00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Karabaranga yagaragaje uko politiki yari yarimakaje ivangura yashyizweho iherezo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 July 2021 saa 03:55
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga yasabye Abanyarwanda aho bari hose kuzirikana Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27 ariko bibuka aho igihugu cyavuye n’aho kigeze mu rwego rwo kurushaho gutera indi ntambwe cyifuza mu iterambere, babigizemo uruhare.

Hari mu muhango wo kwizihiza umunsi wo kwibuhora ku nshuro ya 27, Abanyarwanda baba muri Sénégal bateguye bifashishije ikoranabuhanga ndetse ukanitabirwa n’inshuti z’u Rwanda n’abahagarariye abanyarwanda baba mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika y’Iburengerazuba harimo Sénégal, Mali, Gambie, Guinée-Bissau na Cap-Vert.

Ambasaderi Karabaranga yavuze ko Kwibohora byaje ari umusaruro uvuye mu bwitange bw’Inkotanyi ziyemeje guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubohora Abanyarwanda ubutegetsi bubi bwari bwarasaritswe n’ivanguramoko ndetse no gukandamiza rubanda.

Yagize ati “Uyu munsi nk’uko mubizi, tariki ya 4 Nyakanga mu mwaka 1994 ni bwo FPR yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abasaga miliyoni imwe bishwe. Iyo ntsinzi kandi ihurirana no guhagarika ubutegetsi bubi bw’igitugu. Umunsi wo kwibohora rero ku Rwanda n’Abanyarwanda ni ingenzi cyane kandi ni umunsi wongera kuzamura imbamutima zacu.”

“Uyu munsi kandi ugaragaza iherezo ry’imyaka 32 ya Politiki mbi yimakaje ivangura uhereye ku munsi u Rwanda rwaboneho ubwigenge, iyo politiki yatsinzwe mu 1994.
Ukwibohora kwacu ni umusaruro w’intwari zitanze, abagabo n’abagore basanzwe ariko abenshi muri bo bari urubyiruko, bahaye intsinzi igihugu bagashyiraho iherezo kuri ibyo byose.”

Yavuze ko bashingiye ku butwari bwaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda bakwiye gushyiraho umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu cyane ko aho kigeze ari heza.

“Ku bw’ibyo turibanda cyane kuri zo ntwari zacu, ibyo bakoze cyane ko n’ubwigenge dufite uyu munsi ari bo. Kuri uyu munsi twibuka aho twavuye, tukareba n’aho tugeze. Imyaka 27 irashize, abakuze murabizi ko u Rwanda rwari igihugu cyarimbutse, rwasenywe ku buryo bukomeye, ariko uyu munsi rwarahindutse kuko rwateye imbere mu ngeri zose.”

“Twageze kuri byinshi tutari gutekereza nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo rwagezeho bisobanuye igihugu gifite ubuyobozi bwiza, buha buri muturage amahirwe. Abanyarwanda turi hanze y’igihugu dukwiye kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu cyacu, dushingiye ku buyobozi bwiza bwa Perezida Kagame.”

Major Joseph Niyongabo Kabanda, wari intumwa ya RDF muri iki gikorwa, yavuze ko igitera umusirikare wese imbaraga zo kurwanira igihugu cye ari urukundo aba agifitiye no kukirwanira ishyaka.

Yavuze ko ahanini byatewe n’akababaro banyuzemo no kubona agahinda Abanyarwanda bakomeje guhura na ko biyemeza kugaruka mu gihugu cyababyaye. Nubwo inzira z’ibiganiro ubutegetsi bwari buriho butigeza buzemera biyemeje kwitanga kandi ngo byatanze umusaruro.

Mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Sénégal yageneye Abanyarwanda bwatanzwe na Ambasaderi Stephan Slyvain Sambou, yavuze ko ari iby’agaciro kuri bo kwifatanya n’u Rwanda, anavuga ko iyo tariki idakwiye kwibagirana mu matwi y’Abanyarwanda n’Abanyafurika cyane ko muri iki gihugu basobanukiwe amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu bandi batanze ubutumwa harimo Minisitiri w’UbubanyI n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, kimwe n’uwari uhagarariye Guinée-Bissau bavuze ko nubwo Abanyarwanda banyuze mu bihe bikomeye ariko baranzwe n’ubutwari, kandi ko bazakomeza kwagura imikoranire n’u Rwanda, bitewe n’uko ubu ari urugero rwiza rw’igihugu gifite politiki ihamye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga kugira uruhare mu bikorwa biteza igihugu imbere
Urubyiruko na rwo rwakurikiye ibiganiro byatanzwe kugira ngo rubashe kumenya amateka y'uko urwanda rwabohowe
Major Joseph Niyongabo Kabanda, wari intumwa ya RDF muri iki gikorwa, yavuze ko igitera umusirikare wese imbaraga zo kurwanira igihugu cye ari urukundo aba agifitiye no kukirwanira ishyaka
Dr Abdallah Utumatwishima yitabiriye iki gikorwa
Kubera ko guhurira hamwe abantu ari benshi bitoroshye ikoranabuhanga ryifashishijwe muri iki gikorwa
Benshi bakurikiye iki gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ibihe isi irimo by'icyorezo cya Covid-19
Habinshuti Antoinette Tony wayoboye ibiganiro
Rwiyemezamirimo ukiri muto,Mammy Ingabire Muziga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .