#Kwibuka26: Abanyarwanda bo mu Bubiligi bibutse, basaba icyo gihugu gukomeza guhana abakoze Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mata 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bifatanyije n’Isi yose kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihugu gisabwa gukomeza guhana abakekwaho Jenoside bacyihishemo.

Mu ijambo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Amandin Rugira, yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari bamukurikiye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yafashe mu mugongo abarokotse Jenoside muri ibi bihe bitoroshye.

Ni ibihe bitoroshye kuko ari ibihe bibuka ababo basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bishobora kubasubiza mu bihe bibi babayemo muri Jenoside, ubwo babaga bihishe abicanyi.

Ambasaderi Rugira yagize ati “Mwabayeho mwihishe mu 1994 ngo mubashe kurokoka, uyu munsi mwisanze mu bihe nk’ibyo bituma mwibuka ako kababaro. Ntabwo bishoboka ko tubaba hafi kubera ibibazo bihari, gusa muri mu bitekerezo n’amasengesho yacu. Mwizere ko imbaraga zababashishije kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zizabafasha no kurenga ibi bihe bishya.”

Yavuze ko nubwo imyaka 26 ishize Jenoside ibaye, urugamba rwo gushaka ubutabera ku bayikorewe rukomeje, abayikoze bagezwa mu nkiko.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu bikibarizwamo benshi bashakishwa n’ubutabera n’abakekwaho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwaka ushize, Umunyarwanda Fabien Neretse yakatiwe n’Urukiko rwo mu Bubiligi igihano cy’imyaka 25 kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ubwa mbere mu mateka y’iki gihugu Umunyarwanda yari ahaniwe icyo cyaha.

Ambasaderi Rugira yashimye ubwo bushake bw’u Bubiligi, asaba ko n’abandi bakekwaho ibyaha nk’ibyo bagezwa mu butabera.

Muri Gicurasi umwaka ushize kandi u Bubiligi bwatoye itegeko rihana abantu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Rugira yasabye ko iryo tegeko rikurikizwa, ku buryo u Bubiligi butaba ubwihisho bw’abahakana Jenoside.

Ati “Ni umusanzu ukomeye mu rugamba rwo kurwanya ihakana, niyo mpamvu dushimira u Bubiligi kandi tubushishikariza gukomeza gukurikiza iryo tegeko ryatowe muri Gicurasi 2019 rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ubwo bwami bwiza bwoye kuba ubwihisho bw’abahakana Jenoside.”

Rugira yasabye Abanyarwanda kuba hafi y’abarokotse Jenoside cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye abantu bibuka bari mu ngo.

Ati “Mu bihe bidasanzwe, haba hakenewe ingamba zidasanzwe, niyo mpamvu mbashishikariza kongera ingamba mu kwita ku bavandimwe barokotse Jenoside kuko gutekana kwabo mu mutwe, ni umutungo dukwiriye kurinda no kubungabunga.”

Mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ubwa Ibuka-Belgique n’ubw’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi bashyize indabo ku nkingi ihagarariye imva y’abazize Jenoside.

Inzego zihagarariye Abanyarwanda baba mu Bubiligi zunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Inzirakarengane za Jenoside zibutswe, u Bubiligi busabwa gukomeza kugeza mu butabera abakekwaho Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .