U Buholandi: Abanyarwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe ikoranabuhanga (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 Mata 2020 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Buholandi bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

Igikorwa cyo kwibuka muri uyu mwaka cyabaye mu buryo bwihariye bitewe n’ingamba zafashwe n’ibihugu bitandukanye ku Isi zigamije kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

Umuhango wo kwibuka mu Buholandi wateguwe na Ibuka-Hollande, Ambasade y’u Rwanda n’inshuti zarwo zirimo abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera muri icyo gihugu.

Wabaye buri wese ari mu rugo rwe cyangwa aho akorera akazi. Kuva ku bana kugera ku bakuru, bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo cyabaye ku wa 7 Mata 2020.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, yasobanuye ko mu gukomeza ibikorwa byo kwibuka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Tukimara guhabwa amabwiriza ajyanye na COVID-19 twahise dutekereza uburyo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mbere na mbere bataba ari bonyine mu gihe kidasanzwe cyo kwibuka ku nshuro ya 26. Twakoze ibishoboka ngo buri wese aho ari abigiremo uruhare, hateguwe uburyo bw’ikoranabuhanga aho uwabishoboye wese yacanye urumuri nk’ikimenyetso gikomeye cyo kuba hamwe tugatangirana icyunamo.’’

Iki gikorwa cyatambukijwe kuri Chaîne ya Youtube ya Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi. Cyerekaniwemo filime mbarankuru yatangiye kurebwa ku wa 7 Mata saa 16h.

Umuhango wo kwibuka mu Buholandi watangijwe n’Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade, Herbert Ndahiro, watanze ikaze ku bawukurikiye bari mu bice bitandukanye.

Abawukurikiye banasangijwe ubuhamya bwa Umulisa Cécile warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yarokowe akaza no kwiremamo icyizere cy’ubuzima abikesha ubuyobozi bwiza.

Nyuma y’ubutumwa n’ubuhamya byatanzwe, hanacanwe urumuri rw’icyizere rugaragaza ahazaza hatekanye n’umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Amb. Karabaranga yavuze ko ari ingenzi kwibuka abishwe bazira ubusa no kuba hafi abarokotse muri ibi bihe bitoroshye.

Ati “Iki gikorwa muri ibi bihe ni ngombwa kuko dukomeza kuba hafi imiryango yiciwe ababo ngo idaheranwa n’agahinda no gukomeza gukora ibishoboka byose ngo ntihazongere kubaho Jenoside.’’

Yifashishije ijambo rya Perezida Kagame avuga ko ari ibihe byo guha umwanya Abatutsi bishwe muri Jenoside n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabaho mu bihe bikomeye byatewe n’ayo mateka mabi.

Ati “Dukomeze tubabe hafi. Kandi hamwe dukomeze tugire imbaraga zo kugira ubumwe no kwiyubakira igihugu.’’

Yakomeje ati ‘‘Iyo twibuka bidufasha gusubiza amaso inyuma tukibukiranya ko Jenoside isiga ibisigisigi bigomba guhandurwa burundu kugira ngo twubake u Rwanda rutubereye nkuko tumaze imyaka 26 tubirimo. Tugomba kubikora tunubaka Sosiyete Nyarwanda ijyanye n’ibihe bitarangwa n’amacakubiri, inzangano n’amatiku.’’

Yashimiye inshuti z’u Rwanda zikomeje kuba Abanyarwanda hafi mu bihe nk’ibi kuko ‘inshuti uyibona mu bihe bikomeye’.

Mu gukomeza kwifatanya n’Abanyarwanda baba mu mahanga badashobora guhura ngo bahumurizanye mu bihe byo kwibuka, guhera ku wa 8 kugeza tariki ya 13 Mata 2020, hashyizweho gahunda yo kureba amafilime mbarankuru atandukanye guhera saa Kumi za buri munsi kuri Chaîne ya YouTube ya Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwibuka bizakomeza kugeza muri Nyakanga, mu kuzirikana iminsi 100, Abatutsi bamaze bahigwa bukware, abasaga miliyoni bakicwa bazira uko bavutse.

Reba Chaîne ya YouTube ya Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yifatanyije n'abandi Banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha yari iwe mu rugo aho yari yacanye urumuri rw'icyizere nka kimwe mu bikorwa bijyana n'umuhango wo kwibuka
Perezida wa IBUKA mu Buholandi, Safari Christine, yacanye urumuri rw'icyizere cy'ahazaza
Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, Herbert Ndahiro, na we yitabiriye uyu muhango
Uwicyeza Mironko, umufasha wa Ambasaderi Karabaranga na we yacanye urumuri rw'icyizere
Louis Van Gaal wabaye umutoza ukomeye mu makipe ya FC Barcelone, Bayern Munich, Manchester United no mu Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi, yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ambasaderi wa Nigeria mu Buholandi, Oji Nyimenuate Ngofa, ari iwe mu rugo yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa
Ambasaderi Million Samuel Gebre wa Ethiopia mu Buholandi n'umufasha we
Rwiyemezamirimo w'Umuholandi Maurits Groen ari mu bitabiriye iki gikorwa
Chargé d'affaires muri Ambasade ya Venezuela mu Buholandi, Wilhen Díaz
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Buholandi, Peter Wilson, mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi Ghariani uhagarariye Tunisia mu Buholandi
Ambasaderi wa Tanzania mu Buholandi, Irene Mkwawa
Ambasaderi Kevin Kelly wa Ireland mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi wa Algeria mu Buholandi, Lounes Magramane na we yifatanyije n'abandi mu kwibuka
Ambasaderi wa Kenya mu Buholandi Lawrence Lenayapa n'umugore we bifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka
Ambasaderi wa Lithuania mu Buholandi, Vidmantas Purlys
Ambasaderi wa Slovenia mu Buholandi, Sanja Štiglic
Dr Otieno Anthony wigisha muri International Institute of Social Studies mu Buholandi mu bitabiriye iki gikorwa
Pastor Elvis Iruh ari mu nshuti z'u Rwanda zitabiriye iki gikorwa
Umushinjacyaha Mukuru w'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC Fatou Bom Bensouda, ukomoka muri Gambia na we yifatanyije n'Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .