Umunya-Ireland yaguye ubucuruzi bw’imyambaro ikorerwa mu Rwanda kuri internet

Yanditswe na Ivan Nyagatare
Kuya 5 Kamena 2017 saa 02:30
Yasuwe :
2 0

Isoko ryo guhahira kuri internet rirarushaho kwaguka mu Rwanda, abaranga n’abagura ibicuruzwa kuva ku biribwa kugera ku myambaro banyuze kuri internet bagenda biyongera.

Mu kwagura ubu bucuruzi, Lorcan Cathain ukomoka muri Ireland yatangije urubuga Ronkos.rw rugiye guhuza inzu zikora imyenda mu Rwanda n’abakiriya bazo bagahahirana nta nkomyi.

Ronkos.rw igamije kwita ku igurisha n’igura ry’imyambaro izatuma uyikora akomeza akazi ke gasanzwe, bikamworohereza kubona isoko n’uyifuza akabona aho ayigura; Uru rubuga rushyiraho imyambaro yose rwerekana n’inzu ziyikora.

Mu mezi atandatu ashize uru rubuga rwegereye inzu zikora imyenda zirenga icumi ruri mu igeragezwa, muri zo hari izakunze imikorere yarwo n’uburyo rucuruza.

Ronkos.rw yafunguye ku mugaragaro ku ya 5 Gicurasi 2017. Kuva icyo gihe nyuma y’iminsi itatu gusa ibikorwa byarwo byageze ku bantu barenga ibihumbi mirongo ine, rwakira ubusabe bufite agaciro k’amafaranga miliyoni imwe n’igice.

Igitekerezo cyo gutangiza uru rubuga Lorcan Cathain yakigize ubwo yari agiye guhahira mu isoko rya Kimironko akabona uburyo ryuzuye abantu benshi bifuza imyambaro ikorerwa mu Rwanda, bamwe ntibayibone.

Cathain ukomoka muri Ireland yatangarije IGIHE ko yahise atekereza ku gutangiza isoko rimwe ryahuza inzu zose zikora imyambaro mu Rwanda bikazorohereza kwerekana imyambaro yazo n’umuguzi akagira amahitamo.

Lorcan Cathain ateganya kwagura ibikorwa by’uru rubuga hanze y’u Rwanda mu kurushaho kwamamaza imyenda ikorerwa mu gihugu.

Ronkos.rw yita ku igurisha n’igura, kwamamaza, guhuza abadozi n’abaguzi, kuganira n’abaguzi, gufotora imyambaro, kwakira amafaranga no kugeza imyambaro kuri nyirayo.

Ku rubuga rwa Ronkos.rw hari imyambaro myinshi aho umukiliya ahitamo uwo ahaka akawugura hanyuma bakawumushyira aho aherereye.

Umukiriya ni we wihitiramo ingano y’umwenda yifuza ndetse ashobora no gutanga uko awifuza, bakamwoherereza abadozi bo gufata ibipimo, bakamudodera ibimukwiriye.

Intego nyamukuru ya Ronkos.rw ni ugushyiraho ahantu hahurira ibikorwa byinshi byo kugura no kugurisha imyambaro ikorerwa mu Rwanda bityo bikorohereza ababibamo binateza imbere uruganda rw’imideli.

Ronkos.rw icurururizwaho imyenda ikorerwa mu Rwanda yatangijwe na Lorcan Cathain ukomoka muri Ireland
Urubuga rwa Ronkos.rw ruzahuza abacuruzi n'abakiliya b'imyenda ikorerwa mu Rwanda
Umukiliya ni we wihitiramo ingano y’umwenda yifuza, ashobora no kuwugabanyisha uko abishaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .