RDC: Amb. Karega yasabye Abanyarwanda Kwibuka baharanira gukosora amateka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mata 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yasabye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, baharanira gukosora amateka u Rwanda rwanyuzemo, ngo bazasige umurage mwiza.

Ni ubutumwa yatanze mu gihe kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umunsi kandi hatangiyeho icyumweru cy’icyunamo, ariko ntabwo kizabamo ibikorwa bituma abantu bahurira hamwe kubera ingamba zashyizweho zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, gikomeje kwibasira benshi muri RDC, by’umwihariko mu Murwa Mukuru Kinshasa.

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda baba muri RDC mbere y’uko icyumweru cy’icyunamo gitangira, Amb Karega yabasabye ko mu gihe bibuka, bakwiye no kwibaza ngo “habaye iki ngo tugere kuri iryo shyano, amahano ndengakamere? Twakora iki bene ibyo bitazongera kubaho?"

Yakomeje ati "Mu kwibuka twiyubaka tugomba guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda mu mvugo no mu bikorwa, no guteza imbere igihugu cyacu ku buryo bunogeye bose, kugira ngo tuzakosore amateka mabi dusige umurage mwiza."

Mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame na Madamu, baherekejwe n’abayobozi bakuru barimo Perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye; uw’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa; uw’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, benyegeje urumuri rw’icyizere, banashyira indabo ku mva ishyinguwemo abazize Jenoside, ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Perezida Kagame yavuze ko ibi bihe bibaye mu gihe Abanyarwanda batabasha guhurira hamwe kubera ingamba zashyizweho mu kwirinda Coronavirus, kandi bamenyereye kuba hamwe mu bihe nk’ibi bagafatanya.

Yakomeje ati “Ariko ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse. Hahindutse uburyo bwo kwibuka gusa”.

Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, kuri iyi nshuro abaturage bazibukira mu ngo zabo babifashijwemo n’ibiganiro bizahita mu itangazamakuru: Radiyo, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga kandi hazakorwa ibishoboka kugira ngo ibikorwa byo Kwibuka bigere no mu mahanga hakoreshejwe uburyo bw’iyakure.

Ambasaderi Karega yasabye Abanyarwanda Kwibuka baharanira kuzasiga umurage mwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .