Urujijo ku rupfu rw’umusore bikekwa ko afite inkomoko mu Rwanda warasiwe muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Kamena 2020 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Cincinnati muri Leta ya Ohio iri mu iperereza ku rupfu rw’umusore witwa Janvier Kigeri w’imyaka 21 uherutse kwicwa arashwe.

Ku wa Mbere tariki 9 Kamena, Kigeri yasanzwe mu gace ka East Price Hill yapfuye afite ibikomere by’amasasu. Bivugwa ko mbere y’uko yitaba Imana, muri ako gace humvikanye amasasu, Polisi ihita ihagera itabaye.

Saa Saba n’iminota 40 nibwo Polisi yageze aho yari, ihita itangaza ko yapfuye. Nta muntu n’umwe ukekwaho ubu bugizi bwa nabi uratabwa muri yombi gusa Polisi yatangaje ko iri mu iperereza.

Uyu musore yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu mu irimbi rya Bridgetown mu Mujyi wa Cincinnati.

Umwe mu baturanyi b’uyu musore wahaye amakuru IGIHE, yavuze ko umunsi yapfiriyeho hari ahantu yari yagiye ku kiriyo, hanyuma bigeze mu masaha akuze y’ijoro, umwe mu bari bahari aramucyura ngo amugeza iwe arangije arakomeza, ku buryo batazi uburyo yahavuye ajya aho yarasiwe.

Ati “Ni umuturanyi wanjye, ni nkaho navuga ngo ni inzu ku yindi. Mu ijoro ryari ryabanje, twari twagiye ku muntu wapfushije w’Umunyafurika. Tugenda mu rugo iwe, birangiye umusore arataha ari kumwe n’undi. Uwo bari kumwe amuvana aho ikiriyo cyari cyabereye, amugejeje iwe arakomeza arataha.”

“Uwo musore we avuga ko yamugejeje imbere y’umuryango. Aho bamurasiye uba urenze nk’inzu enye uvuye aho atuye, bigaragaraga ko yari ari kugenda n’amaguru. Ntabwo tuzi uburyo yahageze kuko uwamuzanye we avuga ko yamugejeje ku muryango.”

Igihe yapfiriye, muri ako gace hari amabwiriza y’uko ingendo zitemewe mu masaha y’ijoro, ku buryo hari abakeka ko yaba yararashwe na Polisi.

Ati “Niba ari polisi yamuhagaritse kuko atari azi Icyongereza wenda akananirwa kwisobanura ikaba ariyo yaramurashe, ntawe ubizi. Ikindi ni uko uwo munsi ayo masaha aho hantu barashe abantu bane barimo n’uwo musore.”

Ikindi kivugwa ni uko bishoboka ko uwamucyuye yaba ataramugejeje mu rugo ahubwo akamugeza hafi y’urugo akamubwira ko yamanuka n’amaguru, muri uko kugenda agana aho atuye akaba ariho wenda yarasiwe.

Magingo aya, hategerejwe ko Polisi izagaragaza amashusho ya camera zo ku muhanda azerekana uko byagenze.

Uwahaye amakuru IGIHE ntiyemeza niba uyu musore yari Umunyarwanda, gusa ngo yavugaga Ikinyarwanda n’Igiswahili. Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko uyu musore mwene Jean Pierre Bizimana na Bernadette Nyiramanzi yaba ari Umunyamulenge wavukiye muri RDC mu Ntara ya Uvira.

Kigeri w'imyaka 21 yaraye ashyinguwe nyuma yo gupfa arashwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .