Kwibuka 26: Abanyarwanda batuye muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kamena 2020 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Cameroun, bahuriye mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena hakoreshejwe ikoranabuhanga. Uretse Abanyarwanda baba muri Cameroun, wahuriyemo n’abandi banyarwanda baba mu bihugu biri mu nshingano ya Ambasade y’u Rwanda muri Congo Brazzaville aribyo Tchad, Gabon, Centrafrique na Repubulika ya Congo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri ibyo bihugu, Dr Jean Baptiste Habyalimana yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugusubiza agaciro abayizize.

Ati "Kwibuka biduha umwanya wo gusubiza agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuko tutashoboye kubaherekeza mu cyubahiro cyabo, ni umwanya kandi wo gufata mu mugongo abasigaranye ibikomere biremereye no gufata ingamba kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi cyangwa n’ahandi.”

Yibukije abitabiriye uwo muhango, ko batagomba gucibwa intege ndetse no guterwa ubwoba n’Abanyarwanda basanze muri ibi bihugu bakirangwa no gupfobya no guhakana Jenoside ndetse na politiki y’amacakubiri, ko ahubwo bakwiriye gukomeza kubafasha gusobanukirwa ko u Rwanda ari igihugu cyabo kandi kibakunda.

Ati "“Ntitugomba gucika intege , tugomba gukomeza gukora ibishoboka ngo dukumire ibikorwa bibi byabo bishingiye kuri politiki y’amacakubiri ikomoka ku ngengabitekerezo y’ubukoloni yaje igamije kuducamo ibice no kudusenya burundu ngo ituyobore uko ishaka.”

“ Tugomba gukomeza kugarura urubyiruko rwabo mu nzira nyayo yo kubaka u Rwanda , tukanabafasha kumenya no gusobanukirwa ko u Rwanda ari igihugu cyabo kandi kibakunda.”

Yanaboneyeho kwibutsa ko nta cumbi rikwiye kubaho, ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kubera ko ubutabera bugomba kubakurikirana.

Ambasaderi Habyalimana yasabye abitabiriye uwo muhango, gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

U Rwanda ruracyari mu gihe cy’iminsi 100 yo kwubika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana abasaga miliyoni.

Ambasaderi Habyalimana acana urumuri rw'icyizere
Abanyarwanda batuye muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wahuje Abanyarwanda bo muri Cameroun, Tchad, Gabon, Centrafrique na Repubulika ya Congo
Ambasaderi Dr Jean Baptiste Habyalimana yibukije abitabiriye uwo muhango ko batagomba gucibwa intege ndetse no guterwa ubwoba n'Abanyarwanda bakirangwa no gupfobya no guhakana Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .