Abanyarwanda batuye muri Ohio bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Mata 2019 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Dayton muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu

Uwo muhango wabereye i Dayton, wahuriranye n’isozwa ry’icyumweru cy’icyunamo ku wa 13 Mata 2019. Witabiriwe n’abarenga 100 baturutse mu bice bitandukanye.

Abawitabiriye basangijwe amateka y’icurwa ry’umugambi wa Jenoside n’uko washyizwe mu bikorwa kugeza Abatutsi barenga miliyoni bahasize ubuzima.

Baneretswe uko igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside cyiyubatse kuva mu myaka 25 ishize.

Mu buhamya bwe, Kizito Kalima utuye Indianapolis, yavuze ku rugendo rwe rwo kurokoka no gukira ibikomere. Yasobanuye uko yanze guheranwa n’agahinda agatangiza Ikigo giharanira kwigisha kubabarira no kwimakaza umuco w’Amahoro n’Ubwiyunge (Peace Center For Forgiveness & Reconciliation).

Umwanditsi w’Ibitabo Kayiranga Jean Léonard Kagabo bwa mbere kuva mu myaka 25 yavuze ku mateka ye n’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside.

Kagabo uherutse gusohora igitabo cyitwa “Angels on My Path” kiri ku rubuga rwa Amazon kuva ku wa 31 Ukuboza 2018, yiciwe ababyeyi n’abavandimwe mu gihe cya Jenoside.

Aba bombi nubwo babuze ababyeyi ariko bemeye gutanga imbabazi ku babahekuye, bibafasha kubohoka, gukira imitima no gutanga umusanzu mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu muryango Nyarwanda.

Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Midwest ho muri Amerika, Nxumalo Ruhaya, yasobanuye ko kwibuka bikwiye kuzirikanwa n’ibinyejana byose ngo amateka atazibagirana.

Yagize ati “Twateraniye hano ngo twibuke abacu, kuko ari inshingano zacu. Turibuka kugira ngo duhe icyubahiro, tuvugire abishwe bazira uko bavutse.Turibuka ngo abana bacu bamenye ibyabaye, bityo bazakure baharanira ejo heza hazaza. Nitutibuka abateguye kandi bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bazaba batsinze, kuko icyo bifuza ni uko twibagirwa. Ibyo ntibizashoboka, tuzahora twibuka, ubu n’ibihe byose bizaza.”

Abanyarwanda batuye muri Ohio basabwe gukomeza gusigasira amateka no guhangana n’abagoreka ukuri ku byabaye muri Jenoside yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.

Commissioner Matt Joseph wari uhagarariye Dayton, yavuze ko uwo mujyi wakira bose, utavanguye. Yabashishikarije kwimakaza uburengazira bw’ikiremwamuntu no kwirinda icyakomeza guhembera no kwigisha amacakubiri.

Umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abanyarwanda muri Amerika, Kwitonda Léonard yashishikarije urubyiruko gukomeza kwitabira ibikorwa byo Kwibuka n’ibindi bigamije kubaka u Rwanda.

Yibukije ko abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bari urubyiruko, rwiyemeje kwitanga ngo ruhagarike ubwicanyi no guharanira kunga Abanyarwanda no gusana imitima yari ishenjaguritse.

Ibikorwa byo kwibuka muri Midwest bizakomereza muri Kaminuza ya Michigan mu cyumweru gitaha mu gihe ku wa 26 Mata 2019 bizabera muri Kaminuza ya Notre Dame, ahatumiwe Lieutenant General Roméo Dallaire wari uyoboye Ingabo za Loni zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu 1994.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza