Maroc yatangirijwemo igikorwa cyo gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda guhanga udushya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Werurwe 2020 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda biga mu mahanga guhanga imirimo izabagirira akamaro nibava ku ntebe y’ishuri, hatangijwe igikorwa cyiswe ‘Diaspora Innovation and Start up Challenge’ kigamije gushyigikira imishinga yabo no kubahuza n’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda.

Iki gikorwa cyatangirijwe muri Maroc ku wa 8 Werurwe 2020 cyahuriranye n’ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore.

Mu kiganiro bahawe hibanzwe ku gufasha Abanyarwanda guhanga udushya bakiri ku ishuri mu kwitegura kugana ku isoko ry’umurimo no guhesha abandi akazi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Ntare Alex, yabwiye abitabiriye igikorwa cyo gutangiza ‘Diaspora Innovation and Start up Challenge’ ko bari guhaha ubumenyi bufite ireme bwazabafasha kwiteza imbere.

Yakomeje ati “Ni igikorwa kizahoraho kigamije gushaka udushya no gufasha abari muri diaspora bafite imishinga bahanze. Twahereye ku banyeshuri kuko baba bafite aho bakorera, bafite abarimu n’izindi nzego zibafasha nka kaminuza bashobora gukorana udushya twagirira u Rwanda na bo ubwabo akamaro.’’

Iki gikorwa cyatekerejweho nyuma yo kubona ko hari abakitinya kandi bafite ibikorwa byatanga impinduka mu buzima bw’abenegihugu.

Ati “Mu Rwanda twamaze kubona ko biri gukora kuko twatangije K-Lab na Fab Lab [inzu zihangirwamo imishinga y’ikoranabuhanga]. Abari hanze hari icyuho ko nta muntu ubakurikirana.’’

Urubyiruko ruzatoranywa nyuma yo kugaragaza impano mu mishinga y’ikoranabuhanga ruzahabwa ubufasha burimo ubwo guhuzwa n’ibigo bitandukanye.

Ati “Abanyeshuri batazi gahunda zabafasha bigatuma batinya kugaruka, bakagira ubwoba bwo gutangiza udushya twabo bavuga ko ntacyo byamara, nta bushobozi bafite, nta n’ubufasha babona. Turashaka kubakangurira no kubabwira ko hari ubufasha. Tugomba kubaba hafi ku buryo twabahuza na bagenzi babo cyangwa izindi nzego dusanzwe dukorana.’’

Ntare yifashishije urugero rw’ikoranabuhanga rya Tap&Go ryatangiye kubyara amafaranga no kugirira akamaro abarihanze.

Mu 2015 nibwo Patrick Buchana Nsenga yashinze AC Group, ikigo kiri mu by’imbere mu gutanga ibisubizo by’ikoranabuhanga, birimo iryo kwishyura amafaranga y’urugendo hakoreshejwe ikarita izwi nka Tap&Go.

Imibare yo mu 2019 igaragaza ko abantu bari bamaze gukoresha Tap&Go inshuro zirenga miliyoni 80 ndetse nibura ku munsi abagenzi bashobora kuyakoresha inshuro ibihumbi 250. Amakarita amaze gutangwa arenga miliyoni 1.5 mu gihe ifite aba-agents 311 baha serivisi abagenzi mu bice bitandukanye.

Mu butumwa bwe, Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Sheikh Habimana Saleh, yasangije abitabiriye iki gikorwa uko bagera kuri byinshi bifashishije ubumenyi bafite.

Ati “Nabaganirije ku ruhare rw’umwari n’umutegarugori ku ruhembe rw’iterambere ry’igihugu nk’insanganyamatsiko yahawe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore nuko bahera ku gishoro gito bakagera kuri byinshi.’’

Abitabiriye ‘Diaspora Innovation and Start up Challenge’ basusurukijwe n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bibumbiye mu itorero ribyina gakondo ryo muri Maroc.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izarangira mu 2024, biteganyijwe ko i Kigali hazubakwa ahantu hihariye hazafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite impano zihariye kurushaho guhanga ibishya (Kigali Innovation City), gushyiraho Ikigega kigamije guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga n’ibindi.

U Rwanda na Maroc bifitanye umubano mwiza ushingiye ku ngeri nyinshi zirimo nk’uburezi, aho magingo aya hari Abanyarwanda basaga 100 biga muri icyo gihugu, mu mashami arimo Ubuvuzi, Engineering n’ibindi.

Mu minsi ishize, Ambasaderi Habimana yasuye ibigo byashyiriweho guhanga udushya mu ikoranabuhanga mu Rwanda, birimo K Lab, asobanurirwa imikorere n’umusanzu bimaze gutanga mu iterambere ry’u Rwanda.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga mu mahanga rwashyiriweho uburyo buzarufasha guhanga udushya tuzarugirira akamaro nirusoza amasomo yarwo
Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Sheikh Habimana Saleh, yasangije abitabiriye iki gikorwa uko bakifashisha ubumenyi bafite
Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Ntare Alex, aganiriza abitabiriye igikorwa cyo gutangiza ‘Diaspora Innovation and Start up Challenge’
Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Sheikh Habimana Saleh n'Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Ntare Alex, baganira n'Abanyarwanda baba muri Maroc n'abahiga
Uhereye ibumoso hari Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Sheikh Habimana Saleh n'Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Ntare Alex n'Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y'u Rwanda muri Maroc, Uwera Assoumpta
Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y'u Rwanda muri Maroc, Uwera Assoumpta, ari mu bitabiriye iki gikorwa
Mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, Idrissa Octave, usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije muri Ambasade y’u Rwanda muri Maroc yashyizweho nk’uzawukurikirana
Iki gikorwa cyahuriranye n’ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore
Urubyiruko rwabwiwe ko rufite amahirwe menshi bitewe n'ubumenyi ruri guhabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .