Kwibuka26: Abanyarwanda baba mu Bushinwa basabwe gukomera ku bumwe, barwanya abahakana Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mata 2020 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Bushinwa basabwe gukomeza gusenyera umugozi umwe, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Babisabwe kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2020, ubwo Abanyarwanda baba mu Bushinwa bifatanyaga n’Isi kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo kwibuka wahurije hamwe abanyarwanda basaga 550 baba mu Bushinwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo mu ijambo rye , yasabye abanyarwanda baba mu Bushinwa kurangwa n’indangagaciro z’ubwitange zaranze ingabo za RPA, ubwo zahagarikaga Jenoside ziyobowe na Perezida Paul Kagame.

Ambasaderi Kimonyo yasabye abari bamukurikiye gukomeza kwimakaza ubumwe, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana ryayo.

Yasabye umuryango mpuzamahanga gufatanya n’u Rwanda mu kugeza imbere y’ubutabera abakidegembya bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu muhango wo kwibuka, humviswe ubuhamya bwa Ntezimana Jean Népomucène warokotse Jenoside kuri ubu wiga mu Bushinwa, wavuze ku rugendo rwe mbere, muri Jenoside na nyuma yayo.

Ntezimana uri kwiga ibijyanye n’ubuvuzi bw’imbere mu mubiri yashimiye ingabo za RPA zamurokoye na Guverinoma y’u Rwanda yagaruriye icyizere abarokotse Jenoside, ibafasha mu kubaka ejo hazaza heza.

Ambasaderi Kimonyo yasabye abanyarwanda gukomeza guteza imbere ubumwe, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana ryayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .