CG Rwigamba na Bishop Rucyahana bagaragaje ipfundo ry’ubutwari bwa RPA n’ubwo mu gihe cy’abami

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gashyantare 2020 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Maroc basabwe kwigira ku bikorwa by’indashyikirwa byaranze intwari z’igihugu bubakiye ku muco waranze abanyarwanda kuva kera, bakiyemeza kuba intwari bahereye mu kubyaza umusaruro ibyo biga.

Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, hibukwa ibikorwa by’indashyikirwa byaranze abantu batandukanye kugeza n’ubwo bamwe bahara ubuzima bwabo bitangira igihugu n’abagituye.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, Gen George Rwigamba na Bishop Rucyahana John bahaye ikiganiro abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Maroc bari bitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi w’intwari.

Bombi bari muri Maroc aho bari bitabiriye inama nyafurika ku micungire y’amagereza yabereye mu Mujyi wa Rabat, ikitabirwa n’ibihugu bya Afurika 36. Yareberaga hamwe ibijyanye no kunoza imiyoborere y’amagereza ndetse n’imbogamizi mu by’umutekano urwego rw’amagereza ruhura narwo.

Mu kiganiro yatanze, Bishop Rucyahana yibukije urubyiruko ubutwari mu mateka y’abanyarwanda, agaragaza uburyo bari bariyubatse, bafite abakuru, ubutaka ndetse bunze n’ubumwe, aho yashimangiye ko byatumye abakoloni barushaho kubanga cyane ko umwami yari afite gahunda inoze yo kurengera abaturage be.

Yagaragaje ko ubwo bumwe aribwo bwatumye mu gihe abacakara bakurwaga muri Afurika, ibindi bihugu byakuwemo abaturage ariko mu Rwanda birananirana kuko umwami yavuze ko “nta munyarwanda ucuruzwa nk’itungo”.

Rucyahana yavuze ko mu gushaka gusenya ubumwe bw’abanyarwanda, abakoloni babashyizemo umwiryane utarigeze ubaho kuko bose “bari rubanda rw’umwami” biza no kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ubutwari bwizihizwa kuri uyu munsi “bushobora kuba intandaro y’uko uhemukirwa n’abatinya ubutwari bwawe, cyangwa bukagufasha kwisubiza agaciro kawe”.

Komiseri wa RCS, CG George Rwigamba, nk’umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, yavuze ibihamya ubutwari bwo kubohora igihugu, aho yababwiye ko “bwagaragaye mu mitunganyirize n’imitegurire y’urugamba, Perezida Kagame yayoboye. Yateguye urugamba rwacu nka RPA ategura n’urugamba rwo gutsinda Habyarimana”.

Yavuze ko ari umwe mu basirikare 600 ba RPA bari i Kigali muri CND aho na none ubutwari bwa Perezida Kagame wari uyoboye urugamba bwongeye kwigaragaza, kubera uburyo yabaremyemo icyizere, akababwira ko nubwo bakikijwe na batayo esheshatu ntacyo bazaba.

Rwigamba yavuze ko ubutwari bwaranze Perezida Kagame mu gutegura urugamba rwo kubohora igihugu aribwo bwagejeje ku guhagarika Jenoside.

Yavuze ko magingo aya, urugamba rw’amasasu rwarangiye, ko urubyiruko rukwiye kugaragaza ubutwari bwarwo rurwana intambara ikomeza urugendo rw’iterambere ry’igihugu.

Ati “ Urugamba rwanyu rugomba intwari muri siyansi, rugakumira ibikorwa byashingira ku bumenyi byibasira igihugu, ugiye kubatera mukamurwanya mwifashishije ikoranabuhanga, ubutwari bwanyu buri mu kubungabunga ubukungu bw’igihugu, buri mu kwiga mukazavura neza abanyarwanda.”

Abanyeshuri 44 nibo bari bitabiriye ibi biganiro, aba ni abiga mu Mujyi wa Rabat kuko mu yindi mijyi bari mu gihe cy’ibizamini.

Umunsi w’Intwari wizihijwe kuri uyu wa 1 Gashyantare wabanjirijwe n’icyumweru cy’Ubutwari cyatangiye ku wa 24 Mutarama 2020 gisozwa ku wa 31 Mutarama.

Cyaranzwe n’imikino itandukanye n’ibiganiro byabereye mu bigo bya Leta, ibyigenga no muri za kaminuza n’amashuri makuru no hirya no hino ku Isi ahari abanyarwanda.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rutangaza ko hamaze gukorwa urutonde rw’abazongerwa mu ntwari z’u Rwanda ndetse rushobora gushyirwa ahagaragara bidatinze.

Kuva mu myaka itatu ishize hakozwe ubushakashatsi bwasize hatanzwe abantu 76 bazavamo abagirwa intwari n’abazahabwa impeta z’ishimwe.

Izo mpeta zamaze no gutumizwa ziri mu byiciro birindwi zizambikwa abagaragaje ibikorwa by’ubutwari bijyanye n’ubwitange bushobora no gutwara ubuzima bwabo; ibyo gutsura umubano w’u Rwanda n’amahanga; kurwanya ibinyoma; guteza imbere umuco no kuba indashyikirwa mu kunoza umurimo uteza imbere igihugu.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, CG George Rwigamba, yabwiye aba banyeshuri ko ubutwari bwabo bakwiye kubugaragaza bifashishije amasomo biga, akabafasha guhangana n'ibibazo igihugu gifite
Bishop Rucyahana yasangije uru rubyiruko ubutwari bwaranze abanyarwanda mu gihe cy'abami
Abanyeshuri 44 biga mu Mujyi wa Rabat nibo bitabiriye ibi biganiro kuko abo mu yindi mijyi bo bari mu bizamini
Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Sheikh Habimana Saleh ari kumwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CG George Rwigamba (iburyo) na Bishop John Rucyahana (ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .