U Bufaransa: Hamuritswe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe i Strasbourg

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 28 Mutarama 2020 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Mu Mujyi wa Strasbourg mu Bufaransa, hamuritswe ku mugaragaro urukuta rw’urwibutso nk’ikimenyetso cyo kwibuka ubuziraherezo jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama, akaba ari n’umunsi wo kwibuka Jenoside no kurwanya ibyaha byibasira inyokomuntu.

Uru rukuta rwanditseho interuro ivuga ko ‘mu Rwanda muri 1994 hishwe abarenze Miliyoni y’abantu bazira ko bavutse ari Abatutsi gusa. Ntibizongere kubaho ukundi’.

Umuhango wo kumurika uru rukuta witabiriwe na Amb. Dr Ngarambe Jean François-Xavier, uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, Umuyobozi w’Umujyi wa Strasbourg, Roland Ries, Umuyobozi w’ishyirahamwe Amariza d’Alsace, Immaculée Mpinganzima Cattier na Jeanne Kayigirwa Allaire wari uhagarariye umuryango Ibuka-France.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’umujyi wa Strasbourg, Roland Ries, yavuze ko gushyira uru rukuta muri uyu mujyi byatewe n’impamvu ebyiri nyamukuru. Iya mbere ni uko aherutse mu Rwanda akibonera n’amaso amwe mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi n’uburyo asigasirwa.

Avuga ko indi mpamvu ari uko ari umuyobozi w’umujyi uzwiho kubahiriza ukwishyira ukizana kw’ikiremwamuntu mu Burayi, ibyabaye mu Rwanda bikaba binyuranye cyane n’ubwo burenganzira bwa muntu bashyigikiye.

Roland Ries asaba aabarokotse Jenoside kutibagirwa ariko bakarenga akababaro ntikabaherane kugira ngo babeho neza n’abazabakomokaho bose.

Ati “Bakomeze biyubakire igihugu kitarangwamo amacakubiri nk’uko nabibonye mu Rwanda, igihugu gikomeye mu kwiyubaka bishingiye mu mbaraga bikuyemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, Amb.Dr Ngarambe Jean François-Xavier, yashimiye abanyarwanda n’inshuti zabo zituye mu nkengero za Strasbourg, bitabiriye uyu muhango wo kumurika ikimenyetso cyo kwibuka ubuziraherezo jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Ati “Ni igikorwa gikomeye rero ku mpamvu nyinshi, cyane cyane abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi babone aho kwibukira ababo, kandi babone ko ababo bahawe agaciro hano mu Bufaransa, n’abahatuye cyangwa bahagenda bakaba basobanukirwa n’uko iyi jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa”.

Yakomeje avuga kandi ko ari no kwereka abahakana ku nyungu zabo bwite ko jenoside yakozwe, ko bibeshya.

Ati “Ntituzemera ko babica kandi bgashaka no kubasiba mu bantu babayeho mu Isi dutuye”.

Uwari uhagarariye Ibuka-France, Jeanne Allaire, yavuze ko iki gikorwa giteye ishema kuko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri aka karere babonye ahantu bazajya byibura bajya kwibukira imiryango n’inshuti zabo bishwe bazira uko bavutse.

Ati “Tukaba nka Ibuka-France, duhamagariye indi mijyi isigaye yose kuduha aho twajya twibukira kandi bikaba biri mu byo twiyemeje ko buri Mujyi wa hano waduha ahantu dushyira urwibutso rw’amateka yacu muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

Jeanne Allaire avuga ko bamaze kugira ho kwibukira mu mijyi nka Paris, Strasbourg, Toulouse n’ahandi ariko bidahagije bazakomeza kubwira n’abandi basigaye ndetse bategereje ko no ku rwego rw’igihugu cyose babaha aho kwibukira kuko kugeza uyu munsi bigarukira mu bayobozi b’imijyi gusa.

Mpinganzima Cattier Immaculée, uyobora ishyirahamwe ryafatanyije n’umujyi wa Strasbourg gutegua iki gikorwa yashimiye Umuyobozi w’umujyi wa Strasbourg Roland Ries kuko yabigizemo uruhare rukomeye kuko bitari byoroshye.

Ati “Twabisabye hashize imyaka 10 none bibaye impamo, ubu rero tubonye koko aho dushobora kujya tuza kwibukira nko muri Mata, ku bwanjye rwose ndishimye kuko iki gikorwa cyararwanyijwe ariko ababirwanyaga turabatsinze”.

Akomeza avuga ko ari iby’agaciro kuko iki kimenyetso gishyizwe mu mujyi ukomeye ufatwa nk’umurwa mukuru w’ u Burayi, kandi ukaba umujyi ufite amateka akomeye mu gihugu cy’u Bufaransa.

Alain Gauthier yongeyeho ko iki gikorwa kiri no mu rwego rwo kwereka abakoze jenoside bidegembya ko byose bishoboka, ko abacitse ku icumu batazahwema kurengera uburenganzira bwabo, ko ibyo bakoze bazabibazwa uko byagenda kose.

Yakomeje avuga ko aho batuye i Reims basabye urwibutso ariko bagitegereje bizeye ko umunsi uzagera bakabereka aho bashyira urwibutso.

Uhereye ibumoso ni Amb. Ngarambe, Umuyobozi w’umujyi wa Strasbourg, Roland Ries na Immaculée Mpinganzima Cattier uyobora ishyirahamwe Amariza d'Alsace
Dr Charles Nsengiyumva, umuganga w'indwara z'abagora (ibumoso) akurikiye ibiganiro
Umuyobozi w’umujyi wa Strasbourg Roland Ries hagati n'abana b'abanyeshuri bamaze gushyira indabo kuri urwo rwibutso
Amb. Ngarambe na Immaculée Mpinganzima Cattier uyobora uishyirahamwe Amariza d'Alsace bamaze gushyira indabo ku rwibutso bakikijwe n'abana b'abanyeshuri nk'ikimenyetso cyo guha ubrubyiruko ubutumwa
Ifoto y'urwibutso ya bamwe mu bagize uruhare mu iyubakwa ry'uru rwibutso
Dr Charles Nsengiyumva uherutse guhabwa igihembo cy'ibikorwa by'iza akora mu Rwanda na Ejo Heza hagati ku ifoto na we ari mu bitabiriye uyu muhango
Uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe i Strasbourg
Abatumirwa bagana aho Urukuta rw'urwibutso ruri muri Strasbourg
Jeanne Allaire wari uhagarariye Ibuka-France yavuze ko abatuye muri aka karere babonye ahantu bazajya bibukira imiryango n’inshuti zabo bishwe bazira uko bavutse
Uhereye ibumoso ni umwanditsi ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi Jacques Morel, hagati Alain Gauthier uyobora CPCR na Dr Wolfgang wo mu Budage
Amb. Ngarambe yashimiye umujyi wa Strasbourg kuba warafashije mu kubaka uru rwibutso
Uyobora ishyirahamwe Amariza d'Alsace, Immaculée Mpinganzima Cattier yavuze ko hakenewe ko n'indi mijyi itera ikirenga mu cya Strasbourg
Umuyobozi w’umujyi wa Strasbourg Roland Ries avuga ko ibyo yabonye mu Rwanda byamuteye gushyira imbaraga muri iki gikorwa
Abagize ishyirahamwe Amariza d'Alsace mu ifoto y'urwibutso
Umuyobozi w’umujyi wa Strasbourg, Roland Ries na Jeanne Kayigirwa Allaire (ibumoso) wari uhagarariye umuryango Ibuka-France mu kiganiro
Dafroza Gauthier ufatanya n'umugabo we kuyobora CPCR bari bitabiriye
Uyobora ishyirahamwe Amariza d'Alsace, Immaculée Mpinganzima Cattier akurikiye ibiganiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza