00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’u Rwanda dufite amahirwe, kwinjira nta gukomanga- Uwineza Aline Nelly

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 Werurwe 2021 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Rwiyemezamirimo Uwineza Aline Nelly yagaragaje ko urubyiruko rwo mu Rwanda rufite amahirwe adasanzwe yarushyiriweho, arufasha kwiteza imbere.

Yabigarutseho mu buhamya yatanze ubwo Abanyarwanda batuye mu bihugu bya Scandinavia bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, wateguwe na Ambasade y’u Rwanda ifite Icyicaro muri Suéde ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu gace k’Ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi bya Suède, Danemark, Norvège na Finlande.

Uyu munsi ubusanzwe wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka, Abanyarwanda batuye muri Scandinavia, bawizihije ku wa 13 Werurwe 2021.

Witabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Prof. Jeannette Bayisenge; Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Nkulikiyinka Christine; rwiyemezamirimo Uwineza Aline n’Umuhanzi Masamba Intore.

Amb. Nkulikiyinka Christine yavuze ko ubushobozi bw’abagore bukwiye gushingirwaho mu kubaka ahazaza heza.

Ati “Kuba abagore bashoboye ngira ngo ntibishidikanywaho, ni yo mpamvu bakwiye kugira uruhare mu iterambere ryo ku giti cyabo, imiryango n’iryu Rwanda aho batuye hose.’’

Yabibukije ko bakwiye guhora bazirikana ko nubwo bari mu mahanga bakwiye kugira u Rwanda ku mutima, bakamenya ibiruberamo ndetse bakabigiramo uruhare.

Yakomeje ati “Muri ibi bihugu byo mu Burayi bw’Amajyaruguru bamaze gutera intambwe ishimishije mu buringanire, nubwo nabo bagifite izindi ntambwe zo gutera. Abanyarwandakazi baba ino, bafite amahirwe yo kwigira ku byiza babona ngo bashobore nabo kwiyubaka ariko badataye umuco wacu.’’

Minisitiri Bayisenge yashimiye abateguye uyu munsi kuko kubikora ugashyirwa mu bikorwa ubwabyo ari iby’agaciro gahambaye.

Yakomeje ati ‘‘Ni ibintu byiza cyane byerekana ko mushaka guhura mukaganira ku cyabateza imbere nk’abagore kandi nk’Abanyarwanda muri rusange. Icyo mbifurije kandi nabasaba ni uko mwagumana indangagaciro zizakomeza kubaranga nk’Abanyarwanda, mugakomeza gukunda iwanyu, igihugu cyanyu, mukagira ubumwe bwo pfundo ryo gukorera hamwe no kumvikana, mukanakunda umurimo.’’

Mu buhamya bwe, Uwineza Aline yavuze ko urubyiruko rwashyiriweho amahirwe adasanzwe arufasha kwiteza imbere.

Uwineza Nelly Aline ari mu Banyarwandakazi batekereje bwangu ku musanzu we mu kwimakaza isuku y’ibiganza nk’intwaro yo gutsinda ikwirakwira rya Coronavirus ubwo yabonekaga mu Rwanda muri Werurwe 2020. Yakoze hand sanitizer y’umwimerere yise ‘Tropical hand sanitizer’ ndetse ahita ayigeza ku isoko ry’u Rwanda.

Uyu rwiyemezamirimo w’umukobwa yashinze Tropical Brewery and Winery ikora imivinyo n’imiti yica udukoko abantu bakaraba mu ntoki nk’abisiga amavuta (hand sanitizer).

Tropical hand sanitizer ikoze mu birimo igihingwa cy’igikakarubamba cy’umwimerere kiva muri Amerika, alukoro (Isopropyl, ethyl) n’amavuta (essential oil) aboneka mu Rwanda.

Uwineza yavuze ko hari abababereye icyitegererezo mu rugendo rwo kwihangira imirimo.

Yakomeje ati ‘‘Dufite abo tureberaho beza kandi imiryango y’u Rwanda irafunguye nta gukomonga winjiye, ku rubyiruko dufite amahirwe rwose.’’

Umugiraneza Léontine wari ukuriye itsinda ry’Abagore bateguye igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore yasabye abakobwa kuzaba ab’ingenzi mu buzima bwabo.

Yakomeje ati ‘‘Muri make ndifuriza abakobwa bacu kuzaba nka Ndabaga, mugire ubutwari nk’ubwe bwatumye atabarira igihugu ari umukobwa.’’

Yashimye ko igikorwa cyagenze neza kuko cyitabiriwe bishimishije n’abantu benshi, anashimira Amb. Nkulikiyinka by’umwihariko ubaha inama akanababa hafi mu bikorwa bitandukanye.

Umuganwa Marie Christine uhagarariye Abagore muri Diaspora Nyarwanda Danmark-Jylland &Fyn, mu ijambo rye na we yashimiye uko umuhango wagenze.

Yakomeje ati ‘‘Ibyavuye muri ibi biganiro bizatugirira akamaro kandi dukomeze tubyibakireho mu burere bw’abana bacu no gushyira hamwe nk’abagore bafite u Rwanda nk’igihugu bakunda.’’

Butera Josée yatanze ikiganiro ku ikoranabuhanga n’urubyiruko, ibibi n’ibyiza byaryo, atanga inama asaba ko hazabaho ikiganiro cyihariye kubera ibihe Isi irimo bijyanye n’ikoranabuhanga rishobora kuba ryiza ku bana cyangwa kubabera ribi.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore waranzwe n’igitaramo cyayobowe na Masamba Intore n’itsinda yari ayoboye, bataramiye abawitabiriye.

Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uburyo bwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Abanyarwanda batuye muri Scandinavia bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .