Kutishimira kwambara imyenda imenyekanisha amahanga byatumye bakora ifite ikirango cya ‘KGL’

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 26 Mutarama 2018 saa 07:54
Yasuwe :
2 0

N.Y bishatse kuvuga New York, L.A isobanura Los Angeles na Chicago ni bimwe mu birango dukunze gusanga ku myenda irimo imipira y’imbeho n’ingofero kandi ukabona abantu bayambaye barabyishimiye, ariko mu by’ukuri bari kwamamaza iyi Mijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’igihe babyitegereza bakabona bidakwiye guhora abantu bagenda bamenyekanisha imijyi y’amahanga, urubyiruko rwibumbiye mu nzu y’imideli yitwa DCIB (Dawn Central Investiment Bureau), rwahisemo gukora imyambaro ifite ikirango cya KGL, bifatwa nk’impine ya Kigali, Umurwa Mukuru w’u Rwanda umaze kumenyekana ku Isi yose kubera isuku n’iterambere rikomeje kwihuta.

Mu kiganiro na IGIHE, Tuyishimire Desiré, umwe mu basore babiri bashinze iyi nzu y’imideli yavuze ko intego yabo ari ukumenyekanisha Umujyi wa Kigali, babinyujije mu gutanga umusanzu muri gahunda ya leta yo guca caguwa, hatezwa imbere imyenda ikorerwa mu Rwanda.

Ati “Nyuma yo kumva no gusobanukirwa gahunda ya Leta y’u Rwanda twabonye ko ari ngombwa ko dutanga umusanzu wacu nk’urubyiruko, tugashishikariza abantu gukunda imyenda ikorerwa mu gihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwitegereza baje gusanga abantu benshi bahitamo kwambara umwambaro runaka kubera ikirango cyawo, bituma batekereza gukora ifite icya ‘KGL’ kuko bazi neza ko Abanyarwanda bakunda umujyi wabo kandi ubateye ushema.

Ati “Twabonye ko igihe mu Rwanda hazaba hari ikirango abantu bakunze, ntabwo bazajya bajya gushaka icyo mu mahanga. Murabizi umwana ntabwo akura ngo ahite yuzura ingobyi, niyo mpamvu twahereye ku ngofero, uko ubushobozi buzagenda buza, tuzakora amakoti, imipira n’ibindi.”

Tuyishimire yavuze ko kugeza ubu byinshi ku ngofero zabo bikorerwa mu Bushinwa, kuko batarabasha kugira ubushobozi bwo kugura imashini zidoda n’izishyiraho ikirango bitewe n’uburyo zihenda.

Bateganya ko mu myaka itanu iri imbere byose bazaba baratangiye kubikorera mu Rwanda, ibi bikazagerwaho bitewe n’uburyo ikirango cyabo kizakundwa n’ubushobozi bw’inganda zikora imyenda mu Rwanda.

Ati “Mu myaka itanu iri imbere turabona uretse Abanyarwanda aho bari hose ku Isi n’abanyamahanga turabona bazaba bambara imyenda yacu ifite ikirango cya KGL. Turashaka gushimangira iterambere ry’umujyi wacu wa Kigali binyuze mu myambaro.”

Uru rubyiruko ruvuga ko uretse kuba rwifuza kurushaho kumenyekanisha Kigali, rufite n’intego yo gutanga akazi kenshi ku rungano rwabo, rugasaba Abanyarwanda kubanza kwikunda mbere yo gukunda iby’abandi kugira ngo inzozi zabo ari nazo z’igihugu zo guteza imbere ‘Made in Rwanda’ zigerweho.

Ingofero zikorwa na DCIB ziba ziri mu mabara atandukanye
Ingofero za 'KGL' zikorwa n'inzu y'imideli ya DCIB
Izi ngofero zikomeje gukundwa cyane n'urubyiruko
Ruzigana Joella wari mu bahataniraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2015, ni umwe mu bakunzi b'ikirango cya 'KGL'
Abacuruza izi ngofero bakorera mu Mujyi rwa gati mu nyubako izwi nka CHIC n'ahandi hatandukanye
Bakora n'izifite amabara amenyerewe mu myenda ya gisirikare

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza