00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Kwibohora26: Abanyarwanda baba muri Tanzania baganirijwe ku rugendo rwagejeje ku kubohora igihugu

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Tanzania bifatanyije n’inshuti zabo kwizihiza ku nshuro ya 26 imyaka u Rwanda rumaze rwibohoye mu maboko y’Ubutegetsi bubi bwagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabaye ku wa 12 Nyakanga 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho nk’uburyo bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Abagera kuri 60 bawitabiriye bahawe impanuro n’abayobozi batandukanye zanyujijwe mu biganiro ku rugendo rwo kwibohora k’u Rwanda n’uruhare rwa buri wese mu iterambere ry’igihugu.

Ikiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard na Bazivamo Christophe, umwe mu baba muri Diaspora y’u Rwanda i Arusha Tanzania akaba ari na Chairman wungirije w’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Karamba Charles, yavuze ko ikiganiro cyateguwe muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame yo kwizihiza umunsi wo Kwibohora uba buri wa 4 Nyakanga buri mwaka.

Yavuze ko ari umwanya wo kwibukiranya urugendo rwo kubohora igihugu, kureba ibyakozwe n’uburyo byagezweho ndetse n’ibyashyirwamo imbaraga mu kubaka u Rwanda rwifuzwa n’Abanyarwanda, rufite iterambere rirambye.

Uyu muhango wari uteguye mu buryo abatumirwa batanze ibiganiro ariko abawitabiriye nabo bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye, gutanga inyunganizi n’ibindi.

Rutaremara yagaragaje uko mu rugendo rwo kubohora igihugu, umuhate wo gukunda igihugu wafashije RPF Inkotanyi cyane. Izingiro ry’intsinzi y’urugamba rwo kubohora igihugu yarikubiye mu ngingo eshatu.

Ati “Icya mbere habayeho uburyo bwo gushaka ibitekerezo no kumvikana ku murongo ngenderwaho kandi ufite ireme uzayobora gahunda zose zari ziteganyijwe mu kwibohora. Byabaye ngombwa ko hashakwa inararibonye ndetse abari abakuru kandi bafite ubumenyi bwimbitse ku miterere ya politiki ndetse n’ibindi bice by’ubuzima muri aka karere kugira ngo bayobore icyo gikorwa.’’

“Icya Kabiri hashyizweho inzego z’umuryango mu bihugu byose aho Abanyarwanda bari batuye harimo Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Burundi, Tanzania, Kenya n’ibindi bihugu by’i Burayi nk’u Bubiligi no muri Amerika, Canada n’ibindi. Mu gushyiraho inzego hitaweho cyane cyane iz’urubyiruko n’abagore. Icya gatatu cyabaye gutegura no kurwana intambara irwanywe ahanini na rwa rubyiruko rwari rwarashyizwe mu matsinda hirya no hino mu bihugu.’’

Yashimangiye ko mu rugendo rwo kwibohora hari ibihugu bya Afurika n’abantu ku giti cyabo bateye inkunga RPF Inkotanyi kugira ngo urugendo rurusheho koroha.

Rutaremara yongeyeho ko nubwo hari ibihugu byafashije RPF, ibyinshi byashyigikiye ubutegetsi bwariho.

Bamporiki we mu butumwa bwe yibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu rugendo rwo kwibohora n’uburyo rukwiye gukomereza mu murongo wa Leta.

Yavuze ko nkuko Perezida Kagame adahwema kubigarukaho ‘urubyiruko ni rwo ejo hazaza h’igihugu cyacu’.

Yakomeje ati “Urugendo rwo kwibohora ndetse intambara yatsinze abari bamaze guhekura no gusenya igihugu mu 1994 yarwanywe n’urubyiruko. Havugwa ubwitange n’ubutwari butangaje bwaranze urwo urubyiruko rw’icyo gihe rwari urwa FPR Inkotanyi.’’

Gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside byasabye indangagaciro ikomeye yo gukunda igihugu no kwitangira guhesha abagituye uburenganzira bungana.

Bamporiki agira ati “Hari indangagaciro yo gushyira inyungu za benshi hejuru y’izawe cyangwa za bake n’iyo waba ubifitemo ingorane zo gupfa, iya gatatu ni indangangaciro y’Ubukotanyi. Ngo iyi ni nayo usanga muri iki gihe nkuko na kera na kare byavuzwe na “Nyiraruganzu Nyirarumaga” yagakomeje kwimakazwa igacengera mu bice byose by’ubuzima bw’igihugu bityo ikaba karande mu rubyiruko.’’

Nyuma yo guhagarika Jenoside, FPR Inkotanyi yatangiye urugamba rwo kubaka igihugu cyari cyasenyutse, byinshi mu bikorwaremezo byarasenywe byose.

Bazivamo Christophe yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’u Rwanda yahereye ku busa mu kubaka no gusana igihugu cyari cyarasenywe ku buryo mu duce tw’ubuzima bw’igihugu tumwe na tumwe byasaga no kurema bundi bushya.

Avuga ku byatumye u Rwanda rwongera kubaho rukaba rumaze kwimakaza iterambere ritangarirwa n’amahanga, yashimangiye ko hari ibanga rikomeye rwubakiyeho.

Ati “Hejuru y’ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame hashyizweho ingamba zazanye impinduka nziza mu bice byose by’ubuzima, harimo mituweli mu rwego rw’ubuzima, ubutabera bwunga (Gacaca), Demokarasi buri Munyarwanda yibonamo hashyirwaho Forum y’amashyaka, hashyirwaho inzego z’urubyiruko n’iz’abagore n’izindi ngamba nyinshi zari zikubiye mu Cyerekezo 2020 kizasozwa mu mpera z’uyu mwaka.’’

Bazivamo yanavuze ko mu cyerekezo gishya cya 2050 Abanyarwanda bazakomeza kubakirwa ubushobozi ku buryo bizafasha gukomeza gutanga ibisubizo birambye.

Abitabiriye ibiganiro babajije ibibazo, banatanga ibyifuzo by’ibikwiye kwinjizwa muri gahunda yo gutegura ibikubiye mu cyerekezo 2050.

Mu nama zatanzwe harimo gufasha urubyiruko gusobanukirwa neza uruhare ruzagira muri cyerekezo 2050 cyane cyane mu ishoramari, ikoranabuhanga, gukunda no gukoresha iby’imbere mu gihugu no kurufasha guhabwa ubushobozi bwo guhangana n’abafite ibitekerezo bisenya cyane cyane ababa hanze y’igihugu; guhuza inyigisho zo mu mashuri n’ibiri ku isoko ry’umurimo; kugabanya umubare w’abajya kwiga hanze; ivugururwa rya Made in Rwanda no kongera ubuziranenge; kunoza inyigisho zitangwa mu itorero no mu ngando.

Abanyarwanda baba muri Tanzania bijejwe ko ibiganiro bivuga ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo n’ibyakorwa mu kwiteza imbere bizajya bitegurwa mu buryo buhoraho.

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, ari mu batanze ikiganiro ku ruhare rw'urubyiruko mu kubaka igihugu
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Karamba Charles, yashimiye abitabiriye ibiganiro byagarutse ku rugendo rwo kwibohora k'u Rwanda
Bazivamo Christophe yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’u Rwanda yahereye ku busa mu kubaka no gusana igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .