu bifite ubukungu buzamuka mu bipimo byose niko jye numva twasigasira ibyagezweho. Ibyo dufite tubirinde tubyongerere agaciro ariko tubigeze aho twifuza.’’

Sharangabo David we avuga ko mu gusigasira ibyagezweho ari ingenzi kumenya umutima byakoranywe n’icyabibasunikiye.

Ati ‘‘Dukwiye kumenya impamvu abari urubyiruko nkatwe bemeye guta ibyabo, ubuto bwabo, imiryango yabo, akemera gutanga amaraso kugira ngo abohore igihugu. Avuga ati ‘nintanabaho umwana wanjye azatahe iwabo mu Rwanda yige abeho uko bigomba, cyangwa se niyo yajya ahandi hose ku Isi azishimire kwitwa Umunyarwanda’.’’

Urubyiruko ruhuriza ku gushimira umwanya rwahawe mu nshingano zitandukanye zo kuyobora no gukora mu bigo bitandukanye, muri Polisi, Igisirikare n’ahandi.

-  Gukoresha ubumenyi bahashye mu mahanga

Ubaruta Grace yagaragaje ko nk’ababyeyi bazarerera igihugu bakeneweho kwimakaza indangagaciro Nyarwanda no kurushaho kuzinoza.

Abihuza n’amasomo ye mu Budage yagize ati ‘‘Kwiga muri ibi bihugu ni byiza bidufasha kugira ubunararibonye ukazabujyana mu Rwanda ufite icyo wagezeho.’’

Sharangabo yavuze ko agomba gutekereza ku iterambere ry’igihugu cye. Agira ati ‘‘Njye nsoje amasomo, ese nzongera umubare w’abashaka akazi cyangwa niba ngumye aha mpagumye ku yihe mpamvu. Niba urangije watahana ubumenyi, niba ubona ushobora kubwongera nabyo byarushaho kuba byiza ariko ufite intego yo kubaka igihugu cyawe.’’

Umutoni Pascaline na we yavuze ko nyuma yo gusoza amasomo agomba guhita ataha.

Ati ‘‘Njye ni uguhita ntaha kubera ko ngomba kongera ubumenyi bufatika mu kazi mu Rwanda. Ibyo nize byaba byiza mbikoreye iwacu bwa mbere kuko binahuje n’icyerekezo cyanjye cyo kugira icyo marira sosiyete nyarwanda.’’

Uru rubyiruko rwiga mu mahanga ruhuriza ku kwerekana ko ubumenyi budafite indangagaciro ntacyo bwamara kuko bushobora kuganisha ku kwiba no kwikunda. Bemeza ko indangagaciro zikwiye mu kubaka u Rwanda ari ukutirebaho ahubwo abantu bagatahiriza umugozi umwe.

Mu magambo yabo bahuriza ku kuba ‘gukunda igihugu ari ukugikorera bitarangirira mu magambo.’

Sharangabo David we avuga ko mu gusigasira ibyagezweho ari ingenzi kumenya umutima ababikoze bari bafite n'impamvu yabyo
Umutoni Habimana Pascaline w’imyaka 23 yasoje muri Kaminuza ya Vistula iri i Varsovie muri Pologne mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga
Grace Ubaruta w’imyaka 27, yiga Ubukungu, Politiki n’Amategeko mu Cyiciro cya Mbere Kaminuza yitwa Leuphana University yo mu Budage
Karirima Ngarambe wa IGIHE wayoboye ikiganiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .