Byari byitezwe ko boherezwa kuburanira mu Rwanda ariko ntibyigeze bikorwa ibyo Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Richard Muhumuza, yavuze ko byitambitswe na raporo ya Martin Witteveen yabogamye ku buryo isobanura ubutabera butangwa mu Rwanda.
Ubushinjacyaha bw’u Buholandi bwajuririye iki cyemezo buvuga ko kibogamye bityo kuwa Gatandatu Kamena hakazumvwa umwanzuro wa nyuma ku iyoherezwa mu Rwanda rya Mugimba na Iyamuremye.
Uyu mwanzuro uzatangarizwa mu rukiko rwo mu Mujyi wa Den Haag mu Buholandi ahitwa Prins Clauslaam 60, 2595 Aj – Den Haag.
Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ibuka-Hollande, ufatanyije na Diaspora Nyarwanda mu Buholandi, wasabye Abanyarwanda batuye muri iki gihugu no mu nkengero kuzitabira uru rubanza.
Iyamuremye uzwi ku izina rya Nzinga, yabaga muri Vooborg mu Buholandi, aza gufatwa na Polisi yaho ku busabe bw’u Rwanda, ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro.
Jean Baptiste Mugimba yari Umunyamabanga w’ishyaka rya CDR, ashinjwa gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside, aho yari atuye mu Nyakabanda ndetse no gutanga intwaro ku nsoresore yashishikarizaga kwica Abatutsi.


TANGA IGITEKEREZO