Abanyarwanda batuye muri Mozambique bakoze umuganda mu Mujyi wa Maputo (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Werurwe 2020 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique ifatanyije na Minisiteri y’Ubutaka n’Ibidukikije n’Umujyi wa Maputo, bakoze Umuganda rusange witabiriwe n’Abanyarwanda batuye Maputo, inshuti zabo n’abaturage batuye ahitwa Mafalala aho umuganda wakorewe.

Abitabiriye umuganda wakozwe ku nshuro ya mbere muri Mozambique bageraga kuri 350, bazibuye ruhurura y’amazi, basukura umuhanda witwa Rua de Timor, bakuraho n’ibyatsi birebire byarengereye iyo ruhurura.

Igikorwa cyakozwe cyatumye amazi yari yararetse muri iyo ruhurura agatera indwara n’umwuka mubi abahaturiye, yongera gutemba.

Abari bahagarariye Minisiteri y’Ubutaka n’Ibidukikije ndetse n’abari bahagarariye ubuyobozi bw’umujyi wa Maputo, bashimye igikorwa cyakozwe n’Abanyarwanda ku bufatanye n’abaturage b’aho, bizeza ubufatanye no kugikangurira abandi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yasobanuye ko Umuganda ugaragaza umuco mwiza Abanyarwanda bafite wo gufatanya no gushyira hamwe mu bikorwa rusange by’amajyambere, babungabunga ibidukikije, gusukura aho batuye ndetse hirindwa n’indwara z’ibyorezo.

Yashimiye abitabiriye umuganda bagaragaje urugero rwiza ku baturage ba Maputo, anabakangurira kuzitabira ari benshi umuganda utaha maze bakereka ubuyobozi n’abaturage babakiriye muri Mozambique, ko bafatanyije bagira uruhare mu iterambere ry’umujyi wa Maputo n’igihugu muri rusange.

Abaturage ba Mozambique bitabiriye umuganda ari benshi bishimiye igikorwa cyo gusukura aho batuye, banashima ubwitange n’umurava wakoranywe ndetse na Ambasade yawuteguye.

Uyu muganda washimangiye umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Mozambique, unaba uburyo bwo gusabana hagati y’Abanyarwanda n’abaturage ba Maputo.

Abagore bo muri Mozambique bifatanyije n'Abanyarwanda mu Umuganda
Ambasaderi Nikobisanzwe na Madamu atangiza umuganda
Mbere y'umuganda, amazi nta nzira yari afite ku buryo yateje umwanda wari ubangamiye abaturage
Ruhurura imaze gusibururwa
Bakoranye ubwitange bukomeye
Nyuma yo gusiburura ruhurura amazi yatangiye gutemba yisanzuye
Hifashishijwe ingorofani zo gutunda imyanda
Amb Nikobisanzwe aganira n'abanyamakuru nyuma y'umuganda
Ni umuganda wakozwe mu bufatanye bw'u Rwanda na Mozambique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .