Uwase ari mu banyamideli bo mu bihugu 50 bazitabira World Next Top Model

Yanditswe na Ivan Nyagatare
Kuya 7 Nyakanga 2017 saa 10:34
Yasuwe :
4 0

Umunyamideli Uwase Clementine abaye Umunyarwandakazi wambere ugiye mu irushanwa rya World Next Top Model hashakishwa uwahize abandi mu nguni zose z’Isi.

World Next Top Model ni rushanwa ngarukamwaka rihuza abanyamideli bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bahatanira ikamba riruta ayandi mu berekana imideli maze uryegukanye akaba ari we uhangwa amaso nk’umunyamideli uzaba ukomeye ku Isi mu gihe kizaza.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizaba kuva ku itariki ya 14 Nyakanga kugeza kuwa 5 Kanama 2017, rizabera mu Mujyi wa Beirut muri Liban. Kuri iyi nshuro ya 18 hatumiwe abanyamideli bagera kuri 44 bo mu bihugu birenga 50 byo ku migabane itandukanye.

Muri aba banyamideli batoranyijwe uyu mwaka harimo umunyarwandakazi umwe Uwase Clementine [Tina] umaze imyaka ine yinjiye mu byo kumurika imideli nk’umwuga uhoraho.

Uwase yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba azaba ateye intambwe ikomeye mu kazi ke ko kwerekana imideli akaba asaba Abanyarwanda kuzamushyigikira muri iri rushanwa rizasozwa ku itariki ya 5 Kanama 2017.

Uwase Tina amaze imyaka ine yerekana imideli

Uwase Clementine w’imyaka 21 yitabiriye ibikorwa bitandukanye by’imieli birimo Red Carpet Fashion Awards, Kigali Fashion Week 2017 na Top Model Africa yabereye muri Zimbabwe agira n’amahirwe yo kubonana n’abategura World Next Top Model bahise bamuha ubutumire bwo kuzahangana n’abandi uyu mwaka.

Uwase ari mu banyamideli bo mu bihugu 50 bazitabira World Next Top Model

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .