Abanyarwanda batuye muri North Dakota bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi basabwa guhashya abayihakana

Yanditswe na
Kuya 29 Mata 2019 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Leta ya North Dakota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2019. Cyitabiriwe n’abasaga 150 bagizwe ahanini n’abanyarwanda batuye muri North Dakota n’inshuti zabo, kibimburirwa n’urugendo rwo kwibuka rwakorewe muri Kaminuza ya Dickson State .

Mu kiganiro cyatanzwe n’ umwe mu banyarwanda batuye muri Leta ya North Dakota, Eric Baziga , yibanze kugaragaza ko gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi bikomeje kwigaragaza hirya no hino mu mahanga.

Yavuze ko gupfobya no guhakana Jenoside ari kimwe mu bice bigize uruhererekane rwa Jenoside nyuma yo kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa ariyo mpamvu bikwiriye kwamaganwa aho bigaragaye hose.

Dr Steven Doherty wari uhagarariye Kaminuza ya Dickson yashimiye ubutwari abanyarwanda bakomeje kugaragaza nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi , yizeza ko bagiye kujya bigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu ishuri kugira ngo abazavamo abayobozi b’ejo hazaza bakure bazi ingaruka zo kubiba amacakubiri.

Perezida w’Umuryango w’abanyarwanda batuye muri North Dakota, Théodore Havugimana yasabye abanyarwanda kudaheranwa n’agahinda muri ibi bihe byo kwibuka, ahubwo abasaba guharanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.

Umujyanama wa mbere muri Ambasade yu Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kayijuka Frank yagarutse ku mateka yagiye aranga u Rwanda bikarugeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi, gusa ashimira ubutwari bwaranze ingabo za FPR Inkotanyi zayihagaritse.

Kayijuka kandi yakanguriye buri wese gukomeza kwamagana abapfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Uwo muhango wo kwibuka watanzwemo ibiganiro bitandukanye biganisha ku buryo u Rwanda rwiyubatse nyuma yo gusenywa na Jenoside. Hanacanywe urumuri rw’icyizere nk’ikimeyetso cy’ejo hazaza heza.

Hakozwe urugendo rwo kwibuka rwabereye muri Kaminuza ya Dickson State University
Muri North Dakota, Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byitabiriwe n'abasaga 150
Umujyanama wa mbere muri Ambasade yu Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kayijuka Frank yashimye ubutwari bwaranze ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside
Perezida w’Umuryango w’abanyarwanda batuye muri North Dakota, Théodore Havugimana yasabye abanyarwanda kudaheranwa n’agahinda muri ibi bihe byo kwibuka
Dr Steven Doherty wari uhagarariye Kaminuza ya Dickson yashimiye ubutwari abanyarwanda bakomeje kugaragaza nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi
Eric Baziga yasabye abanyarwanda kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza