00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zambitswe imidali y’ishimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Werurwe 2021 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique zambitswe imidali y’ishimwe kubera ubwitange n’umurava uziranga mu kazi kazo.

Igikorwa cyo gutanga imidali y’ishimwe ku ngabo z’u Rwanda cyabereye mu kigo cya Socatel M’poko, ahari icyicaro cyazo mu Mujyi wa Bangui, ku wa Gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021.

Umuyobozi w’Ingabo za MINUSCA, Brig Gen Driss Okaddour, yashimye umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano by’umwihariko ku wa 27 Ukuboza 2020 ubwo habaga amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati “Akazi kanyu gahabwa agaciro n’abanyamuryango ba MINUSCA n’igihugu cyatwakiriye ari na bo bungukira bwa mbere muri izo nshingano zo kubungabunga amahoro. Sinakwibagirwa ubwitange n’umuhate wanyu ubwo inyeshyamba zateraga Umujyi wa Bangui. Umuyobozi wanyu yambwiye ko ibintu biza kugenda neza kandi mwahise musubiza igitero inyuma.’’

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare n’abapolisi barwo barenga 1389.

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020, u Rwanda rwoherejeyo izindi ngabo 300 zo gufasha gucunga umutekano mu bihe by’amatora nyuma y’uko hari imitwe y’inyeshyamba yashakaga guhungabanya ayo matora.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Batayo ya Karindwi (Rwabatt7) zoherejwe i Bangui ku wa 6 Werurwe 2020; zakoze ibikorwa bitandukanye birimo kurinda Perezida wa Centrafrique no kubungabunga umutekano mu duce dutandukanye two mu Murwa Mukuru.

Izi ngabo zanatangije ibikorwa byo gukumira imirwano muri Bangui, gukora uburinzi bwo guhagarika ubwicanyi, kurinda abasivili gihugu ndetse ibi byose byiyongeraho ibikorwa bitandukanye birimo no guha abaturage amazi meza.

Umuyobozi wa Rwabatt7, Lt Col JB SAFARI, yashimye umuhate w’ingabo mu gihe cy’umwaka zimaze ziri mu nshingano.

Yagize ati “Twishimiye gutanga umusanzu wacu mu rugendo rwo kugarura amahoro muri Centrafrique.’’

Centrafrique imaze igihe iri mu bibazo by’umutekano ariko byongeye gukara mu mpera z’umwaka ushize ubwo hategurwaga amatora ya Perezida. Imitwe y’inyeshyamba irimo UPC yari yiyemeje kuyadurumbanya ariko ingabo za Loni zirimo iz’u Rwanda zirahagoboka.

Amatora yagenze neza ndetse Perezida Touadera yashimiye umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu kugira ngo amatora agende neza.

Muri Centrafrique, u Rwanda rufite ingabo zirimo abakobwa n’abagore 38 bakora mu mirimo itandukanye ariko bagahuriza ku ntego imwe yo kurinda abasivili.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique zambitswe imidali y’ishimwe
Ingabo z'u Rwanda zashimwe umusanzu zatanze mu kubungabunga amahoro muri Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .