00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwashwishurije Padiri Nahimana washakaga kwigaragambiriza kuri Ambasade ya Niger

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 January 2022 saa 12:17
Yasuwe :

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bufaransa, ibinyujije mu Ishami rya Polisi y’u Bufaransa (Prefecture de Police) yahagaritse imyigaragambyo yateguwe n’abiyita ko bahagarariye Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yagombaga kuzabera kuri Ambasade ya Niger i Paris.

Ubusabe bwo kwigaragambya bwashyizweho umukono ku wa 30 Ukuboza 2021 na Padiri Nahimana Thomas hamwe na Marie Gorethi Byukusenge “bahagarariye iyo Guverinoma”, basaba ko imyigaragambyo izaba ku wa 4 Mutarama 2022, kuva saa Saba kugeza saa Cyenda.

Bifuzaga ko yabera imbere y’inyubako ya Ambasade ya Niger i Paris ku muhanda wa 154, longchamps à Paris 16ième.

Mu ibaruwa bandikiye ubuyobozi bw’i Paris, bagaragaje ko bari bagamije kwamagana icyemezo Guverinoma ya Niger iherutse gufata cyo kwirukana Abanyarwanda umunani baciriwe imanza n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, ICTR.

Abanyarwanda barebwa n’icyo cyemezo ni Zigiranyirazo Protais muramu wa Juvénal Habyarimana wari Perezida, Major Nzuwonemeye François Xavier, Col Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anathole wari ukuriye Ubutasi mu Gisirikare, Mugiraneza Prosper wari Minisitiri w’Imirimo Rusange muri Leta y’Abatabazi na Capt Sagahutu Innocent.

Niger yafashe icyemezo cyo kubirukana ku wa 27 Ukuboza 2021 nyuma y’igihe gito boherejweyo bavanywe muri Tanzania aho bari bamaze igihe kinini kubera kubura ibindi bihugu bibakira uretse u Rwanda rubafata nk’abaturage barwo.

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Ambasade yayo muri Loni yari iherutse kugaragaza ko yatunguwe n’icyemezo cyo kohereza abo Banyarwanda muri Niger itabimenyeshejwe.

Polisi y’u Bufaransa yahinduye aho imyigaragambyo yagombaga kuzabera ishingiye ku kuba aho Nahimana na bagenzi be bifuzaga, hatuma umudendezo wa rubanda uhungabana.

Mu itangazo ryayo yavuze ko ifite mu nshingano kubungabunga umutekano w’abadipolomate bityo ko ikigamijwe ari ugukumira akaduruvayo n’ingaruka gashobora kugira ku mutekano w’abo.

Nubwo iyo myigaragambyo yabujijwe kuri Ambasade ya Niger, izabera mu kandi gace abayiteguye bahitiwemo.

Amategeko y’u Bufaransa ahana umuntu wese utegura imyigaragambyo itemewe ahahurira abantu benshi. Ubikoze ahanishwa igihano kigera ku gifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’ibihumbi 7500 by’amayero.

Abanyarwanda birukanywe muri Niger bahoze bafungiwe Arusha. Bamwe bagizwe abere abandi basoza ibihano byabo ariko babura ibihugu bibakira uretse u Rwanda igihugu cy’inkomoko.

Ubwabo ntibigeze biyumvamo gusubizwa mu Rwagasabo kuko bavuga ko batizeye umutekano wabo, nubwo rwo rwakunze kugaragaza ko rwiteguye kubafata neza nk’abandi Banyarwanda basoje ibihano byabo.

Imyigaragambyo yateguwe n'abarimo Padiri Nahimana Thomas biyita ko bahagarariye Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yahagaritswe. Yagombaga kubera kuri Ambasade ya Niger i Paris
Uhereye ibumoso hejuru: Protais Zigiranyirazo, Mugiraneza Prosper, Lt. Col Muvunyi Tharcisse na Maj. Nzuwonemeye François Xavier. Ku murongo wo hasi ibumoso hari Col. Alphonse Nteziryayo, Col. Nsengiyumva Anathole, Capt. Sagahutu Innocent na Ntagerura André. Ni bo bahawe iminsi 30 yo kuba bavuye ku butaka bwa Niger

Indi nkuru wasoma: Mu Rwanda cyangwa Arusha? Urutegereje Abanyarwanda umunani birukanwe muri Niger


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .