Rwandacash Africash yakoze impinduka muri serivisi zo kohererezanya amafaranga

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 1 Mata 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Ubukana bwa COVID-19 iterwa na Coronavirus bwatumye ibigo birimo ibifasha abantu mu kohererezanya amafaranga, imwe muri serivisi zikoreshwa cyane muri iyi minsi, bihindura imikorere.

Sosiyete itanga serivisi ku bohereza amafaranga mu Rwanda no mu mahanga ya Rwanda Cash LTD yagaragaje ko yakomeje gukora ariko yifashishije uburyo bugezweho kandi bwizewe bwo guhererekanya amafaranga bwa mobile money.

Mu Bubiligi, ibiro byose bya Moneytrans-Africash zikorana na Rwandacash LTD byahawe uburenganzira bwo gufungura no kwakira abantu hakurikijwe ingamba zatanzwe n’inzego zibishinzwe.

Naho mu Rwanda, Rwandacash LTD yabaye ifunze nkuko amabwiriza yatanzwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) abisaba kugeza ubwo hazatangwa andi avuga ku kongera gukora kw’ibigo byohererezanya amafaranga no kuvunja.

Bitewe n’amasezerano iyi sosiyete isanzwe ifitanye na MTN Rwanda binyuze muri Mobile Money, abakiliya bose bakira amafaranga mu Rwanda bayashyirirwa kuri Mobile Money gusa.

Itangazo ryayo yavuze ko “Hari n’ahongerewe imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga ku bohererezanya amafaranga kuri application ya https://www.moneytrans.eu/belgium/imoneytrans/.’’

Yanamenyesheje ko ishami rya Matonge i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rizafungura nihamara kugaruka agahenge nyuma y’icyorezo cya Coronavirus.

Abashaka kohererezanya amafaranga bifashishije Rwanda Cash-Africash-Moneytrans bashyiriweho imirongo ya telefoni bashobora kubazaho andi makuru zirimo +32 2 227 18 20 ku bari mu Bubiligi na +250 788 35 87 87 ku bo mu Rwanda.

Ikwirakwira cya Coronavirus mu mpande zose z’Isi ryahinduye imibereho ya muntu kugeza no ku ikoranabuhanga yifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Ubu imibereho y’Isi yubakiye ku bukungu bushingiye ku kudahererekanya amafaranga mu ntoki mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje ku wa 11 Werurwe 2020 ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije Isi bitewe n’uburyo umubare w’abayandura wiyongera kuva yaboneka mu Bushinwa mu Ukuboza 2019.

Coronavirus imaze guhitana abantu 45 334, mu gihe abayanduye bagera ku 903 799, muri bo 190 675 barayikize.

Rwandacash Africash yakoze impinduka muri serivisi zo kohererezanya amafaranga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .