Imideli yakorewe mu Rwanda yamuritswe bwa mbere muri Ghana

Yanditswe na Ivan Nyagatare
Kuya 17 Kanama 2017 saa 07:07
Yasuwe :
4 2

Imyambaro ikorerwa mu Rwanda n’inzu y’imideli ya Tanga Designs yamuritswe bwa mbere mu iserukiramuco rikomeye muri Ghana rizwi nka ‘Mercedes Benz Fashion Festival’ yishimirwa n’abitabiriye ibyo birori.

Tanga Designs ihanga imideli kuva mu 2014, yatangijwe n’umusore witwa Olivier Niyitanga ufite impano y’imideli, umaze kumenyekana cyane ukaba witwa ‘Tanga’. Iyi nzu yibanda ku myambaro izwi nka ‘Haute Couture’ yambarwa mu birori.

Nyuma y’imyaka ibiri, Tanga Designs itangijwe ku mugaragaro yerekanye imyambaro mishya yise ‘I Am Mercedes Bae’ mu iserukiramuco ry’imideli rizwi nka Mercedes Benz Fashion Festival ribera mu Mujyi wa Accra muri Ghana.

Niyitanga yabwiye IGIHE ko iryo serukiramuco yitabiriye ryamusigiye byinshi mu buryo bw’ubumenyi no kubishyira mu ngiro. Ati “Nigiye byinshi ku bahanzi b’imideli bo muri Ghana kandi niteguye kubishyira mu ngiro.” Yongeyeho ati “Ntabwo ari amahirwe gusa nagize yo kwitabira Mercedes Benz African Fashion Festival 2017 i Accra muri Ghana ahubwo narabikoreye.”

Yakomeje agira ati “Mu minsi itanu namaze, nungutse byinshi byiza ku bijyanye n’uburyo abantu baho bategura ibirori by’imideli biri ku yindi ntera yo hejuru, nanahaboneye n’amahirwe yo guhura n’abashoramari bakomeye mu by’imideli nubwo igihe cyo kubitangaza byose kigihari.”

Niyitanga avuga ko yavuye muri ibi birori abashije kwereka ababyitaniriye imideli yakoze ku buryo byabasigiye ishusho y’iterambere uwo mwuga ugezeho mu Rwanda. Uyu musore amaze gukorana n’abanyamideli bakomeye n’abahanzi bazwi barimo Yvan Buravan na Mr. Eazi yambitse ubwo aheruka gukorera igitaramo i Kigali.

Imideli ya Tanga Designs yamuritswe muri Ghana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .