USA: Abanyarwanda batuye muri Leta ya Utah bizihije umwaka mushya (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gashyantare 2020 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Leta ya Utah, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bifatanyije kwizihiza umwaka mushya wa 2020, basuzuma uko uwa 2019 bafata n’ingamba ngo umwaka mushya uzarusheho kuba mwiza.

Uwo muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2020, ubera mu mujyi wa Salt Lake City muri Leta ya Utah. Witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Madamu Mathilde Mukantabana, abasenateri n’abandi bayobozi muri Leta ya Utah.

Ambasaderi Mukantabana, yibukije Abanyarwanda gukomera ku ndangagaciro zabo ntibibagirwe aho bavuye kandi abasaba kuba ba ambasaderi b’u Rwanda mu gihugu batuyemo.

Yagarutse kandi ku mateka y’u Rwanda, yibutsa Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda aho igihugu cyavuye. Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyasaga nk’aho cyapfuye ariko bitewe n’ubuyobozi bwiza ubu igihugu kiri ku myanya ya mbere mu bintu bitandukanye. Yatanze urugero rw’umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, kuza imbere mu korohereza ishoramari, kurwanya ruswa n’ibindi.

Ambasaderi Mukantabana yasoje asaba Abanyarwanda gusigasira umuco wabo, no kudatakaza indanga gaciro z’umunyarwanda.

Umuyobozi wa diaspora nyarwanda muri Leta ya Utah, Jean Claude Kamali yagaragaje ishusho rusange y’abanyarwanda batuye muri iyo Leta, agaragaza ko hejuru ya 70% bagizwe n’urubyiruko, aboneraho kubwira Abanyarwanda ko aribo mbaraga z’u Rwanda ndetse n’iz’igihugu batuye.

Kamali yagaragarije Ambasaderi Mathilde Mukantabana umubano mwiza bafitanye n’inzego za leta, anashimira Guverineri w’iyo ntara Gary Herbert , ko iyo hakozwe umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, asohora itangazo ryo kwifatanya no gukomeza Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Senateri Scott Howell yashimiye Ambasaderi Mukantabana kuba yagize uruzinduko muri Utah, anashimira Abanyarwanda by’umwihariko umuco mwiza wo gushyira hamwe, abashishikariza gukomeza kwitabira gahunda za Leta batuyemo.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu barenga 250 barimo Abanyarwanda batuye Utah n’inshuti zabo.

Habaye ibiganiro, Abanyarwanda bishimira umwaka mushya batangiye
Abanyacyubahiro batandukanye baje kwifatanya n'abanyarwanda bo muri Utah kwizihiza umwaka mushya
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda muri Leta ya Utah bifatanyije kwizihiza umwaka mushya
Ambasaderi Mukantabana (iburyo) hamwe n'inshuti z'u Rwanda muri Utah
Wari umunsi w'ibishimo ku banyarwanda n'inshuti zabo muri Utah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .