1  2  3  

1
bimawuwa 2019-03-16 11:07:49

ikintu gifasha u R wanda nuko igihe cyose kiba gifite plan B buri gihe plan B iba ihari none rero nu wowe ugomba gutekereza ibyo bicuruzwa byawe ahandi uzabigurisha muribuka igihe president yavugaga kubyerekeye candidatire ya mushikiwabo yaravuze uko nimba bamushaka nta kibazo natsindwa mu matora azagaruka ku mirmo ye ntaho yagiye urumva rero ko plan B iba ihari igihe cyose.

2
ford 2019-03-15 22:35:33

@Motora, sinshigikiye intambara ariko aho uribeshye ngo u Rwanda ni ruto nta buso byo kurwaniraho? koko? Ese uzi ko mu bunini ruruta Israel? Ese uzi ko Israel yigeze kurwana na biriya bihugu biyizengurutse ikabikuta incuro, uzi neza imbaraga za Egypte? kurwana intambara ni ikindi kintu ncuti, hari ibihugu byishuka gutyo ngo ni bininiii bikiha gushotora, abo bagande nababwira iki

3
Dusabe 2019-03-15 22:33:00

Icyo mbona ni uko ibihugu byombi bikwiye kuganira ikibazo kigakemuka. Impamvu ni uko n'ubwo twoherezayo bike, twahombye byinshi birimo kubura akazi kubakoraga ivunjisha ry'amafaranga, abakoraga muri transport, abacuruzaga ibivuye i Bugande, etc.

4
Likolo 2019-03-15 22:31:10

Nta na rimwe u Rwanda rujya ruhomba kuko ruyobowe neza cyane !

5
Sakega 2019-03-15 22:31:01

Igihombo kirahari, kuki atavuze ko kuva iki kibazo cyaba ibiciro byahise byiyongera?None se ibyavagayo ntibyasoraga? Wenda bazabikura Tanzania ariko ibiciro biziyongera kuko ni kure , Ariko Minister niko abibona we ntacyo azahomba.

6
h 2019-03-15 22:30:33

bazahomba bate c kandi bihagije?

7
Ange 2019-03-15 22:30:26

Uganda nukuyifatira sanctions igahinduka nka Zimbabwe.

8
Ange 2019-03-15 22:30:22

Uganda tugomba kuyifatira ibihano igahinduka nka Zimbabwe

9
kananura 2019-03-15 22:30:19

uzahomba ni umunyamatiku wandika ibidafitiye rubanda akamaro uganda turakeneranye

10
Calixte 2019-03-15 22:30:14

1. ibyo u rwanda rugemura hanze bizajya bigerayo bihenze (kubera transport ihenze) 2. ibiciro by'ibicuruzwa nkenerwa bya buri munsi bizazamuka kubanyarwanda 3. abanyeshuli bigaga muri Uganda bazahomba 4. amaduka yaranguraga ibicuruzwa muri uganda azahomba andi azafunga 5. ibiribwa bizaba ingume kubanyarwanda

11
Mawazo 2019-03-15 22:28:37

Koza ubwonko abantu utarusha ubwenge ni umurimo ukomeye pe! Mukomeze muhatirize murebe ikizavamo.

12
Tony 2019-03-15 22:27:45

Njye nanga igipindi nkakunda ukuri niyo kwaba gusharira. Nawe rwose Minister reka kudutera ikinya utubeshya. Kuvuga ko Uganda itugurishaho byinshi , twe tukayigurishaho bike nta kindi bivuga Ni uko twe NTA NGANDA TUGIRA NINI zo Kugurisha byinshi . Kandi ko TUGURA BYINSHI kuko TUBIKENEYE twe NTAGO DUFITE IBIHAZA ISOKO RYACU. Rero n'ubundi Ni TWE DUHOMBA. Come on ntimukabeshye Abaturage batize Dore nibo benshi batabasha gutahura izo economic analysis muba muvuga muri disikuru zanyu politiki. Yego dukeneye guhumurizwa ariko ku kuri apana ku kinyoma. Kandi umuturage na we ntago azi theories economiques zo mu bitabo ariko azi ukuri, arabona ubuzima si umwana. Niba litiro y'ubuto yaguraga 2000 frws ikaba yabaye 2200 , umuti w'isabune waguraga 500 ukaba wabaye 600, ibishyimbo ikilo kikaba kigeze kuri 500 cyarahoze kuri 300 .... Aribaza impamvul??!! Uganda see kuba itakaje isoko ry'aho igurishiriza biravanaho ko u Rwanda rubuze isoko ry'aho RUHAHIRA. Ni nk'aho umuntu yaba afite stock irimo utuntu ducye tutamuhagije yabuze uko agura inyongera akajya avuga ngo ufite stock irimo byinshi wabuze aho agurishiriza Ni we ufite ikibazo kumurusha. Come on !!! Seriously !!!

13
Ngofero 2019-03-15 22:26:33

Iyi ndurwe yanyu y'urwango n'amatiku twarayirambiwe. Niba mutabibona muzajye gucurisha andi maso.

14
John 2019-03-15 22:25:56

Ibi ni nko kwibaza ngo: abaturage nibatajya mu isoko guhaha ibyo kurya ari bo ari n'ababicuruza uzahomba cyane ni nde? Ari uhombye amafranga ari n'ushonje kuko atahashye, mwe murumva uhomba cyane ari uwuhe? Umwe arahomba amafranga gusa, undi we arahomba ubuzima bwe ariho ashyira mu kaga. None se ibyinshi tuvana muri Uganda si ibirubwa? Uru rwango n'amacakubiri mukomeza kubiba nyamara mwese ingaruka zabyo zizabageraho.

15
Kagame 2019-03-15 18:00:48

The gloves are off! You get it! I will wait for him at the right time and he won’t even know what has hit him! Just watch!

16
NYIRABWIZA 2019-03-15 18:00:32

Uhomba ni ABANYARWANDA cyangwa ABAGANDE bagizwe na RUBANDA RUGUFI kandi NKENE , abantu benshi bareba igihugu runaka kandi igihugu ari ABATURAGE. Twikuremo amarangamutima ngo ni UBUGANDA cyangwa u RWANDA tumenye rwose politiki yo kutumvikana hagati y'ibihugu ABATURAGE NIBO BAHABABARIRA abanyarwanda nibo bavuga ngo aho inzovu zirwaniye ubwatsi nibwo buhashiririra, intambara zabaye mu myaka ishize mu bihugu by'ibiyaga bigari byagomye kudusigira AMASOMO YO KURENGERA UBUZIMA BW'ABANYAGIHUGU

17
tommy motora 2019-03-15 18:00:22

@Blais,Rwanda rwibeshye rukarwana na Uganda byaba nka iddy Amini ashaka gutera Tanzania urwo yahaboneye,gusa abayobozi bacu barabizi ko batashoza iyi ntambara kuko yasiga amateka ntiwamenya aho abanzi baturutse ikindi u Rwanda ni ruto nta buso bwo kurwaniraho dufite mwe kujya mugendera ku mateka ngo twatsinze aha n'aha .

18
will 2019-03-15 17:09:15

politic nanga ko ihombya abaturage ntanuruhare twabigizemo ubwo se urumva tubaye abandi abacuruzi barahombye ababaguriraga inzara igiye kutwica none ngo nibo bazabihomberamo koko nonese ko bo bazaba bahaze ntacyo bibabwiye twe turya ibyabo tuzabaho gute?

19
nyiramwiza 2019-03-15 17:15:40

Uwiyita "Ngaho re" arashaka ko bigenda bite? Niba nta somo akura mu byo ubuyobozi buvuga, ubwo we yifatire inzira ye, niyahura n'akaga ubwo azaba yiyahuye nk'uwihebye.

20
kabayiza 2019-03-15 18:05:57

Minisitiri arakoze ariko igihaza kizavahe ngo kigere i burera ra ubwo kuzaza mu ndege yewe yewe

1  2  3