Ibi biganiro byagenewe urubyiruko rubarizwa mu bihugu bya Scandinavia byo mu Majyaruguru y’u Burayi birimo Suède, Danmark, Norvège na Finland.
Ambasaderi Nkulikiyinka Christine uhagarariye u Rwanda mu bihugu bya Scandinavia yabwiye IGIHE ko ibyo biganiro bigamije kurushaho kwegera urubyiruko.
Yagize ati “Twateguye ibiganiro bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Rwanda My Identity, My Future’, bishatse kuvuga ko “Indangagaciro zanjye, ahazaza hanjye’’. Nk’uko nabivuze abari muri ibi bihugu navuze byose b’urubyiruko turifuza kubegera tukaganira byimbitse, tukabasobanurira icyo aricyo kuba Umunyarwanda, indangagaciro z’acu nk’Abanyarwanda kandi noneho tukabafasha koko no kureba imbere kuko nibo Rwanda rw’ejo.’’
Yavuze ko bazaganira harebwa icyo u Rwanda rubakeneyeho n’icyo barukeneyeho.
Yakomeje ati “Tuzabasobanurira impamvu yo kuba Umunyarwanda, indangagaciro zacu no kumenya ko ibyo byose bijyanye n’indangagaciro n’umuco kuko ari urubyiruko ari n’igihugu babyungukiramo.’’
Muri ibi biganiro hatumiwemo Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, ndetse ni na we mushyitsi mukuru na Sangwa Rwabuhihi, umwe mu rubyiruko rwize mu mahanga akahakurira, ubu akaba yaratashye mu Rwanda aho afite ibikorwa.
Uyu rwiyemezamirimo azasangiza urubyiruko urugendo rwe bakaboneraho bakabaza ibibazo bifuza nyuma yo kuganirizwa n’abatumirwa bacu.
Ambasaderi Nkulikiyinka yavuze ko ibi biganiro ari ibisubizo ku byifuzo urubyiruko rwatanze kenshi.
Ati “Bashaka kumenya umuco w’aho bakomoka , aho u Rwanda ruvuye, aho rugeze naho rwifuza kugana ndetse no kugira uruhare ubwabo muri ibyo byose. Tukaba twifuza ko kandi bazatanga ibitekerezo ubwabo.’’
Ibi biganiro bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19; giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021 guhera saa Cyenda kugeza saa Kumi n’imwe ku isaha yo mu Burayi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!