U Buholandi: RDB yijeje abikorera ubufatanye mu iterambere ry’ubukerarugendo

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruri mu bihugu byitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo rya Vakantiebeurs riri kubera mu Mujyi wa Utrecht mu Buholandi.

Vakantiebeurs igeze ku munsi wa gatatu yatangiye tariki ya 15, izarangira ku wa 19 Mutarama 2020.

Ku nshuro ya 13 ibigo bitandukanye byo mu Rwanda bikora ibijyanye n’ubukerarugendo bigatanga n’izindi serivisi zijyana nabwo byitabiriye iri murikagurisha ngarukamwaka.

U Rwanda rwamurikiye abaryitabiriye amahirwe y’ubukerarugendo ari mu gihugu binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ igamije gushishikariza abanyamahanga kurusura.

Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yishimira uburyo ibigo by’ubukerarugendo bitera imbere bikanitabira gahunda zo kumurika ubukerarugendo bw’urwa Gasabo mu mahanga.

Imurikagurisha rya Vakantiebeurs ryitabiriwe n’abayobozi b’ibigo byo mu Rwanda, bagize amahirwe yo guhura n’ibigo bikomeye by’ubukerarugendo ku migabane irimo uw’i Burayi, Amerika, Aziya n’ahandi.

Inyungu ziri muri iki gikorwa zishingiye ku kureba uko hanozwa ubufatanye hagati y’impande zombi, kwerekana ubwiza bw’u Rwanda no gushishikariza abantu kuzarusura.

U Rwanda ruhagarariwe muri iki gikorwa na RDB, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir [ihagarariwe mu Bubiligi, u Budage no mu Buholandi na Gashumba Charles Damascène], Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi n’ibigo by’ubukerarugendo birimo Amahoro Tours ihagarariwe na Bakunzi Greg, Palast Tours and Travel ihagarariwe na Rutagarama Aimable na Wildlife Tours-Rwanda iyobowe na Mugisha Davson.

Bakunzi Greg yabwiye IGIHE ko kwitabira imurikagurisha hari byinshi babyungukiyemo.

Yagize ati “Uko tuje twiga ibintu bishya kandi tugahura n’abantu batandukanye kandi buri mwaka abaza badusanga bariyongera. Ibihugu duturanye usanga kuri stand baza kutubaza bati ‘mubigenza mute ngo mubone abantu benshi bashishikazwa no kuza gusura u Rwanda’.’’

Muri ‘Visit Rwanda’, abahagarariye ibigo byo mu Rwanda beretse bagenzi babo bo mu Buholandi amahirwe ari mu bukerarugendo bw’u Rwanda n’uko yabyazwa umusaruro.

Yavuze ko bitanga icyizere ko imbere ari heza bijyanye n’ubufasha bw’u Rwanda mu guteza imbere ubukerarugendo.

Mugisha Musonera Davson we yavuze ko amamurikagurisha y’ubukerarugendo yafunguriye amarembo u Rwanda.

Ibi bikorwa by’imurikagurisha rigamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda byiyongera ku bindi byo kubumenyekanisha birimo amasezerano rwasinye n’amakipe ya Arsenal na Paris St Germain ndetse na Filime ya Rwanda: The Royal Tour.

Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko ubukerarugendo bwacu tutakivuga gusa ingagi…, ahubwo tuvuga n’ibigize Umuco Nyarwanda waho bazasura n’utundi turere tw’u Rwanda tukamenyekana, ukajya i Kibeho, i Nyanza, Muhazi, Rusomo n’ahandi.’’

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo muri RDB, Linda Mutesi, yavuze ko Leta y’u Rwanda yishimira uko ibigo by’ubukerarugendo bitera imbere.

Ati “Ntibahwemye kwitabira izi gahunda zo kumurika ubukerarugendo bw’u Rwanda, ubu bufatanye rero buzakomeza gushyirwamo imbaraga ku mpande zombi nta kabuza.’’

Yavuze ko stand y’u Rwanda mu Imurikagurisha rya Vakantiebeurs yasuwe cyane n’abo mu bihugu bitandukanye.

Yakomeje ati “Twari twabatumiye hano kuri stand y’u Rwanda, bitabiriye ari benshi ku buryo bushimishije. Ibiganiro twagiranye, amakuru twahanye azatuma iminsi tuzamara hano ivamo umusaruro kuko guhura ni inyungu nyinshi.’’

Linda yavuze ko iterambere ry’ubukerarugendo ridakwiye guharirwa Leta gusa.

Ati “Iyo urebye muri iyi myaka ishize biragaragara cyane ko ubukerarugendo bwateye intambwe igaragara. Nkatwe ababukora nk’umwuga ni ugushyiraho akacu ntitubiharire gusa Leta. Tugomba kongera ingufu n’umubare w’ibigo bikora ubukerarugendo, tugakomeza kubaka amahoteli n’ibindi bijyanye no kwakira abashyitsi by’ibihe tugezemo no guhugura abakozi n’ibindi.’’

The Vakantiebeurs ihuza abahanga mu by’ubukerarugendo, harebwa n’uko bakorana. Ni imurika ritegerejwemo abashyitsi 50,000 mu gihe abazamurika basaga 200. Ifatwa nk’amahirwe ku bukerarugendo bw’u Rwanda bwo gukorana n’ubw’u Buholandi n’andi masoko akomeye yabufasha gutera imbere.

Guverinoma yihaye intego ko mu 2024 inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo izagera kuri miliyoni $800 zivuye kuri miliyoni $404 yinjiye mu 2017.

Imurikagurisha rya Vakantiebeurs 2020 ryitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Ibihugu bitandukanye bimurika ibijyanye n'umuco wabyo
Ibyapa byerekana aho stand z'ibihugu bitandukanye zibarizwa
Ingagi zo mu Birunga ziri mu byo u Rwanda rwamuritse muri iri murikagurisha. Abana bato bizihiwe no kuyifotorezaho
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo muri RDB, Linda Mutesi, mu nama n'abashaka gukorana n'u Rwanda
Linda Mutesi na Hubert Ndahiro bari kuganira n'umwe mu bashaka imikoranire n'u Rwanda mu bijyanye n'ubukerarugendo
Paul Van Weert ni we umurika ikawa y'u Rwanda
Rutagarama Aimable asobanurira abagana stand y'u Rwanda amahirwe y'ubukerarugendo arurimo
Abahagarariye RwandAir na RDB mu bitabiriye mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo rya Vakantiebeurs
Abaholandi bamurika ikawa
Abanyarwanda baturutse mu Bubiligi basuye stand y'u Rwanda
Bakunzi Greg uyobora Amahoro Tours aganira n'abasuye stand y'u Rwanda
Sandra Uwase aganira n'umwe mu bitabiriye iri murikagurisha
Stand y'u Rwanda ahari kumurikirwa ibijyanye n'igihugu n'umuco wacyo
Stand y'u Rwanda iri mu zisurwa bishimishije
Usanga ibihugu byinshi byerekana umuco wabyo mu mbyino n'imyambaro
Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo rya Vakantiebeurs riri kubera mu Mujyi wa Utrecht mu Buholandi
Ikawa y'u Rwanda nayo iri mu byahebuje amahanga yamuritswe
Linda Mutesi ushinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo muri RDB aganira n'umunyamakuru wa IGIHE mu Burayi, Karirima
Karirima Ngarambe hamwe na Mugisha Davison na Greg Bakunzi bitabiriye imurika rikomeye ry'ubukerarugendo riri kubera mu Buholandi
Rutagarama uhagarariye Palast Tours and Travel yavuze ko kwitabira imurikagurisha hari byinshi babyungukiyemo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza