1  2  3  4  5  

1
Koko 2019-06-03 20:36:54

Bamporiki nawe arasetsa ibyo bitabo se nibyo bibatunga. Ahubwo abo babyinnyi bakoze umuti bafungutse mu mutwe, ureke ibizongwe bibona amahirwe bikayapfusha ubusa

2
Eric 2019-07-29 23:34:48

Ni ukuri iki ni ibibazo kabisa. Tuririwa twigishwa gukunda igihugu no kucyitangira abandi bagahitamo kujya ishyanga en plus mu buryo bugayitse nk'ubu! !!

3
Intore 2019-06-02 16:40:08

Ubwo bishe itegeko ry’intore ! Mwamenya niba abanyamerika baza mûri Africa babanza kurahira ko bazasubira iwabo ??

4
Kanamigire 2019-06-02 16:40:03

Kanamugire uvuze neza “ ko nta we urabaza a prezida bo muri Africa basenya itegekonshinga kugira ngo bagume ku butegetsi?” izo ndahiro zo kumuzirika mu Gihugu cyamubyaye ariko kitamuha akazi nta gaciro zifite na mba “

5
RUKAGU 2019-06-02 16:39:44

Ese Bamporiki akiri umurokore ntiyaspmaga Bible,ntazi ko Yesu yabujije abantu kurahira ati yego yanyu ibe yego oya ibe oya,ibirenze ibyo bikomoka kumubi,ntukarahire,ntukarahize

6
Gideon 2019-06-02 15:33:16

Je numva bintwegeje sana erega kurahiza abantu bagiye murugendo ntibisigura ko bihindura icari kumutima uwanka agakura aba arumwansi je mbifurije kuroranirwa barondere baronka ejo burakeye bazogaruka ari bazima uwarivuze aryumeko.

7
Josephine 2019-06-02 15:33:06

Mwa bantu mwe mureke gucira urubanza abavandimwe banyu ngo nuko batorotse ngo kandi bararahiye. Abo bayobozi babarahije sibo birirwa bica amategeko kandi bararahiye? Naho icyatumye batoroka ni ibura ryakazi mu Rwanda. Nimwibaze namwe urarangiza kaminuza ukabura akazi none ageze aho abona aho bakeneye abakozi murakeka ko yagaruka? Ntimugakabye ba Perezida banyu ntibirirwa bahindura constitution kubera inyungu zabo muri Afurika ntibaba barahiriye kuryubahiriza imbere y'ama miliyoni y'abaturage. Nibakenyere bishakire ifaranga naho gukunda igihugu bwo nabo baragikunda.

8
Kalisa 2019-06-02 15:37:18

Ariko bamporiki yabaye ate? Itegeko rimwemerera kurahiza abana bene kariya kageni? Nibaza ibyo ashoboye nkabibura!

9
Makuza 2019-06-02 15:36:34

huyo ni mucezo wa ndani .byari bizwi mbere yuko bahaguruka .jyewe iyinkuru muyisubiremo neza muyisome mwitonze murabonako batorotse kuri gahunda.kandi ntibanatorotse kuko ntibasezeye igihugu cyabo .isaha nisaha bazagaruka.esubundi ninde muribo wabemereye ko yatorotse? ese kuki bititwa kuzimira? nabahembwa agatubutse nka ba Gasana baratorotse nkaswe abana bishakira ejo habo hazima .amahirwe Masa bana bacu muzahahe muronke .

10
Toni 2019-06-02 15:36:07

Bamporiki rwose arasetsa!!! Ko mbona se yari yahindutse Pasiteri na Shehi kuko yibagiwe ibendera azana bibiliya!!! Bivuga ngo nawe ubwe ntiyizera idarapo ry'igihugu ! Wasanga impamvu nizo bibiliya bazihangaye Ari uko yari bibiliya yera Kandi wenda bo batinya bibiliya ntagatifu ! Hhh narumiwe koko !! Ubupfura buba mu nda ntago buba mu ndahiro!

11
ARIKO SHA MURASETSA RWOSE 2019-06-02 15:35:48

AHUBWO ABAGARUTSE MU GIHUGU BARUHANGANYA BAKURAHIZA ZIRIYA NGIRWAGACIRO NINDAHIRO KANDI BYARI UKUJYA KWIBYINIRA NTUGIRE AMACYENGA ? IMANA IBAKOMEZE MURI IYO NZIRA ITOROSHYE MUGIYEMO UBUSHOMERI BUMEZE NABI NANJYE MBONYAHO NYURA NACAHO

12
K 2019-06-02 15:35:42

Ntabwo bahunze ahubwo bahinduye intara hahaha mureke abana bishakire amaramuko gusa USA ntacyo izabaha ahubwo welcome to promise Land CANADA uzacyenera u ufasha Azambwire rwose

13
Hamzat 2019-06-02 15:44:02

nge ndabona batararahiriye igihugu kuko iyo urahirira igihugu ufata idarapo ryigihugu rero ndumva ntakosa bakoze birwanagaho hhhh

14
Kagarama 2019-06-02 15:44:02

Nta gikuba cyacitse abantu benshi ubona bari muri Rwanda days zibera hiryaz no hino bahunze igihugu muri 2005 ibyo bavugaga ku Rwanda ngo babone ubuhungiro birazwi.Ikibazo ni kuki iyo uri intore ugomba kumera gutyo? Kuki uza nk'impunzi wagera iyo za buraya ukisanga uri guhiga izindi mpunzi. Kumugani wa Perezida amasenene nta bwenge zigira.Gusa abanyarwanda bajya gushaka ubuzima hanze tujye tureka kubaharabika.Kuko n'abayobozi bacu benshi bagiye banyura murizo nzira.

15
Jado 2019-06-02 15:44:02

Aba bana ibyo baba bakoze, biba bishingiye kubyo benshi baba batekereza byitwa american dream. Abantu benshi kwisi bibeshya ku bindi bihugu cyane. Abo mu bihugu bikennye bahora bifuza kujya mu bikize bibwira ko ariho bamererwa neza. Nyamara akenshi baba bibeshya. None se nihe wajya udafite akazi bikakorohera? Iyo bamaze gutoroka bahita bahinduka abo ku muhanda, batangira guhigahiga. Icyo nabwira abibeshya kuri american dream, nimushyire ubwenge ku gihe, aho ari ho hose watera imbere, ikibazo ni uko tudafungura neza amaso. Ndetse biroroshye iwacu gutera imbere kurusha iyo muri USA. Kujyayo si bibi, ikibazo ni uburyo muba mubikozemo, kinyeshyamba! Uku mubikoze, muba mubaye too selfish. Ibi nibyo bituma USA igorana mu gutanga visa kubandi. Murashaka kurya ibyo abandi baruhiye aho gukoboka amavi ngo namwe mukore nkabo. Ikibabaje ni uko muzayakobokera aho USA ntimunatere imbere nk'uko mwabyibeshyaga. Nimukenyere mukore fucken jobs, iyo musigaye ntawe ukira atakoze. Gusa bonne chance, ariko ndabagaye.

16
zirimwa 2019-06-02 15:46:48

nabakinnyi bumupira ariko bararahira ko bazagaruka.nabandi mutazi. uretse ko babiri mwaba bakaryamye namenye aho bihishe nabahanga pe naba batashye nuko nta miryango yabo iba USA nabo ntimwari kongera kubabona.

17
kicwa 2019-06-02 10:13:59

Ahubwo njye icyo mbifuriza nugukora cyane bagafashe naba bagarutse mpamya ko bagarutse kubwo kubura uko bagira Naho rwose abari kuvuga ngo bahemukiye igihugu nawe uwahakugeza nibwo bamenya umutima wawe

18
Rama 2019-06-02 15:59:56

Njye natangajwe n'indahiro ese siteganyijwe murihe tegeko ,kwamburwa pasiporo ndatekereza binyura n'itegeko kko umuntu ntiyakwisanzu yambuwe ibyangombwa ikindi mbona n'uko mwabajyanye mubizi neza ko bazatoroka akaba ariyo mpamvu namwe mwaguye muri iri kosa gusa ntakidasanzwe bakoze tubasabire guhirwa kdi imvugo zikoreshwa sigombwa (bariya bana si abanzi ahubwo banyoteye iterambe).

19
Dieudonne Hakizayezu 2019-06-02 09:09:08

Mw'Itegeko Nshinga, Itorero ntabwo ari urwego rw'igihugu umuntu yinjiramo arahiye. Mwigeze mubona Rucagu arahira imbere ya Perezida wa Repubulika? Naho gutoroka kw'izi ntore 8 byaturutse ku bushake bwabo, ntibari babayeho nabi kurusha abandi 12 bagarutse. Buriya mu myumvire yabo bazi ko America ari muri paradizo ntibazi ko habayo n'abatindi nyakujya, ntibazi ko bashobora kubura n'ibyangombwa byo kuhatura. Cyskora aho kubakurikiza ibitutsi mbifurije amahirwe masa!

20
Meya 2019-06-02 09:08:57

Ibyo Uwitwa Ndabaza yanditse birimo ubwenge. Uwabarahije biragaragara ko ari umuswa. Ese ubundi kuki bagomba kurahira? Nizereko batarahiriye imbere ya Senateri Rutaremara niba nawe yari mubakira izo ndahiro afite ikibazo Bamporiki we nubundi birasanzwe nta gitunguye kirimo.

1  2  3  4  5