U Buholandi: Abanyarwanda bishimiye ibyagezweho mu 2019, basabwa kwinjira muri Connect Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 31 Mutarama 2020 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Buholandi bifatanyije n’inshuti zabo mu gikorwa cyo kwifurizanya umwaka wa 2020, kwishimira ibyagezweho no gufata ingamba nshya mu kunoza ibyakozwe cyangwa ibitaragenze neza.

Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda ifatanyije na Diaspora Nyarwanda mu Buholandi cyabereye muri Hilton Hotel i Den Haag ku wa 25 Mutarama 2020.

Mu ijambo rye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga yifurije Umwaka mushya muhire wa 2020 Abanyarwanda n’inshuti zabo.

Yashimiye Komite ya Diaspora ku bikorwa by’indashyikirwa byagezweho mu 2019 n’Abanyarwanda bayibaye hafi bakabyitabira uko batumirwaga.

Yagize ati “Umwaka ushize wabaye mwiza cyane kuko watanze umusaruro mu mihigo myinshi yari yifujwe kugerwaho. Ubu u Rwanda ruhagaze neza haba mu bukungu, umutekano n’ububanyi n’amahanga.’’

“Ku rwego rwa Ambasade twakoze byinshi dufatanyije, ndabashimira ko twafatanyije umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi; nyuma habayeho na gahunda yo Kwibohora ku nshuro ya 25 ndetse no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.’’

Ibi bikorwa ni bimwe mu bihuza Abanyarwanda baba mu mahanga bikababera ahantu ho guhurira no gukura amasomo ku bo baribo, kubaka ubumwe no gukomeza inzira y’iterambere.

Ambasaderi Karabaranga yagize ati “Umubare w’inshuti z’u Rwanda n’uw’abashoramari urakomeza kwiyongera. Ku rwego rwa diaspora, twagize abantu benshi bitabiriye Umushyikirano kandi baduhagarariye neza. Abanyarwanda benshi bakomeje kujya bataha bakajya gusura igihugu cyabo kandi igishimishije nuko harimo n’urubyiruko rwinshi. Hari abitabiriye Youth Connect 2019 n’itorero 2019.’’

Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa banibukijwe serivisi bashobora kubona babwiwe ko bashobora kuzisanga muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Amb. Karabaranga yakomoje ku buryo bushya bwo gusaba urupapuro rw’inzira (Passport) rushya rw’u Rwanda.

Ati “Abifuza gusaba Passport nshya cyangwa se kwandikisha imitungo, mugane ambasade yanyu tubahe izo serivisi.’’

Yakomeje abasaba kwinjira muri gahunda igamije kugeza telefoni zigezweho ku baturage b’u Rwanda. Ati “Nagira ngo kandi mbashishikarize kandi kwitabira Connect Rwanda.’’

Ku wa 20 Ukuboza 2019 nibwo MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa Connect Rwanda Challenge, maze ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abadafite ubushobozi bwo kuzigurira hirya no hino mu gihugu.

MTN Rwanda iteganya ko abantu bose bazahabwa izi telefone muri ubu bukangurambaga bazahabwa na Sim Card iriho na 1GB ya Internet mu gihe cy’amezi atatu ya mbere, mu kugabanya imbogamizi ku bantu bazitirwa no kubura internet.

Muri telefoni ibihumbi 40 zimaze kwiyemezwa n’abantu batandukanye izigera ku bihumbi 20 ni izikorerwa mu Rwanda n’Uruganda rwa Mara Phone.

Ambasaderi Karabaranga yasabye Abanyarwanda kwitabira gahunda igamije gufasha Abanyarwanda bari muri Dispora gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo bakoresheje ubumenyi n’ubunararibonye bahahiye mu mahanga.

Ubu busabe bushingiye ku mwanzuro wa munani wavuye mu gitekerezo cyatanzwe n’Umunyarwanda utuye mu Buholandi mu Nama y’Umushyikirano ya 2019.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Buholandi, Ndabarasa Claude, yashimiye abitabiriye igikorwa.

Ati “Mumfashe dushimire ubuyobozi bwa Ambasade bwemeye ko dufatanya iki gikorwa, tunabashimire uburyo batuba hafi mu bikorwa byose dutegura hano mu Buholandi nk’Abanyarwanda. Turabyishimira cyane.’’

Mu ijambo rye yagaragaje ibyo Diaspora Nyarwanda mu Buholandi yagezeho mu 2019 ndetse anamurika ibyo bifuza kugeraho mu 2020.

Umugoroba wasojwe mu isangira n’ubusabane bwabereyemo igitaramo gakondo cyacinyiwemo akadiho.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, atanga ikiganiro
Babanje kumva n'ijambo Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda abifuriza umwaka mushya muhire wa 2020
Christine Safari uyobora Ibuka Hollande atanga ikiganiro
Ndabarasa Claude uyobora Diaspora Nyarwanda yagaragaje ibikorwa byagezweho mu mwaka ushize n'ibizakorwa mu 2020
Ndabarasa yerekana ibikorwa biteganyijwe n'ibyagezweho
Claude Ndabarasa uyobora Diaspora Nyarwanda yerekana ibyakozwe
Abana bagize igihe cyabo cyo guhugira mu bijyanye no gushushanya n'ibindi bikorwa biyumvamo
Aho abana bari bagenewe gukinira
Amb Karabaranga areba ibyo abana bashushanyije
Claude Ndabarasa uyobora Diaspora Nyarwanda yerekana uburyo ConnectRwanda ikorwa n'uko umuntu ashobor kwitanga
Iki gikorwa cyitabiriwe n'Abanyarwanda baba mu Buholandi n'inshuti zabo
Urubyiruko rwahawe umwanya ruvuga icyo rutekereza kuri gahunda zitandukanye zo kubaka igihugu
Uwicyeza Mironko ashimira abana ko bakoze uturimo twabo two gushushanya neza
Abagize Komite ya Diaspora Nyarwanda basuhuza abitabiriye iki gikorwa
Itorero Inganzo ryo mu Buholandi ni ryo ryizihije uyu mugoroba mu mbyino n'umuhamirizo wa Kinyarwanda
Basangiye amafunguro atandukanye
Abanyarwanda bishimiye ibyagezweho mu 2019
Amb Karabaranga na Madamu Viviane Uwicyeza Mironko bakikijwe n'abana n'ababyeyi babo bari bitabiriye ibi birori mu busabane
Ambasaderi Karabaranga na Madamu we baganira n'Abanyarwanda bitabiriye umugoroba w'ubusabane
Byari ubusabane hagati y'ababyeyi n'abana
Ambasaderi Karabaranga aganira n'abitabiriye iki gikorwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .