Jay D wabaye Rudasumbwa wa Afurika yasezeye muri GodFather East Africa

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 28 Gashyantare 2018 saa 10:36
Yasuwe :
6 2

Umunyamideli Ntabanganyimana Jean de Dieu [uzwi nka Jay D] yasezeye muri GodFather East Africa nyuma yo gutoranywa muri batandatu bazahagararira u Rwanda muri iri rushanwa riteganyijwe kubera muri Kenya.

Ni ku nshuro ya mbere irushanwa rya GodFather East Africa riteguwe, rikorwa mu buryo bwo kugenzura imibanire hagati y’abaryitabira biyemeza kumara amezi atatu babana mu nzu imwe yagutse, uzahiga abandi mu kwitwara neza akazahembwa amashilingi ya Kenya miliyoni 2.5.

Jay D mu Rwanda yari yatambutse mu cyiciro gikurikira ari kumwe na Shiny Abdallah, Gigi Mugisha, Teta Sandra, Sissi Ngamije na Vanessa Uwase. Ubuzima bw’abazatoranywa n’abo bazahurira muri Kenya bo mu bindi bihugu butambutswa imbonankubone kuri televiziyo zitandukanye zikomeye.

Jay D yabwiye IGIHE ko yamaze kwandika ibaruwa isezera muri GodFather East Africa bitewe n’impamvu bwite.

Yagize ati "Ejo nandikiye abategura GodFather East Africa mbabwira ko ntazaboneka, ni ku mpamvu zanjye bwite ariko nyine hakazamo n’akazi gasanzwe umuntu aba akora, ni ibintu biba bigoye kujya hanze yako amezi angana kuriya. Habayeho guhitamo nk’umuntu. Uramutse udatsinze kandi n’akazi wari ufite keza kagutunze waragasezeye, byaba ari ibindi bindi."

Jay D avuga ko afite ikigo gishakira abanyamideli akazi mu kwamamaza ariko akaba asanzwe anakora muri Park Inn Hotel.

Kabagire Christelle uhagarariye itsinda rikurikirana imitegurire ya GodFather East Africa mu Rwanda yavuze ko nyuma y’aho uyu munyamideli asezeye irushanwa rizakomezanya na batanu basigaye bahagarariye u Rwanda.

Yagize ati "Yabimenyesheje GodFather, nanjye yarabinganirije, yambwiye ko yazamuwe mu kazi kandi ari ingenzi cyane kuri we. Yambwiye ko wenda bishobotse yazaboneka mu mwaka utaha ariko ubu ashaka kubanza gushyira imbaraga mu kazi."

Yongeyeho ati "Haragenda batanu basigaye, hazakorwa irindi jonjora rizasigamo bane, ntabwo ari ngombwa ko turi bumusimbuze. Muri Kenya hazajyayo abasigaye."

Ijonjora ry’ibanze mu Rwanda ryabaye ku wa 16 Mutarama 2018; ryitabiriwe n’abanyamideli 17 babajijwe ibibazo bitandukanye. Abantu icumi barimo n’abasanzwe bazwi mu bijyanye n’imyidagaduro batambutse icyiciro cya mbere nyuma hatorwa batandatu ntakuka barimo na Jay D wasezeye.

Abasigayemo bazajya muri Kenya bitabiriye irindi jonjora ku wa 3 Werurwe 2018, bahatanire kwinjira mu nzu ya GodFather. Nibagerayo hazatoranywamo bane kuri buri gihugu hanyuma abatsinze bahamare amezi atatu babana mu nzu. Irushanwa nyir’izina rizatangira ku itariki ya 1 Mata 2018.

Jay D uherutse gutorerwa kuba Rudasumbwa wa Afurika ni umwe mu bari bemerewe guhagararira u Rwanda muri GodFather East Africa
Jay D yavuze ko yasezeye kubera impamvu zifitanye isano n'akazi akora
Uwase Vanessa, Sissi Ngamije na Sandra Teta ni bamwe mu bazajya muri Kenya guhatanira kwinjira muri GodFather EA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza