Kwibuka26: Abanyarwanda baba mu Buyapani bibutse Jenoside, urubyiruko ruhabwa umukoro

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Mata 2020 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Buyapani bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko ruhabwa umukoro wo gukoresha ubumenyi rufite mu gufasha igihugu kujya imbere birinda icyagisubiza mu bihe by’icuraburindi.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata ubwo Abanyarwanda batuye mu Buyapani bifatanyaga n’Isi mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubusanzwe ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Buyapani byahurizaga hamwe abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abayobozi muri Guverinoma y’u Buyapani.

Uyu mwaka ibikorwa byo kwibuka biri gukorwa mu buryo bwihariye kubera ingamba zafashwe zo gukangurira abantu kuguma mu ngo zabo, hahashywa icyorezo cya coronavirus.

Ambasade y’u Rwanda i Tokyo yahisemo gukora ibikorwa byo kwibuka mu buryo bw’ikoranabuhanga (video conference).

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Ernest Rwamucyo mu ijambo yagejeje ku banyarwanda n’inshuti zarwo mu Buyapani yagarutse ku mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko kwibuka ari ngombwa “kuko biduha umwanya wo kwibuka abacu bambuwe ubuzima. Tuboneraho umwanya wo kwihanganisha abarokotse Jenoside n’ubu bagifite ibikomere byaba ibigaragara ku mubiri ndetse n’ibitagaragara.”

Rwamucyo yavuze ko kwibuka ari umwanya wo gusubiza agaciro n’icyubahiro abazize Jenoside bambuwe ubwo bicwaga urw’agashinyaguro.

Yavuze ko ari n’umwanya wo gukangurira abanyarwanda n’isi muri rusange kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana n’ipfobya bya Jenoside.

Ati “Biduha umwanya wo gukangurira abanyarwanda, abatuye isi ndetse n’imiryango mpuzamahanga kuzirikana ububi bw’ingengabitecyerezo ya Jenoside, ingaruka mbi zo guhakana no gupfobya Jenoside ndetse no kubashishikariza kwamagana ivangura iryo ari ryo ryose ryaba irishingiye ku turere, amoko, amadini, cyangwa ibindi byose bishobora gutandukanya abantu.”

Mu myaka 26 ishize, u Rwanda rwagiye rwiyubaka haba mu mibereho y’abaturage n’iterambere muri rusange.

Ambasaderi Rwamucyo yashimye umuhate w’ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside, igihugu kikabona umusingi wo kubakiraho kigana imbere, ubu kikaba gikataje mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ukwisanzura kwa buri munyarwanda, umutekano n’imiyoborere myiza.

Yashishikarije urubyiruko gutanga umusanzu warwo mu gukomeza kubaka igihugu.

Ati “Mwebwe rubyiruko rwacu, mboneyeho umwanya wo kubakangurira gukunda igihugu cyababyaye. Kwitangira kubaka amateka meza mushyigikira umurongo wa politike nziza yubaka igihugu cyacu.”

“By’umwihariko mwebwe muri hano nk’urubyiruko rufite ubumenyi bwihariye n’imyumvire igomba kuba ihanitse murasabwa byinshi.”

Ambasaderi Rwamucyo yanasabye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside muri ibi bihe bikomeye.

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside bizakomeza muri iki Cyumweru cyo kwibuka mu bihugu birimo Abanyarwanda barebererwa na Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani. Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mata hazibuka Abanyarwanda baba muri Philippines naho kuwa Gatanu tariki 10 hibuke abanyarwanda baba muri Malaysia.

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashishikarije urubyiruko gutanga umusanzu warwo mu gukomeza kubaka igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .