1  2  3  4  

1
narumiwe 2019-05-14 10:18:20

ariko kuki mukunda byacitse, aya mazi mupfa na leta ko ntanahari, ubu tujy'aho turwane hejuru y'amaz'aza rimwe mukwezi koko, kuko uko bigaragara public tap ariyo tumenyereye kumajerekani,ndabona bitazamutse cyane ntimuhungabane.

2
bigabo 2019-05-14 09:29:23

Ariko aya mazi ko ari ayo mu Rwanda bakaba bayahenda nk'ibikomoka kuri petrole, sinjya numva buri munsi Leta yakiriye imfashanyo ngo zigenewe ibijyanye n'ingufu (Amaz/Amashanyarazi) ayo mafaranga bakomeza kuzamura bongera ibiciro ni ayo kumara iki ? ko bazamura ibiciro uko umunsi ukeye ko ntari numva bongereye umushahara w'abakozi ?

3
ntirumenyerw marc 2019-05-14 09:25:14

Andika hano oya amazi arahenze cyane,bari bakwiriye kudohora.ibyo abayobozi bavuga ntitwemeranywa PE.

4
Jot 2019-05-14 09:25:05

Birahenze cyane kdi amafaranga nayo yarabuze ndetse bikabije! Mukwiye kugabanya ,

5
kanani eric 2019-05-14 09:24:47

haraho mbona WASAC igira uruhare mugutuma abaturajye batabona amazi cyane cyane mubice byicyaro ,abakozi ba WASAC ntibakora ,aho usanga agace kose umuyoboro wamazi waragiritse hagashira ukwezi utarasanwa.eg :hari umuyoboro wamazi ugaburira amayaga hashize ukwezi kurenga utarasanwa.

6
umusaza 2019-05-14 09:00:48

Guceceka si ubucucu, turacecetse kuko bigaragara ko nta ruvugiro ariko ntitunyuzwe, iyaba bayahendaga anahari. Njye maze kubona impamvu zirenze imwe zishobora gutuma abantu bitotombera Leta banayirenganya, ku isonga hari WASAC, RAB, n'ibindi. Ariko nyine kubivuga ni nko gukomeera impyisi cg kuvugiriza induru inzovu, gusa wasac ingeze ahantu uwampa nk'ubushobozi ......

7
Clarisse 2019-05-14 09:02:03

Mwiriwe basomyi!? Nge ndibaza ,kuva nabaho sindumva imishahara izamurwa ,tuvuge umuntu arahembwa ibihumbi 265 000 uwo niwo mushahara w'Umuntu ufite A0 uhembwa menshi ,kuko umwarimu ahembwa 120 000 ,noneho ushyireho A2 bahembwa 48000 kdi icyo cyiciro cy'ababona ayo ntibarenze 30% ,abashomeri nibo benshi ngaho fata inzu ikodeshwa amafr atari munsi ya 80000fr ,. None umuriro nturibujye munsi ya 10000/kukwezi hajeho na fracture y'amazi y'ibihumbi mirongo 40000 ntawugitekereza kwiteza imbere kubera ubuzima buhenze ,urajyana 50000 fr guhaha ibyuhashye ntibyuzure umufuka,mwatubabariye ayomazi mukagabanya ibiciro ko birenze,President was Republican Nadufashe kuko mbona ariwe wumva ibibazo by'abaturage,naho abandi babona bishyurirwa umuriro,amazi ,internet,transport ,inzu nibindi ntibamenye uburemere ,banyakubabwa ba Depite twarabitoreye nimudufashe kuri iki kibazo cy'amazi

8
PAUL 2019-05-14 08:59:24

ndatangaye pe guhuza amazi tugura y'inganda afunze nayatangwa na WASAC, njye birantangaje pe, ese koko niba bakurikiza ibi: - 0-5 = 340 frw -6- 20 = 720 frw -21-50= 845 frw - 50 above 877 frw VAT IXCLUSIVE, ase koko bagendeye kuri ibi bipimo batanze nibyo bavuze haruguru byahurira he? njye sinemeranya nabo kandi nabanyamakuru mujye muduha ibigaragara, ibi bipimo baduhaye ndabifite kandi nsanga birengagiza kubigenderaho, urugero: niba nakoresheje 10 metro cube: 0-5 = 5*340=1700frw,5*720=3600 frw yakwishyura umusoro utarimo, ariko usanga bahise bamubarira kuri 10*720=7200 frw bakongeraho umusoro, ibi bisobanuye ko batubarira nabi bihabanye nibyo bavuga. IBI MBIFITIYE INYANDIKO.

9
mibayiro 2019-05-14 08:59:17

Plz investigations kuri ibi byemezo bica intege abaturage: guca imodoka zifite volant iburyo, guca inxitiro z'

10
Lambert 2019-05-14 08:55:54

Wasanga RURA NA WASAC BAFITE ABAJYANAMA BABANYAMERIKA CG BABA FARANSA KUKO NIBO BAHANGA MUKUGONGANISHA ABATURAGE NA RETA .. MUBICUNGE NEZA KANDI MUREBE IZAMUKA RYIBICIRO KWISI ABAZUNGU BABYIHISHA INYUMA KUGIRANGO ABATURAGE BARAKARE , IKINDI BAHITA BASOHORA ZA RAPPORT ZISHIMAGIZA RETA BAKAVUGA NGO IBICIRO BIRIHASI , NYAKUBAHWA NDAMWEMERA ,ABIKORETE ISESENGURA ,. EJO NUMUGATI URAJE UZAMUKE NKA SUDANI NA ZIMBABWE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!ยก

11
Bak's 2019-05-14 08:55:51

Ariko jyewe mbona ibintu byomurwanda bitandukanye nibyaya mahanga nkaha utinshyuye muri za 70'000 cg 60'000 ubwo ayo ntiyaba aramazi puuu ntacyiza cyamahanga

12
Pascal 2019-05-14 08:39:24

Rura ntakintu ijyamo ngo kigabanuke ahubwo kiriyongera ,njye mbona rura ntacyo imaze,ko wagirango amazi nayo urwanda ruyakura hanze.

13
Goodman 2019-05-14 08:34:47

Bjr? Aya mazi arahenze pe! Njye ndabona WASAC itangiye kwirengagiza inshingano zayo, niba ari ikigo cy'isuku n'isukura bumva umunyarwanda azagira isuku gute n'amazi amaze kwikuba gutya kdi umushahara utazamutse? wasac kuki yanga gutanga compteur ya suplementaire ku muntu ufite inzu 2 cg 3 akodesha mu kibanza kimwe kdi REG yo ibyemera? Uku si amayeri yo kugirango bazamure ingano y'amazi abantu bakoresha maze babishyuze ku giciro cyo hejuru kdi mubyukuri yakoreshejwe n'ingo zitandukanye? Urugero: buri rugo bakoresheje 5000 Lt buri wese yakwishyura kuri 300 ariko niba ikibanza kirimo ingo 3 ubwo bazabarwa nkabakoresha 15000 lts bishyuzwe 720 kuri buri 1m3 Bayobozi mubyigeho mufashe abaturarwanda kugira isuku n'isukura kuko bitabaye ibyo mu gihe gito mushobora kubona irwara ziterwa n'isuku nke mu baturage kuko ndabizi nibabura ubwishyu muzaza mufunge robinet zabo. Murakoze.

14
joel 2019-05-14 08:34:38

Jyewe icyo ndibaza niba koko ibyo bavuga ngo leta ikorera abaturage ari byo koko. Barangiza ngo abaturage bo mu Rwanda baranezerewe bishimiye ubuyobozi !! Icyo mbona ni uko nta muturage witaweho muri uru Rwanda. ubu ese umuturage yishyura umusoro wa 3% kuri Rura gute. Ngo Leta yishyura 74% ku mazi. No ese ayo yishyura iyakura hehe ? si mubaturage batanga imisoro mwarangiza ngo Leya yishyurira abantu. Tujye tureka kwirata no kwishongora igihugu ni icyacu twese abakennye n'abakize. ubu ese twese dusesagura amazi ku buryo udashobora kumenta kureba uko wakoresheje amazi. Ngo za tuyeaux icyo ni uko Leta iri gihimana n'abaturage kandi ibi ni bibi cyane. Ntabwo u Rwanda twifuza rumeze gutya.

15
Tumwine Amos 2019-05-14 08:34:29

iki kibazo cy amazi abayobozi bakwiriye kubyitondera kuko guhenda kw amazi kurahangayikishije bigasubiza inyuma ya Suku muhora mutwibutsa kuko kwiyugira kumesa isukura nuguhita ubara amafaranga bizagutwara

16
Jonitha 2019-05-14 08:17:58

Muzola ibintu uvuga ntibyumvikana, ese aba consommateurs baba bagize uruhare mu gushyiraho ibyo biciro?! Nkubu i Nyamirambo nishyura amafranga atabarika kandi amazi nkoresha ni makeya cyane. Urugero: Njyewe mbere Meter y`amazi igikora nishyuraga hagati ya 2000 Frws na 3000 Frws nyuma irapfa banga kuyimpindurira ngo zarabuze meters z`amazi hanyuma banshira kuri forfait ya 5900 Frws none nanubu umwaka urashize baranyimye meter none na forfait bishyuzaga nayo bayikubye kabiri ubu banyishyuza 12,800 Frws...ngaho nawe Aime mbwira kuva kuri 3000 Frws ukagera kuri 12,800 Frws?! Ubuse koko ibintu byose tujye tubanza kwitabaza muzehe wacu koko....ntabwo yakemura ibintu byose...ntimukagore umusaza aba yabagiriye ikizere namwe mujye mushyira mugaciro.

17
Paul Maniga 2019-05-14 07:52:43

Ahantu hose kwisi amazi ni basic need kgomba kuba accessible ninayo mpamvu muri budget yimishinga yamazi hanini ari impano.Iki cyo kuzamura amazi Leta yacyibeshyeho niba atari abashaka kugusha mumutego ubutegetsi.Nasubire kubiciro byari bisanzwe ntampamvu nimwe yumvikana abo bayobozi batanga.

18
Cyuma 2019-05-14 08:34:03

Uko byagenda kose igiciro cy'amazi biragaragara ko kizazamurwa, ese ko amafaranga WASAC yinjizaga agiye kwikuba inshuro nyinshi yaba iteganya iki kuri Water supply cyane mu Mujyi wa Kigali aho kugeza ubu usanga hakiri ikibazo cy'ingume cy'inura ry'amazi? Nkuko uburaka bwinshi bwa Kigali ari ubutaka bugenewe guturwaho n'imiryango myinshi(R2, R2A, R3) nasabaga ko urugo rurimo units nyinshi rwahabwa mubazi(compteur) zingana na units ziri mu kibanza. Nzi neza ko abo bireba ibi babisoma, mudufashe kongeera igiciro mujye mubihuza n'ubuzima abanyarwanda babayeho kandi mwirinde guhanika ibiciro(ni gute ushobora gukuba igiciro inshuro eshatu?)NB: Wasac niyemere gutanga compteurs ku kibanza kirimo units nyinshi kuko ho usanga bikabije kandi mureke kuvuga ko dusesagura amazi kandi amazi twakoreshaga atigeze ahinduka tuterengagije ko ibiciro byazamutse bisobanura ko tutigeze tuyasesagura, murakoze.

19
BG 2019-05-14 07:52:29

Viateur mbonye koko ko.mudakurikirana; amazi yo munga uvuga ni ayahe? atugeraho mungo aba yatunganijwe n'ingana; ngirango abari i KIGALI muzi uko Nyabarongo isa; hanyuma murebe uko abageraho asa; ziriya nizo nganda kurusha nayo wuta ayo munganda.

20
BG 2019-05-14 07:52:26

Viateur mbonye koko ko.mudakurikirana; amazi yo munga uvuga ni ayahe? atugeraho mungo aba yatunganijwe n'ingana; ngirango abari i KIGALI muzi uko Nyabarongo isa; hanyuma murebe uko abageraho asa; ziriya nizo nganda kurusha nayo wuta ayo munganda.

1  2  3  4