Perezida Faustin-Archange yunamiye umusirikare w’u Rwanda waguye muri Centrafrique mu butumwa bwa Loni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Perezida Faustin-Archange Touadéra yifatanyije n’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique mu muhango wo kunamira no gusezera kuri Sergent-Major Edouard Nsabiyaremye, umusirikare w’u Rwanda waguye mu butumwa bwa Loni muri icyo gihugu.

Sergent-Major Nsabiyaremye yaguye mu gitero cyagabwe ku ngabo za Loni mu Gace ka Gedze muri Perefegitura ya Nana-Mambéré mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Centrafrique ku wa 13 Nyakanga 2020.

Iki gitero cyagabwe ku ngabo za Loni bivugwa ko cyagizwemo n’Umutwe witwa 3R (Retour, Réclamation et Réhabilitation).

Umuhango wo kunamira uyu musirikare wabereye Bangui-M’poko International Airport kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020; witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra ; Umugaba wa Minusca, General Daniel Sidiki Traoré n’Intumwa yungirije y’Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Centrafrique, Denise Brown.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Minusca, Lt Col Safari, yashimye abifatanyije n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bifatanyije mu gusezera kuri nyakwigendera.

Yagize ati ‘‘Mu izina rya Batayo y’u Rwanda n’umuryango w’Ingabo z’u Rwanda, ducishijwe bugufi no kubashimira ko mwabanye natwe mu gihe cyiza mwari mukenewe aho dusezera bwa nyuma kuri mugenzi wacu SM Nsabiyaremye Edouard.’’

Umutwe wa 3R wagabye iki gitero ugizwe n’abarwanyi bo muri Centrafrique, washinzwe mu 2015 uvuga ko ugamije kurinda abaturage ibitero bya Anti-Balaka. Uyoborwa n’umuntu witwa Abbas Sidiki.

Denise Brown yasabye 3R gushyira intwaro hasi, bagaharanira amahoro. Yagize ati “Mwishe umusirikare wari mu butumwa bwa Loni. Bifatwa nk’icyaha cy’intambara. Nimusubire mu birindiro byanyu, mushyire hasi intwaro, muharanire amahoro. Mureke kurwanya amahoro.’’

U Rwanda ni urwa gatatu mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kugarura amahoro. Rufite batayo eshanu z’ingabo zirwanira ku butaka, batayo ishinzwe imodoka z’intambara, batayo irwanisha imodoka z’intambara, ishami ry’iby’indege, abaganga, abakozi n’indorerezi za gisirikare. Hari ingabo 5342 za RDF ziri muri Amisom, Minusca, Unamid, Unisfa na Unmiss.

Perezida Faustin-Archange yunamiye bwa nyuma umusirikare w’u Rwanda waguye muri Centrafrique mu butumwa bwa Loni
Umuhango wo gusezera ku musirikare w'u Rwanda witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Sergent-Major Nsabiyaremye yaguye mu gitero cyagabwe ku ngabo za Loni ku wa 13 Nyakanga 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .